Politike

Burera: Meya Solina yashyize abanyamakuru kuri blacklist yitesha amahirwe yo kubona amakuru y’ingenzi kandi y’ubuntu ku karere ayobora

Kuri iki cyumwweru taliki ya 22/12/2024, ahagana mu masaha y’umugoroba, hari umuturage utuye mu karere ka Burera wahamagaye mu ijwi  rinaniwe, ryisanisha ni iry’umurwayi urembye cyane,  wahamagaye kui Virunga Today ayisaba ubuvugizi ku buyobozi bw’akarere ka Burera ngo  kubera ikibazo gikomeye we n’abagenzi be bari bamaze igihe bahura nacyo. Uburemere bw’iki kibazo bukaba bwaratumye uwahamagaye yifuza ko umunyamakuru yahita akibagereza kuri Mayor w’akarere ka Burera mu maguru mashya.

Umunyamakuru wa Virunga Today yakiriye iki kibazo ndetse afata n’amajwi y’uyu muturage nk’ikimenyetso yari bwitwaze akora ubu buvugizi, gusa nyuma aza kwibuka ko nta buryo agifite bwo kuvugana na mayor, kumwandikira kuri whatsapp cyangwa ngo abe yamwoherereza rya jwi yafashe, kubera ko hashyize igihe kitari gito Meya wa Burera yaramushyize kuri blacklist.

Gusa ku bw’amahirwe, uyu munyamakuru yahisemo kunyuza ubu butumwa ku rundi rwego rukuriye servise yarebwaga n’iki kibazo mu karere, batangira gukurikirana iki kibazo ku buryo burambuye.

Meya yablotse umunyamakuru wa Virunga Today n’Umuyobozi wa Karibumedia

Nk’uko tubivuze hejuru, nta mpamvu izwi yaba yaratumye Meya Solina abloka umunyamakuru wa Virunga Today kuko mbere yuko ibi biba, uyu munyamakuru yari asanzwe amwohereza ubutumwa ku bibazo byabaga bivugwa mu karere undi nawe akamusubiza.

Gusa byageze aho umunyamakuru aza kubona ko Meya ashobora kuba yaramushyize kuri blacklist kuko:Umunyamakuru ntiyongeye kubona ikimenyetso ” online” cyangwa “en ligne” ubwo yashakaga kohereza ubutumwa Meya, ifoto igaragaza bita iya profil  ntiyongeye kuyibona kandi igaragara ahandi, ndetse no mu butumwa bwohererejwe Meya hakomeje kugarara, akamenyetso “V” kamwe gusa, bivuze ko ubutumwa bwoherejwe ariko ko butigeze bwakirwa.

Ikindi Virunga Today yashoboye kumenya nuko atari umunyamakuru wayo wablotwse na Meya wenyine kuko n’umunyamakuru Maniraguha Ladislas wa Karibumedia akaba n’umuyobozi w’iki kinyamakuru, ngo yaba nawe yarashyizwe kuri blaclklist na Meya none nawe ubu akaba nta kiganiro na gito ashobora kugirana n’uyu muyobozi.

Ibi Meya yabikoze nyamara mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru buherutse kugirana n’abanyamakuru, uyu Meya yarashimye ubufatanye bukomeje kuranga ubuyobozi akuriye n’abanyamakuru, hagamije gushakira umuti ibibazo byugarije abaturage. Ni nyuma yo gusubzia ibibazo byari byabajijwe n’uyu Ladislas, ibibazo byagarukaga ku nzitizi abatutage bakomeje guhura nazo mu nzira y’iterambere. Hakaba hibazwa rero impamvu uyu Meya yaje guca ruhinganyuma akisibira isoko y’amakuru yizewe  yari akomeje guhabwa n’uyu nyirikinyamakuru Karibumedia.

Ni Meya uzahombera cyane mu gikorwa cyo gukumira abanyamakuru ba Virunga Today na Karibumedia

Magingo aya rero nta buryo bw’itumanaho bukibarizwa hagati ya bariya banyamakuru n’umuyobozi w’akarere, abanyamakuru basanzwe bazwi muri kariya gace kuko kenshi inkuru zabo zibanda kubibera muri kariya karere. Bishatse kuvuga ko nta bundi buryo Meya asigaranye bwo kugezwaho ibibazo binyuranye birimo ibijyanye n’imikorere y’urwego rw’ubuzima rukomeje kuvugwamo ibibazo, icy’imicururize n’iminywere y’inzoga zitemewe zirimo kanyanga, ibibazo by’akarengane na ruswa bikivugwa muri aka karere ndetse n’iby’iterambere ry’abaturage muri rusange n’ibindi…

Uko byagenda kose uwa mbere uzahombera muri iki gikorwa cyo gukumira abanyamakuru basanzwe bizewe muri kariya gace ni Meya Solina,  kuko nk’uko bisanzwe bizwi, bikaba byarabaye intero n’inyikirizo hose, ikintu cya mbere ni amakuru. Aya makuru ninayo yavuzwe haruguru Virunga Today yakiriye, none kuri ubu akaba arimo kwifashishwa ngo hakemurwe ikibazo gikomeye cyari kibangamiye ubuzima bw’abaturage amajana cyangwa ibihumbi b’akarere ka Buera.

Aya  makuru rero arakenewe  cyane by’umwihariko n’abayobozi barimo n’abayobozi b’uturere bagomba kumenya umunsi kuwundi isaha kuwundi impumeko iri mu baturage babo, uko baramutse, ingorane bakomeje guhura nazo mu iterambere ryabo, kugira ngo nk’uko bivugwa nanone, uyu muturage akomeze kuba ku isonga.

Tubabwire ko kubera iki gikorwa cyo guhagarika itumanaho hagati ya Meya n’aba banyamakuru, igikorwa cyakozwe na Meya ubwe, aba banyamakuru ntibyashobokeye  kubaza Meya impamvu y’iki cyemezo gica ukubiri nanone n’uburenganzira abanyamakuru bemererwa n’amategoko bwo guhabwa amakuru.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Nta mpamvu ubuyobozi bwa Virunga buramenya bwatumye Meya wari usanzwe yakira ibibazo by’umunyamakuru wayo, akabitangaho umucyo, yisubiyeho akamushyira kuri blacklist
Hashyize amezi arenga ane Meya ahabwa ubutumwa ntibusubizwe.
Nta photo de profil ikigaragara ku munyamakuru mu gihe ahandi bamukurikira kuri whatsapp ihari.
Meya yakumiriye n’umunyamakuru Ladislas kandi nyamara mu kiganiro n’abanyamakuru uyu yari yashimiwe na Meya ku bw’uruhare agira mu gushakira umuti ibibazo byugarije abatuye akarere ka Burera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *