Politike

Rc-Musanze: Umunyamakuru yihanangirije umuturage, amusaba kutazongera guhirahira amubaza ikibazo cy’amapoto ashaje, nawe amusubiza ko ntakibazo, ko iki kibazo azacyibariza Umukuru w’Igihugu

Nk’uko basanzwe babigenza, abanyamakuru bayoboye kuri Rc Musanze  ikiganiro umuti ukwiye-kunenga no gushima, kuri uyu munsi wo kuwa 17/01/2025, batangiye bibereye mu bisa n’ibiparu, batinda ku kibazo cy’inshingano z’ababyeyi b’abatisimu mu madini anyuranye, bo bakemeza ko izi mpaka zijyanye no kunenga no gushima kandi nyamara ubona ari ikibazo cyo mu iyobokamana kurusha icyo kuba kireba imibereho myiza y’abaturage. Izi mpaka urebye zikaba ntacyo zunguye abakurikira iki kiganiro kuko buri wese aba afite ukwemera kwe bitewe n’idini yayobotse.

Kera kabaye ariko aba banyamakuru baje kwinjira mu kiganiro, batangira kwakira ubutumwa bw’abakurikira iyi radiyo bashima cyangwa bagaya bimwe mu bikorwa cyangwa imikorere  biherereye mu duce batuyemo.

Mu batanze ibitekerezo bagaya cyangwa bashima, hari nk’umuturage wo mu karere ka Burera washimye ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ku kuba bwarakemuye ikibazo cy’ifumbire, ikibazo bari bari baranyujije muri iki kiganiro, akarere kakihutira kugikemura mu maguru mashya. Ibi bikaba bigaragaza umuhate ubuyobozi bw’aka karere bukomeje kugira mu ikemurwa ry’ibibazo biba byugarije abaturage, ku isonga hari Meya w’aka karere nk’uko bikomeje kwemezwa n’abarimo abaturage bo muri aka karere ndetse n’abanyamakuru ku maradiyo anyuranye.

Uyu muturage ariko yaboneye kuvuga ko nubwo ikibazo cy’amafumbire cyakemutse bagifite n’ikindi kitaboroheye cy’imbogo zikomeje kubangiriza imyaka, bikabatera ibihombo bikomeye mu mwuga w’ubuhinzi basanzwe bakuramo ibibatunga bo n’imiryango yabo. Iki kibazo abibuka neza bakaba bazi ko Virunga Today yakomeje kugikoraho inkuru zinyuranye.

Yasabye amabasaderi ikintu gikomeye: Kutazongera kumubaza iby’amapoto akomeje kugarika ingogo

Ikiganiro cyakomeje ariko abanyamakuru bakomeza gusiganwa n’igihe kubera ko nyine iminota myinshi baba bayipfushije ubusa, bari mubyo bita gutegura ababakurikira. Uwitwa Sibomana wa Kadahenda ( umurenge wa Kimonyi_ Musanze), usanzwe ari ambasaderi kuri iyi radiyo, niwe wari utahiwe kunenga, maze adaciye iruhande yongera kwibutsa ikibazo cy’amapoto ashaje ya REG akomeje kugarika ingogo kubera ko menshi muri yo kuri ubu yibereye hasi, umuyaga n’imiswa bikaba byaratumye arambarara ku butaka.

Hakurikiyeho igisa no guterana amagambo hagati y’umwe mu banyamakuru bari bayoboye iki kiganiro  n’uyu Sibomana. Koko rero kuri iki kibazo, uyu munyamakuru yamubwiye ko bakizi kandi ko bazi ko no mugihe kitari kera, izi nsinga zivuganye umuturage, ariko ko uko buri gihe iyo babajije iki kibazo  uhagarariye REG mu karere ka Musanze, ngo abasubiza ko ntacyo nawe yagikoraho, ngo kuko kiri mu bushobozi bwa REG mu rwego rw’igihugu. Uyu muturage ariko nawe yamushubije ko atumva impamvu ikibazo bagikomeza andi amapoto mashya yarashinzwe hakaba hasigaye gushyiramo umuriro gusa.

