Breaking news- EAR Shyira -Sonrise: Bamwe mu bakristo batangarije Virunga Today ko inka Umukuru w’igihugu yari yarahaye ishuri zaburiwe irengero, abavuzwe kuba ibyitso barabihakana
Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, ikinyamakuru Virunga Today cyahurujwe n’abakristo bo mu itorero EAR bagisaba gutabariza ikigo cya Sonrise gisanzwe gicungwa na EAR Shyira kubera ubujura bwari bumaze kugikorerwa , inka iki kigo cyari cyarahawe n’Umukuru w’Igihugu, zikaba ngo zari zibwe n’abantu aba bakristo bemezaga ko batari bakamenyekanye.
Koko rero izi nka ngo zo mu bwoko bwiza bwa Germany, ngo zari zaratanzwe n’Umukuru w’igihugu mu myaka ya za 2005, kugira ngo zikamirwe abana b’abanyeshuri biga muri iki kigo, izi nka rero zikaba zarakomeje kororoka zikaba zari zimaze kugera muri 15.
Ntabwo inka zibwe ahubwo ni uburyo busanzwe bukoreshwa mu micungire yazo, zikimurirwa mu rwuri rwacu ruri Gishwati
Iki nicyo gisubizo umunyamakuru wa Virunga Today yahawe n’umuyobozi wa Sonrise ubwo yari aje kureba ikibazo cy’iyibwa ry’izi nka. Uyu Muyobozi yasabye uyu munyamakuru kutita ku magambo y’abantu kuko ari ibisanzwe ko izi nka zimurirwa mu rwuri rw’ikigo ruherereye muri Gishwati ku bwo kubungabunga ubuzima bwazo.
Uyu muyobozi yagize ati: “ Twagize ibibazo muri ubu bworozi bwacu ku buryo kuva mu gihe cya Covid, inka zacu zakomeje kwibasirwa n’ibyorezo kandi n’ejobundi hari inka twatakaje kubera uburwayi, none veterenaire wacu yatugiriye inama yo kuzimurira mu rwuri dufite muri Gishwati, akaba yizera ko hari icyo byatanga, izi nka ntizikomeze kwibasirwa n’indwara.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko izo nka z’imbyeyi zahinduranijwe n’inyana zo babona zakwihanganira ubu burwayi, ko kandi umunyamakuru abikeneye yazagaruka kuzisura kubera ko uzitaho atari ahari.
Iki gisubizo Umunyamakuru yagishyiriye abamutumye, ariko ntibashyirwa kuko amakuru nyayo ku byabaye, inka zigakurwa mu kigo bari babizi.
Audit yashyiriweho kugenzura ibibazo byabaye mu micungire y’umutungo wa EAR Shyira yasanze yaba urwuri rwa Sonrise yaba urwuri rwa MPIC, nta nka irangwamo.
Iki kibazo cy’ibura ry’izi nticyongeye gukomozwaho kugeza mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, ubwo ba bakristo bongeye guhamagara umunyamakuru wa Virunga Today bakamubwira ko amakuru y’ukuri kuri izi nka yabonetse, ko inkuru y’ubujura ibaye impamo kubera ko n’aho umuyobozi yemezaga ko inka ziri nta n’iyo kubara inkuru iharangwa.
Koko rero, aba bakristo babwiye umunyamakuru ko byose byashyizwe ahagaragrara na komisiyo ya audit yashyizweho na Nyiricyubahiro Bishop Mbanda Laurent, ngo icukumbire ikibazo cy’imicungire mibi yaranzwe n’ubuyobozi bwa Bishop Samuel Mugiraneza uherutse gusezera ku mirimo yo kuyobora Diyoseze EAR Shyira.
Ngo mubyo iyi komisiyo yiboneye akaba ari uko kuri ubu mu nzuri ibigo bya Sonrise na MPIC bifite muri Gishwati, ntacyitwa inka kirangwamo, ko inka rukumbi zirimo ari iz’umushoferi wa Bishop Samuel Mugiranzeza.
Gusa nk’uko aba bakristo bakomeje babibwira umunyamakuru, ngo ntabwo bashoboye kumenya niba komisiyo yaba yaramenye irengero ry’izi nka.
Principal wa Sonrise yimanye amakuru, naho umuyobozi ukomeye kuri EAR yemeza ko inka zikibarizwa kuri Sonrise
Mu kazi k’abanyamakuru gasanzwe ari nak’ubukorerabushake, kurambirwa ntibibamo. Akimara kubona amakuru y’abakristo, umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo kwegera umuntu usanzwe akurikiranira hafi ibibera muri EAR Shyira maze nawe amuhamiriza iyi nkuru, yongeraho ko aho ibintu bigansiha ari uko hari abantu batatu bagomba kuzabazwa irengero ry’izi nka , harimo principal wa Sonrise n’abandi babiri yifuje ko tutatangaza.
Umunyamakuru nta kindi yakoze uretse koherereza aba uko ari batatu message zibabaza niba baba bazi irengero ry’izo nka. Babiri bahisemo kudasubiza ubutumwa naho uwa gatatu ahakana atsemba ko nta bujura bwabayeho, ko inka zikomeje kwitabwaho kuri Sonrise.
Yagize ati: “ Hahaha, waragenzuye neza ? Ntabwo ari ukuri, uzarebe igisekuru cyazo, igihe zatangiwe, izo zivukana zose,umenye n’imfizi yazibyaye, urasanga zose zihari, uzegere ubuyobozi bw’ishuri buguhuze na veterinary aguhe amakuru nyayo”.
Ibi byasabwe umunyamakuru byo kwegera ubuyobozi bw’ishuri yarabikoze ariko akomeza kubura igisubizo cya principal.
Icyo Virunga Today yibaza ni iki:
Ninde watinyutse kunyaga, kwiba inka zari zaratanzwe n’Umukuru w’igihugu ngo zikamirwe abana b’ishuri bityo hirindwe ko aba bana b’igihugu barwara indwara zirimo izo kugwingira ?. Ni ibihe bisobanuro bizatangwa n’abakomeje gushyirwa mu majwi ko babaye ibyitso by’ubu bujura mu gihe bikomeje kugaragaza ibisubizo by’ibihimbano bihamya ko izi nka zitigeze zibwa ? Aba bana bavukijwe amahirwe bari barahawe n’Umukuru w’igihugu, ikibazo cyabo kiraza gukemuka gite ?
Hagati aho kandi nk’uko amakuru ava muri EAR abyemeza, ngo bamwe mu bakagombye gutanga amakuru kw’irengero ry’izi nka batangiye gukuramo akabo karenge, muri bo hakaba havugwamo kontabure wa sonrise ndetse n’umushoferi wa Bishop Samuel wari ufite inka zaragirirwaga mu rwuri rwa Sonrise.
Kimwe n’abakristo ba EAR, Virunga Today izakomeza gutegereza yihanganye ibizava mu igenzura ririmo gukorwa na komisiyo yavuzwe harugur, ukuri izatangaza kukazashobora gusubiza biriya bibazo byose Virunga yibajije.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel