RC-Musanze: Biravugwa ko Kamili Athanase akazi kaba karatangiye kumunanira
Umwaka ushize nibwo muri RBA habaye impinduka zikomeye maze ibitangazamakuru birimo Radiyo za RBA bihabwa abayobozi bashya. Ni ku bw’ibyo, Radiyo ya Musanze ikunze kwitwa Rc Musanze, nayo yahawe Umuyobozi mushya ariwe Kamili Athanase wari usanzwe amenyerewe mu banyamakuru ba RBA. Bikaba byari byitezwe ko nk’umuntu ufite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru, hari byinshi yari buhindure hagamijwe kunoza ibiganiro by’iyi radiyo kugira birusheho kugirira akamaro abo iyo Radiyo yashyiriweho.
Gusa nyuma y’amezi 10, uyu mugabo ahawe izi nshingano, biragaragara ko izo mpinduka yari yitezweho zitigeze zibaho ndetse ko hari ibyagiye birushaho kuba bibi cyane cyane mu mitegurire ya bimwe mu biganiro byaryoheraga abakunzi b’iyi radiyo harimo n’ikiganiro Umuti ukwiye cyari gisanzwe gikurikiranwa n’abatagira ingano.
Ikibabaje kurushaho ariko nuko ubuyobozi n’abanyamakuru b’iyi radiyo bakomeje gutera umugongo ibibazo by’abaturage byari bikenewe ubuvugizi, none magingo aya, ibi bibazo bikaba bikomeje kuba umutwaro kuri aba baturage. Bimwe muri ibyo bibazo nibyo Virunga Today ishatse kugarukaho kugira ngo igaragaze ko RBA yirengagije inshingano zayo, ikanga kuvugira abaturage nyamara bisanzwe bizwi ko aricyo kinyamakuru gifite ijambo rikomeye kurusha ibindi byose bijyanye ko ari n’ijwi rya Guverinoma.
Radiyo y’abaturage itavuga ku bibazo byugarije abaturage.
Urutonde ni rurerure rugaragaza ibibazo bikomeye bibangamiye abaturage byagiye bigaragazwa mu bindi bitangazamakuru cyangwa ntibivugwe na mba kandi nyamara Radiyo Musanze igahitamo kurenzaho uruho rw’amazi.
Dore bimwe muri ibyo bibazo :
- Ikibazo cy’abavanywe mu nkengero za Pariki
Iki kibazo kimaze igihe kandi kirakomeye kuko, nk’uko aba baturage babitanangarije Virunga Today. benshi muri bo kuri ubu batunzwe no kwiba no gusabiriza ibitakagombye kurangwa ku muturage w’igihugu cyacu gishimirwa intambwe kimaze gutera mu iterambere mu nzego zose.
Gusa nk’uko twabitanagarrijwe n’aba baturage, ikibazo cyabo cyagendewe kure n’itangazamakuru ririmo Radiyo Musanze, ahari nk’uko babyivugira akaba ari uko hari abanyabubasha bakomeje gutinywa n’aba banyamakuru, abanyabubasha bafite inyungu mu gukomeza kwikubira ibyakagombye kigenerwa aba baturage dore ko hari imishinga myinshi ihari ikorera muri kariya gace yakagombye gufasha aba baturage.

2. Ikibazo cy’abigomeka ku buyobozi bagakora ibibujijwe n’amategeko harimo kwenga inzoga z’inkorano ndetse no guteza urusaku rubangamira umudendezo w’abaturage.
Ikinyamakuru Rwandayacu nicyo cyakomeje kugaruka kuri izi nkuru, aho hari abitwaje ko agakiriro k’akarere ka Musanze kimuwe bagashinga amasarumara n’ateliye zo gusudirira rwagati aho abaturage batuye. Iki ni ikibazo nacyo gikomeye kuko abize uby’ubuvuzi batangarije Rwandayacu ko ibi bikorwa bishobora kubangamira bikomeye ubuzima bw’abaturage kimwe ndetse n’ikorwa ry’inzoga zitemewe naryo ryakomeje kugarukwaho n’iki kinyamakuru.
Gusa kimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Radiyo y’abaturage ntiyigeze ikomoza kuri iki kibazo ngo ihuze ijwi n’ikinyamakuru Rwandayacu maze akarere kabe kashyirwaho igitutu kabe kahagarika ibi bikorwa bikomeje gusakara mu mpande zose z’akarere ka Musanze.

3. Ikibazo cy’udukoko tumaze imyaka irenga 4 twangiza imyaka yiganjemo ibishyimbo mu karere k’amakoro y’ibirunga.
Iki kibazo iki kinyamakuru Virunga Today nacyo cyakimenye bitinze, ku buryo nk’uko Virunga yabibwiwe n’abaturage bo mu karere ka Burera, imyaka ine irihiritse, aba baturage bononerwa n’utu dukoko ku buryo kuri ubu bahisemo guharika ubuhinzi bw’ibishyimbo kubera kubura umusaruro bitewe n’utu dukoko.
Virunga Today yaboneyeho kubaza aba baturage niba nta tangazamakuru ryaba ryaraje kubasura ngo rimenye iryi kikibazo, barayitsembera, bayibwira ko umuntu wenyine waje kubareba kuri iki kibazo ari Visi Meya ushinzwe imibeeho myiza mu karere ka Burera kandi ko nawe yabakuriye inzira ku murima ko ntagishobora gukorwa kuri utu dukoko. Nyamara umunyamakuru wa Virunga wahisemo gukuirkirana iki kibazo yabwiwe ko kiri hafi kubonerwa umuti na RAB, hakaba hibazwa impamvu Radiyo yashyiriweho abaturage yaba yarakomeje kuruca ikarumira kuri iki kibazo kandi nyamara ifite abo bita b’ambasaderi bahora bayiha amakuru umunsi ku wundi ku bibera iyo mugiturage ikaba ifite n’uburyo bundi burimo imodoka ifasha mu gutara amakuru.

4. Ikibazo cy’utunganywa rya sites zo guturamo mu karere ka Musanze
Iki kibazo cyo ni nkaho abanyamakuru ba Radiyo Musanze ntacyo bakiziho nubwo ikinyamakuru Virunga kidasiba kucyandikaho. Koko rero rimwe umunyamakuru w’iyi Radiyo yigeze kwivugira kuri Radiyo ko atumva ukuntu ubutaka bw’umuntu babunyuzamo umuhanda atishyuwe, ni ku kibazo yari agejejweho n’umukunzi w’iyi radiyo akomoza kuri iyi gahunda itaravuzweho rumwe n’abarebwaga n’uyu mushinga. Ibyo yavuze bikaba bigaragaragaza amakuru make afite cyangwa ya ntayo kuri uyu mushinga kuko rimwe mu mabwiriza agenga uyu mushinga, ni uko abaturage bishakamo ubushobozi bagatunganya izi sites.
Nta nkuru rero n’imwe iyi Radiyo iratangaza kuri iki kibazo kandi nyamara gikomeje gufata indi ntera kuko nk’uko Virunga yabigarutseho, ubwo abasenateri basuraga akarere ka Musanze bungurana ibitekerezo n’abaturage ku bijyanye n’imikorere ya za poste de sante, aba baturage bahisemo gutura ibibazo bakomeje guhura nabyo muri izi za sites ariko ntibyashoboka kuko sibyo byari bayabazinduye. Ibi bikaba bigaragaza uburemere bw’iki kibazo, ikibazo cyatewe nuko akarere katereye iyo ibyo kari kasabwe gukora muri uyu mushinga, aribyo byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa byawo.
Hari ibazwa rero ibindi bibazo iyi Radiyo izakorera ubuvugizi niba itavugira abarenga ibihumbi cumi bahereye muri ariya masite bakomeje kurenganywa bacuzwa utwabo ku mugaragaro.

5. Ikibazo cya Coaching zishyira ubuzima bw’abana mu kaga
Iki nacyo n’ ikibazo gikomeye kibangamiye cyane uburenganzira bw’abana kuko nk’uko ikinyamakuru Virunga kidasiba kubivuga, iyi coaching ikorwa mu kajagari, abana bakabuzwa uburenganzira bwo kuruhuka ndetse ubuzima bwabo bugashyirwa mu kaga kubera kubyuka ijoro, ijoro bashobora guhuriramo n’ibabagiriranabi.
Iki kibazo ntabwo ubuyobozi bwa RC Musanze bwavuga ko butakizi kuko cyakuznwe kugarukwaho n’ikinyamakuru Virunga Today kandi n’abanyamakuru ba RC Musanze babyukira kare ku murimo bakagombye kuba bariboneye uburemere bw’iki kibazo kuko muri ariya masaha twakwita ay’igicuku, abana aba ari benshi mu mujyi wa Musanze berekeza ku bigo bahererwaho coaching.

Urutonde rw’ibibazo bikomeje kwirengizwa n’iyi Radiyo y’abaturage ni rurerure ku buryo hibazwa niba hari umurongo ngederwaho iyi radiyo yaba yarahawe wo kudatega amatwi bimwe mu bibazo by’abaturage ariko Virunga Today yo ikaba ibona ibyo bidashoboka ukurikije inshingano z’ikigo cy’igihugu RBA gishinzwe itanagazamkuru. Ikigaragara ahubwo nuko nyirabayazana ari ubushake buke ndetse n’imikorere itari myiza y’abafite inshingano zinyuranye kuri iyi radiyo, igihe kikaba rero kigeze ngo bahindure imikorere batege amatwi abaturage bashinzwe kuvugira no kureberera.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel