Politike

Affaire Fatima Wfc: Padiri yashyize umucyo ku byabaye ariko ntiyasobanura impamvu akomeje kwihambira ku buyobozi bw’iyi kipe

Inkuru y’abakinnyi ndetse n’umutoza b’ikipe Fatima Wfc bambuwe imishara yabo y’amezi ane n’umuyobozi w’iyi kipe, Padiri Hagabimana Ferdiand, ikomeje kugaruka mu bitangazamakuru byo hirya no hino mu gihugu, hakaba hari ababona ari nk’ishyano ryaguye aho urugo rw’Umwepiskopi rugabwaho igitero n’abishyuza umupadiri we mu gihe byari bizwi ko aba bakozi b’Imana barangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo, kandi ko na Kilizya Gatolika ikunze kugendera kure ibyayihesha isura mbi.

Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje gushaka amakuru yimbitse kuri ibi byabaye, ariko inkuru nziza nuko Ministere y’imikino yamaze kwemera ko iki kibazo igiye kukigira icyayo, ikishyura ibirarane byose aba bategarugori bakurikiranyeho intore y’Imana, Padiri ukorera ubutumwa muri Paroisse ya Busogo mu karere ka Musanze.

Padiri yabambuye imishahara ndetse n’amafaranga bari bamugurije

Ikinyamakuru Karibu Media, ku bw’umunyamakuru wacyo Setora Janavier, wibonaniye imbona nkubone n’aba bakinnyi ndetse akanaganira na Padiri ikiganiro ku murongo wa telefone, yagarutse ku buryo bwimbitse ku byabaye.

Nko kubijyanye n’ibyo aba bakinnyi barega Padiri, umutoza wa Fatima WFC Ntagisanimana Saida, yabwiye umunyamakuru wa Karibu media ko Padiri ababereyemo amafrannga anyuranye bifuza ko yabishyura nabo bakabona uko bakwibeshaho.

Ntagisanimana yagize ati: ” Njyewe Padiri Hagabimana Ferdinand andimo amafranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu ( 350 000 Frws) namugurije ngo agure abakinnyi, prime y’ibihumbi mirongo ine ( 40 000 Frws), n’ibindi bihumbi makumyabiri n’umunane ( 28 000 Frws) y’amatike nishyuriye abakinnyi ngo baze mu kazi kandi nawe arabizi ko najyaga mbategera kuko we atakundaga kuboneka.”

Mugenzi we Nikuze Angelique bita Gatamba, akaba ari nawe Kapiteni wa Fatima Wfc, nawe yemeza ko kuva batangira uyu mwaka w’imikino  ntacyo ubuyobozi bw’ikipe burabagenera ngo babe bakwibeshaho, kandi ko yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe amaze kubimenyesha Ferwafa na Nyiricyubahiro Mgr wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Yagize ati: “Nanjye maze amezi ane ntazi uko umushahara na Prime bisa kuko andimo amafaranga ibihumbi magana atatu na makumyabiri na birindwi (327.000 frw) ari nayo mpamvu nafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano nandikira FERWAFA ndetse menyesha na Nyiricyubahiro Musenyeri kuko nasanze ubuzima abakinnyi babamo ntabushobora,nta kindi twifuza uretse kuduhemba nk’abantu bakoze, cyane ko dufitanye n’amasezerano y’akazi yanditse”.

Padiri ahakana ibirego byose uko byakabaye by’abakinnyi n’umutoza

Mu gushaka kumenya icyo Padiri Hagabimana avuga kuri ibi birego ashinjwa, umunyamakuru wa Karibu Media yamuhamagaye ku murongo wa Telefone maze amusobanurira uko iki kibazo giteye. Padiri yemeza ko babereyemo ikipe amafranga ko ariko ku bijyanye n’umubare wayo habayeho gukabya, kandi ko nta mwenda abereyemo umutoza ko no ku bijyanye n’umwenda w’amatike umutoza yishyuza ko  uwo mwenda atawemera.

Yagize ati: “Nibyo koko hari amafaranga tutarabaha ariko nko kuvuga ngo bamaze amezi ane batabona amafaranga, barabeshya kuko na shampiyona itangiye, nta mezi ane ararangira. Ikindi kuvuga ngo Ntagisanimana Saida yangurije amafaranga yo kugura abakinnyi arabeshya ariko abigaragarishije ibimenyetso twayamuha. Na none kubijyanye na Prime, yakubwiye ibihumbi mirongo ine (40.000 frw) kandi mu ibaruwa yandikiye FERWAFA yaravuze ibihumbi magana ane (400.000 frw) bivuze ko abeshya! Naho ku bijyanye n’amatike y’abakinnyi, ayo yabagurije bagombaga kuyamusubiza kuko twabahaga Prime yabo ntabwo ari njyewe wagombaga kubategera baje mu kazi”.

Ku mafaranga ibihumbi magana atatu na makumyabiri na birindwi (327.000 frw) ya Nikuze Angélique Gatamba, Padiri Ferdinand yavuze ko nabyo atari byo kuko ngo azi neza ko buri wese wazaga mu kazi yabonaga Prime ye.

Yagize ati: “Ko abandi babonye Prime yabo n’imishahara, we yayabuze ate? Bivuze ko atazaga kuko Prime ya nyuma twatanze ni iy’ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo). Ubwo se yavuga ko atayabonye gute kandi yaje? Uwo nawe arabeshya. Gusa, ayo tubarimo turayazi kandi tuzayabaha, bitabujije ko n’ayo bavuga bayagaragarije ibimenyetso twayabaha.