Mu bimeze nko gushyenga ahari, umunyamakuru yongeye gusaba asa n’uwihanganiriza uyu muturage ko bwaba ubwa nyuma amubaza iki kibazo kandi ko mu biganiro ategura atazongera guhirahira ngo arazana iki ibazo.

Mu kumusubiza, uyu muturage yamubwiye ko niba ari uko bimeze, uyu munyamakuru akaba adashobora kubakorera ubuvugizi, ko nagira mahirwe, Umukuru w’igihugu akaza kubasura, ko byanze bikunze azamwibariza iki kibazo.

Mu gusa nabasoza kuri iki kibazo cya Sibomana, humvikanye undi munyamakuru wari kumwe n’uwibasiye Sibomana, abaza mugenzi we ati:” undi Sibomana yazabaza iki kibazo ni nde ?”, ibyo gusa.

Umunyamakuru wivumbuye

Mu nkuru zikomeje kunyuzwa mu bitangazamakuru bikorera mu Ntara y’amajyaruguru ariko cyane cyane mu karere ka Musanze, hakomeje kugarukwa kuri servise mbi zikomeje guhabwa abaturage ariko nyamara ugasanga ubuyobozi ntacyo bukora ngo bukemure ibi bibazo. Muri ibyo hakomeje kuvugwa iby’aya mapoto yashaje akomeje kugarika ingogo ndetse n’iry’ibura ry’umuriro cyangwa udahagije mu bice by’umujyi,  iby’imiturire, iby’imibereho y’abimuwe kuri pariki y’ibirunga…, kugeza ubu ibibazo byose bikaba nta murongo birafatwaho n’abo bireba harimo n’akarere ka Musanze.

Kuba uyu munyamakuru asaba umuturage kutazongera kugarura iki kibazo kuri Radiyo yiswe iy’abaturage, ni ikimenyetso cy’ukwihangana guke k’uyu munyamakuru, wagaragaje urebye ko iki kibazo batasibye  kugikoraho ubuvugizi ariko ntibigire icyo bitanga, ko igihe kigeze ngo babishingukemo Imana yonyine akaba ariyo izabyirangiriza nk’uko yanabivuze kuri iyi radiyo.

Uku kwivumbura k’uyu munyamakuru kukaba ari nk’urucantege kuri aba baturage bari basa naho basigaranye gusa iki kiganiro ngo banyuzemo akababaro kabo, mu gihe abarimo intumwa za rubanda ndetse n’ubuyobozi bwabegerejwe, iby’ibi bibazo batabikozwa, ngo babe babikorera ubuvugizi mu nzego zo hejuru maze aba baturage babe bahumurizwa , babereke ko hari ibirimo gukorwa ku bibazo byabo.

Ikiganiro Umuti ukwiye-gushima no kunenga, ni umwihariko wa Rc Musanze, kikaba gikomeje kuza mugifite abakunzi benshi mu Ntara y’amajayaruguru ndetse n’iy’iburengerazuba, icyokora impinduka ziherutse kuba mu mitegurire yacyo, abari basanzwe bazwi kugitegura no kukiyobora neza bakaba batakicyumvikanamo, bikomeje kukigabanyiriza uburyohe ari nako umubare w’abagikurikira ugenda ugabanuka.

 

Umunyamakuru wa Rc Musanze yihangangirije bwa nyuma umuturage ko atazongera kuzana ikibazo cy’amapoto, amapoto akomeje kugarika ingogo kuri Radiyo y’igihugu
Divin Uwayo, ni Umuyobozi w’amaradiyo ya RBA
Athanase Kamili, Umuyobozi wa RC Musanze
Abayisenga Ben, umunyamakuru kuri Rc Musanze, ukunze gutegura ibiganiro bya Show Bizz

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *