Musanze: Gitifu wasenyeye inzu hejuru abana aravuga ko ibyo yakoze byubahirije itegeko kandi ko atumva impamvu umunyamakuru yiriwe avuza iya bahanda atabaza akarere
Inkuru ikomeje kuvugwa mu mujyi wa Musanze, ni iy’isenywa ry’inzu yari icumbikwemo abana bibana, mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze. Iyi nzu ikaba yarasenywe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza, nyuma y’uko nyirayo, witwa Nzitabakuze Mediatrice ariwe nyina w’abana asabwe kuyisenya akinangira, ariko ikaza gusenywa adahari kuko byabaye yarasubiye ku kazi k’ubuyede mu karere ka Ngoma.
Mediatrice yemera ko ibyo yakoze binyuranije n’itegeko ko ariko nta yandi mahitamo yari afite imbere y’ikibazo cy’imibereho mibi yarabayemo we n’abana batanu.
Aganira na Virunga ku kibazo cy’isenywa ry’inzu ye yari icumbikiwemo abana be batanu, Mediatrice aho arwariye nyuma yo guhura n’ikibazo cy’ihungabana amaze kumenya ibyabaye ku bana be, yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko nyuma yo gutandukana n’umugabo, akabana n’ababyeyi be, yakomeje kugirana amakimbirane na nyina hakiyongeraho n’ikibazo cyo kutabona ibyo atungisha aba bana.
Yagize ati: “ Nashakanye n’umugabo hariya mu Byngabo, turananiranywa kubera ko ntacyo yaduhaga cyadutunga ahubwo akebera mu nzoga, mpitamo kugaruka iwacu kwa mama na Papa, ariko bigeze aho mukecuru tugahora mu makimbirane avuga ko tumubereye umutwaro njye n’abana banjye, mpitamo kujya gukodesha nabyo birangora kuko nagombaga kubashakira n’ikibatunga.”
Uyu mudame yongeyeho ko ku bw’amahirwe yaje kubona ikiraka cy’ubuyede mu karere ka Ngoma maze atekereza kuba yakwifashisha ayo avana mu buyede akaba yakwigondera akazu ko kubamo we n’abana be. Iki gitekerezo yaje kukigeza kuri mama we wamwemereye kumuha aho yashyira ako kazu, maze atangira kubaka aha hantu hari ishyamba ndetse aza no guhabwa inkunga n’abaturanyi. Hagati aho ariko, ubuyobozi bw’umurenge bwaje kubimenya, bumusaba gusenya iyi nzu, maze ahakanira Gitifu ko ibi atabishobora ko ahubwo bo aribo babikora, hakaba hari ku bunane buheruka.
Meditatrice yagize ati: Ubugira kabiri, Gitifu w’akagari yaje kundeba, ndetse rimwe niriwe ku biro by’akagari namwitabye, ansaba ko nakuraho iyi nyubako, ariko muhakanira ibyo, mubwira ko uko umuntu atakwinigira uwo aba ybayeye ko nanjye ntashobora gusenya iyi nzu.”
Nk’uko akomeza abivuga, ngo ubunani bukirangira yahise asubira ku kazi, asiga ba bana batanu muri iyi nzu, inkuru ku munsi w’ejo hashize akaba ariho yamugezeho ko yanzu yasenywe n’umurenge ndetse ko n’ibyarimo byose byasahuwe, abana bakaba nta hantu ho kurara bafite, ibyatumye agira ihungabana akajyanwa ku kigo nderabuzima cya Remera aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Gitifu Josmin yemeza ko uyu mudame yaburiwe kenshi akanangira ariko ntasobanure impamvu yasenyeye inzu hejuru abana mbere yuko bashakirwa aho gucumbikirwa
Mu butumwa bugufi umunyamakuru wa Virunga Today yoherereje Gitifu w’akagari ka Ruhengeri kabereyemo aya mahano, yashyushye n’uwemera ko ibyo Gitifu yakoze byari byubahirije amategeko ko ariko habuzemo ubumuntu kugeza naho abana basenyerwa umubyeyi wabo rukumbi ubitaho atari ahari, ibyo kandi bigakorwa abana bagiye ku ishuri.
Umunyamakuru yagize ati: “Mwaramutse! Ni muri Virunga Today, ikinyamakuru gifite icyicaro mu mujyi wa Musanze! Aya makuru tubahaye ni ayo twakuye mu mudugudu wa Susa! Ubuyobozi mukuriye mwagiriye inama uyu muturage bwo kutubahaka ahagenewe amashyamba, ariko aza kubaca murihumye azamura inzu yahise atuzamo aba bana! Ntawashyigikira uwarenga ku mategeko akubaka aho bitemewe ariko nanone ni igikorwa kitarimo ubumuntu gusenyera aba bana mu gihe umubyeyi wabo atari ahari, n’aba bana bari ku ishuri! Iki kibazo turagisobanurira dute abasomyi bacu madame Gitifu?”
Mu gusubiza Gitifu yabwiye umunyamakuru ko ntako batagize ngo babuze uyu muturage kubaka ahagenewe amashyamba ariko akanga akanangira hakaba nta kindi cyari gisigaye aretse gusenya iyi nyubako.
Gitifu yagize ati: “Njye ubwanjye namuhagaritse bikiri hasi ku muzenguruko wa 3 w’amatafari le 29/12/2024 barara bayubaka iyo miryango yabo le 30/12/2024 yaje ku kagari naramuhamagaye nanagiyeyo njyanye na Landofficer atwemererako arabyikuriraho maze kumusobanurira asaba imbabazi avugako le 02/01/2025 azakuraho ibikoresho bye neza agashaka ahandi hemewe yazabyubakisha, afitanye ibibazo n’umugabo we kuko ariho ndetse n’ababyeyi be bamucyurira twanze kumuca amande 300k tumwemerera kubyivaniraho ku neza”.
Abaturage barakajwe n’ibyabaye basaba akarere guhindura imicungire y’ubutaka bwabo
Kimwe na Virunga Today, abaturage bahuriye n’umunyamakuru kuri iyi nzu yasenywe, bagaye igikorwa cyo gusenya inzu yari icumbikwemo aba bana, bisa naho bibanaga, noneho ibi bikaba byarakozwe aba bana bari ku ishuri.
Umwe muri aba baturage yagize ati : ” Ibyakozwe n’ubuyobozi ni ibikorwa bya kinyamaswa, niba barifuzaga gusenya iyi nzu byagombaga gukorwa babanje kugenzura niba nyirinzu ahari, bakanamenya amakuru ko iyi nzu icumbitsemo abana bari bonyine kandi bari bagiye ku ishuri, ku buryo hari buteganywe aho aba bana bari bucumbikirwe iyi nzu imaze gusenywa”
Aba baturage bongeyeho kandi ko ikibazo cy’aba baturanyi bakizi kandi ko nabo barimo gukora uko bashoboye ngo babafashe kubona icumbi ariko ko batunguwe no kubona iyi nzu isenywa nta n’uburyo bwateganijwe bwo kuba hakurwaho neza ibi bikoresho, bikongera kuba byakoreshwa.
Mu kurangiza aba baturage babwiye umunyamakuru ko bakomeje guterwa ibibazo n’igishushanyo cy’umujyi wa Musanze, aho kuri ubu butaka byavuzwe ko bugenewe amashyamba ariko ntibahabwe ingurane kuri aya mashyamba afitiye akamaro umujyi wose, none ubu abana babo bakaba ntaho bafite bakubaka ngo bashinge ingo.
Aba bongeyeho kandi ko babona iki gishushanyo kireba abaciye bugufi gusa, kuko nk’uko umunyamakuru yabyiboneye, amazu ahenze y’abifite akomeje kuzamurwa ahakogombye kuba ari mu manegeka kuko nta na metero 5 ziri hagati y’izi nyubako n’umugezi wa Muhe nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe aba baturage ngo bo bakomeje kwimwa uburenganzira bwo kuzamura amazu aciriritse muri aka gace.
Tubabwire ko mu kigereranyo cy’uyu mwaka gikorwa na RGB ku bijyanye n’imiyoborere myiza, akarere ka Musane kaje mu myanya ya nyuma ( niba atari uwa nyuma), bivuze ko hari byinshi bigikneye gukorwa kugira ngo inzego z’ibanze zinoze imikorere yazo, imikorere ishyira umuturage ku isonga nk’uko bikunze kuvugwa, aho gufatirwa ibyemezo bidashyira mu gaciro, bitabonera umuti ibibazo biba byavutse ahubwo bikarushaho kubishyira ibubisi.


Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel