Dore ihererekanywa, ku bw’ikiguzi, ry’intara eshanu, ryabaye rurangiranwa,ryakozwe hagati y’ibihugu
Inkuru ikomeje kuvugwa mu rwego rw’Isi, ni iya Perezida watowe wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump uherutse gutangaza icyifuzo cyo kugura Intara ya Groenland ubu ibarizwa ku bwami bwa Danemark ariko ikaba ifite ubwigenge mu micungire busesuye ( autonomie immense). Ntabwo ari ubwa mbere Perezida watowe agaragaza iki gitekerezo kuko mbere y’uko asoza manda ye ya mbere mu mwaka wa 2018, Trump yari yagaragaje iki gitekerezo none dore aragisubukuye, agishyize mubyo ateganya gukora muri manda azatangira kuri uyu wa 20/01/2025. Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bemeza ko impamvu y’iki gitekerezo cya Trump ari impamvu z’ubukungu ndetse ni iz’ubwirinzi bwazo. Koko rero iki kirwa gifite umutungo kamere utagira ingano harimo petroles, gaz n’ubutaka bwiza. Byongeye kandi aho iki kirwa giherereye ni heza ku bijyanye no gucunga umutekano w’Amerika, kucyibikaho bikaba byayifasha kugenzura ibikorwa by’uburusiya ndetse n’iby’ubushinwa.
Ibyo kugura iki kirwa kandi byari byifujwe na Perezida Harry Truman nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi ku giciro cya miliyoni ijana z’amadolari ( miliyari y’amadolari ku munsi wa none ) ariko Danemark ibyamaganira kure
Mu gihe cyashyize kandi hagiye havugwa igura n’igurishwa ry’intara hagati y’ibihugu bibiri byigenga, Virunga Today ikaba yahisemo kubageza eshanu muri iryo gurishwa ryamenyekanye cyane mu rwego rw’Isi.
Mu Mwaka wa 1898, Espagne yagurishije Amerika ibirwa bya Filippines ( 300 000 km2)
Nyuma y’intamabara yahuje Amerika na Espagne, mu mwaka wa 1898, amasezerano ya Paris yo mu mwaka wa 1898, Philippines yari iya Espagne yeguriwe abanyamerika ku kiguzi cy’amadolari miliyoni makumyabiri. Iri gura rikaba ryaratangije igihe cy’impagarara hagati y’Amerika na Phippines ndetse n’ingoma ya Mpatsibihugu y’abanyamerika mu gice cy’inyanja ya Pacifique. Philippine yaje kubona ubwigenge mu mwaka wa 1946.
Mu mwaka wa 1803, Abafransa bagurishije Amerika Louisiane ( 2.145.000 km2)
Mu masezerano yiswe aya Louisiane pourchase, Amerika yaguze intara ya Louisiane yari isanzwe ari iy’abafaransa ku giciro cya miliyoni 15 z’amadolari. Ibi byatumye ubuso bw’Amerika bw’icyo gihe bwikuba kabiri biba n’intangiriro z’ukwaguka kw’Amerika ugana iburegerazuba.
Iyi ntara ya Louisiane yari igizwe n’ibice bimwe bya Leta za Arkansas, Missouri, Iowa, Minnesota, Dakota du Nord, Dakota du Sud, du Nebrask,Nouveau-Mexique, Texas, Oklahoma, Kansas, Montana, Wyoming, Colorado,ndetse n’ibice bito bya Canada y’ubu.
Ni ibintu byari byiza kuri Amerika kuko yashoboye kwibikaho umutungo kamere utagira ingano inabasha gucunga umutekano wayo wo ku mupaka w’iburengerazuba.
Mu mwaka wa 1856, abarusiya bagurishije Alaska kuri Amerika ( 1. 717.856 m2)
Igurwa ry’Alaska n’Amerika, yari isanzwe ari intara y’abarusiya mu byiswe “Alaska Pourchase”, byarangiye ku italiki ya 30 z’ukwa gatatu 1867. Uwari umunyamabanga wa Leta w’Amerika witwa William H.Sewad yashoboye kugura iyi ntara n’ubwami bw’abarusiya ku giciro cy’amadolari miliyoni 7.2 ( ni ukuvuga miliyoni ijana na makumyabiri z’amadilari za none). Iyi ntara ikaba yaragizwe iy’Amerika ku mugaragaro ku italki ya 9 z’ukwa cumi 1867.
Muri kiriya gihe Alaska yafatwaga nk’ahantu hatagira agaciro, nyamara yaje kugaragara nk’ahantu h’agaciro gakomeye nyuma yaho havumburiwe ibirombe binini bya zahabu mu mwaka wa 1896 bituma abantu batagira ingano bahimukira ( ruee vers l’or).
Mu mwaka wa 1721, Suede yagurishije uburusiya Estonie, livonie, Ingria na sud Finland ( 100 000 m2)
Izi ntara zagurishjiwe uburusiya mu masezerano yiswe aya Nystad, hahagarikwa intamabara yiswe “ Grande guerre du Nord” yahuzaga iki gihugu na Suede. Uburusiya bwishyuye Suede miliyoni ebyeri mu mafaranga y’amanyasuwede, ibyatangije ukwaguka k’ubwami bw’abarusiya no kurushaho gushinga ibirindiro k’ubu bwami mu nyanja ya Baltique.
Hagati y’umwaka wa 1846 na 1848, Amerika yaguze na Mexique, Californie, Nevada, Utah na Arizona ( 1 360 000 km2)
Kuva mu mwaka wa 1846 kugera mu wa 1848 habaye intambara yashamiranyije Amerika na Mexique, amasezerano yiswe aya Guadeloupe Hidalgo niyo yashyize akadomo kuri iyi ntamabara. Muri aya masezerano Mexique yemeye guhara ubutaka buriho kuri ubu Leta za Californie, Nevada, Utah, Arizona, Nouveau Mexique na Colorado, ku kiguzi cya miliyoni 15 z’amadolari y’amanyamerika.
Tubabwire ko uretse izi ntara zagiye zikurwa ku gihugu kimwe zigashyira ku kindi ku bw’ikiguzi, Intara ya Crimmee yo yaje guhabwa Ukraine k ubuntu n’igihugu cy’uburusiya mu mwaka wa 1945 nk’impano hizizhizwa isabukuru y’imyaka 300 ibihugu byombi byari bimaze bikoze igihugu kimwe.
Iyi ntara ariko yaje kongera kwigarurirwa n’Uburusiya hifashihsijwe intwaro hahitwa hanakoreshwa amatora ya referendum yemeza ko iyi ntara ari iy’uburusiya, ibintu umuryango mpuzamahanga wamaganiye kure.
Amakuru ku ntara zahererekanijwe hagati y’ibihugu kuva mu myaka yo hambere
Twifashishije : www. cnews. fr na www. wikipedia.fr
Umwanditsi Musangimana Emmanuel