Padiri yaba yarafatanye mu mashati n’umutoza

Nk’uko byemezwa n’umutoza wa Fatima Wfc, Ntagisanimana Saida,  ngo habaye impaka ndende ku biro bya padiri igihe bazaga kumwishyuza, ngo birangira uyu Padiri abahaye  urufunguzo rw’imodoka agendamo nk’ikimenyetso cyo kubizeza ko aza kubaha amafaranga atashye.

Ibi ariko Padiri we akabihakana avuga ko urwo rufunguzo rw’imodoka Saida yarufashe ku ngufu kandi ko yabiregeye mu butabera.

Yagize ati: “Urwo rufunguzo rw’imodoka avuga ko ari njyewe warumuhaye nk’ikimenyetso cyo kubizeza kubishyura, arabeshya ahubwo yarufashe ku ngufu ari nayo mpamvu nahamagaye ubuyobozi bw’umurenge ngo buze burumwake, bukaza akarubima bangira inama yo gutaha n’indi modoka ndarubarekera ndigendera, hakaba  hari abo bayobozi barimo na DASSO none  nanjye ubu natanze ikirego kuko iyo modoka iramutse igize ikibazo niwe wabibazwa”.

Umunyamakuru yibagiwe kubaza Padiri ikintu cyingenzi; Ni inyungu ki afite zo gukomeza kwihambira ku buyobozi bw’iyi kipe bigaragara ko adashoboye kuyobora, ibi byo kuyobora bikaba bitari no mu butumwa bwe bw’ingenzi.

Nubwo ubushize mu nkuru twabagejejeho ijyanye n’iki kibazo twemeje ko ikipe ya Fatima Wfc atari iya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri duhereye ku gisubizo Padiri yari yahaye umunyamakuru igihe havukaga ikibazo nk’iki umwaka ushize, biragaragara ko iyi kipe uruhare runini rwaba rufitwe n’iyi diyoseze urebye ukuntu Padiri akomeje gushyirwa imbere mu bibazo by’iyi kipe no kuba haritabajwe Nyiricyubahiro Umwepiskopi wa Diyoseze ya Ruhengeri ngo afashe mu ikemurwa ry’ibi bibazo nubwo nawe yageze aho agahakanira abari bamwitabaje. Ibi bikaza gushimangira ibyo twavuze ko iyi kipe yaba yarashinzwe mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa bya Centre Pastorale Notre Dame de Fatima, akaba ashobora kuba ari umushinga watekerejewe icyo ghe n’uwayoboraga iyi Centre ari we Padiri Hagabimana Ferdinand.

Ikibazo abantu batabura kwibaza ni impamvu ki yaba yarahisemo gushinga iyi kipe y’abagore mu rwego rwo gukora iyi yamamaza kandi yarashoboraga gushinga iy’abagabo mu mupira w’amaguru, cyangwa agashinga nk’itorero ribyina.

Ikindi abantu babona uyu munyamakuru yari akwiye kuba yarabajije  uyu mupadiri, ni ukumenya mpamvu ki uyu mupadiri akomeje kwihambira ku buyobozi bw’iyi kipe kandi bigaragara ko ibyo kuyiyobora bisa ni ibyamunaniye. Ibi babihera ku kuba umwaka ushize nanone, aba bakinnyi barimwe ibirarane byabo, maze igihe bishyuze ubuyobozi bw’ikipe bukuriwe na Padiri Hagabimana bugahitamo kubakingirana,Iyi  nkuru ikaba yaratangajwe mu kinyamakuru umuryango cyasohotse muri Gicurasi umwaka ushize. Gukingirana aba bakinnyi ubwabyo, akaba ari igikorwa cy’ihohotera ryakorewe aba bakinnyi bamaze no kwimwa ibyo bari bafitiye uburenganzira: imishahara yabo, igikorwa kitari gikwiye kugaragaramo umuntu nka padiri wihayimana.

Ibi nibyo bituma babona ko padiri yari akwiye kuzibukira ibyo kujya mu buyobozi bw’amakipe ahubwo agashyira imbere ibiri mu butumwa bwe harimo kwita ku roho z’abakristu abaha amasakramentu anyuranye no gutanga inyigsiho zamamaza inkuru nziza ya Yezu Krsitu ubundi akanita mu bikorwa bifasha abakene n’abatishoboye ari nako akora ubuvugizi ku bibazo binyuranye byugarije sosiyete aba arimo.

Tubabwire ko nk’uko bivugwa na’umunyamakuru wa karibu media , ngo kubera ubu bwambuzi aba bakinnyi ndetse n’umutoza bakorewe na Padiri, nga bahisemo kujya  gutanga ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacuaha (RIB) rwa Musanze nk’uko bari babigiriwemo inama n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze (DPC). Ni ibyo gukomeza gukurikiraira hafi.

Biravugwa ko Padiri yabonye aribyo byiza gushinga ikipe y’abagore ikina ruhago ngo yamamaze ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa na Diyoseze
Paul Mutagatifu yemeza ko udakora wese adakwiiye kurya bishatse kuvuga ko uwakoze wese akwiye igihembo
Mu butumwa bwa Padiri, ntihagaragaramo ku buryo butaziguye ibyo gushinga amakipe y’umupira w’amagara

 

Si ubwa mbere padiri agirana ibibazo n’aba bakinnyi, ubushize bambuwe ibirarane byabo, bishyuze barafungiranwa

Umwanditsi; Musengimana Emmanuel

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *