Apotre Gitwaza ku rutonde rw’abakomeje kwica mu mutwe abanyarwanda
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 09/01/2025, Umukuru w’igihugu yagize icyo avuga ku ifungwa ry’insengero, ni ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru washakaga kumenya impamvu hari izikomeje gufungwa kandi zarujuje ibisabwa.
Mu kumusubiza Perezida wa Repubulika yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo tutagombye kugita aho igihe kandi ko bishoboka ko muri Afrika ari ho honyine insengero zabaye ikibazo, kandi ko nanone bishoboka kuba iki kibazo ariyo ntandaro y’ubukene bukomeje kugariza uyu mugabane.
Umukuru w’igihugu yagize ati:“abantu bigiriye mu bintu biraho by’icyuka n’ ababibashoramo ngira ngo bifuza kubarangaza gusa ngo abanyafrika murindagire muhugire mu bintu nk’ibyo ngibyo….”
Uku kuntu Umukuru w’igihugu abona iki ikibazo gikomeje kugarukwaho mu gihugu cyacu, cyatumye ntekereza ku matorero abarizwa mu gihugu cyacu akomeje kugaragarmo ibikorwa byo kwica mu mutwe abayoboke bayo kabone nubwo ubu ubuyobozi bw’igihugu bwafashe ingamba zo guhagarika ibi bikorwa bibangamiye iterambere ry’igihugu cyacu.
Urugero rutari kure ni urw’itorero Zion Temple rifite urusengero mu mujyi wa Musanze, uru rusengero rukaba rukomeje kuvamo urusaku amanywa n’ijoro rubangamira abaruturiye. Abakristo ba Zion bakaba barakomeje gukora ibi, ubuyobozi burebera kandi bizwi ko hari itegeko ribuza uru rusaku rurengeje igipimo, rukabangamira bikomeye ubuzima bwa bagenzi babo.
Nta kabuza iyi mikorere umuyobozi wabo w’ikirenga wa Zion arayizi kuko nta gihe itangazamakuru ritasibye kugaragaza iki kibazo ariko Gitwaza n’ingabo ze bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi.
Inkuru iheruka ivuga kuri uku kwigomeka kw’aba kristo ba Zion , ni iyandtswe n’ikinyamakuru Gasabo.net, cyahuje iyi mikorere y’abayobozi ba Zion b’i Musanze n’ibikorwa by’ubutekamutwe byakunze kuranga abayobozi b’iri torero ku isonga hari Apotre Gitwaza.
Iyi nkuri isa nkaho ntacyo yabwiye aba bayobozi kuko mu ijoro rishyira ubunane, bongeye kugaragaza ko iby’amategeko igihugu kigenderaho ntacyo bibabwiye, bongera kurikesha bari mubyo ngo bita “Celebration”, abaturiye urusengero ntibatora agatotsi ijoro ryose ry’ubunani.
Nta rugero rwo kwangirika mu mutwe rwaruta urw’aba bakristo bakomeje kwirengagiza amategeko atabarika agenga igihugu abuza urusaku, bakabangamira umutuzo wa bagenzi babo, nyamara muri bo harimo n’injijuke zaminuje mu mategeko.
Ikindi gikomeje gutangaza abakurikiranira hafi ibibera muri Zion, ni ukuntu abakristo babo bakomeje guhatirwa kwitabira ibiterane bitavaho, bikorwa buri mugoroba kuva saa kumi n’imwe kugera hafi saa tatu z’ijoro. Ibi biterane biba byiganjemo abadame kandi bizwi ko iki gihe ari cyo kiba ari cyiza cyo kwita ku miryango yabo, abana bagasubira mu masomo, bagahabwa n’ibindi byiza biri mu burere nyarwanda ari nako bayobora n’ibikorwa byo gutegura amafunguro ku miryango yabo.
Bene iyi mikorere ivutsa ababyeyi inshingano zabo z’ibanze, ikaba ariyo ikomeje kuba intandaro y’isenyuka ry’ingo rikomeje gufata intera mu gihugu cyacu.
Ibi kandi bikaba bihura neza neza n’ibyo Umukuru w’igihugu yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru, yemeza ko hari amadini akomeje kurindagiza abanyarwanda, agatuma batitabira ibikorwa bibateza imbere harimo, burumvikana no kwita ku burere bw’abana babo.
Bisa naho rero bizagorana kugira ngo uyu muco mubi wo kurindagiza abanyarwanda washinze imizi mu gihugu cyacu ucike burundu, abayobozi bose bakaba bari bakwiye gutera ikirenge mu cy’Umukuru w’igihugu, bakamaganira kure iyi mikorere mibi ari nako bashaka ukuntu barandura burundu uyu muco ukomeje kudindiza ibihugu byacu bikaba binagaragara ko unanyuranya n’inyigisho za Yezu Kristo bitirira ko bakora mu izina rye.
Tubabwire kandi hejuru y’iyi mikorere mibi ivugwa kuri Apotre Gitwaza, uyu aherutse gutinyuka kwita abo bita aba rasta abana ba satani kandi nyamara azi neza ko bafite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, ibyarakaje aba bayoboke b’iri dini ndetse n’abandi banyarwanda baharanira ubwisanzure bw’amadini mu gihugu cyacu.
Umwanditsi :Musengimana Emmanuel