Politike

Breaking news-Musanze: Ibibazo mu ikwirakwizwa ry’amazi n’amashanyarazi, inkomoko yabyo ishakiwe mu ntege nke z’ubuyobozi

Mu kiganiro umuti ukwiye cyahise kuri Rc Musanze, kuri uyu wa mbere taliki ya 04/02/2025 abagiteguye bahisemo kuganira ku kibazo cy’ibikorwaremezo byo mu karere ka Musanze, umurenge wa Gataraga bikomeje kwangirika harimo isoko ndetse n’agakiriro biherereye ahitwa Gatovu.

Nk’uko byagarutsweho muri iki kiganiro, ngo iri soko ntirikoreshwa uko bikwiye naho agakiriro katwaye arenga miliyari irenga,  ntikarashobora gukoreshwa imyaka 3 irarangiye kubera kubura mashanyarazi kandi noneho bimwe mu bikoresho byari byarashyizwemo byatangiwe gusahurwa.

Iby’iyi nsanganyamatsiko ariko abahamagaye batanga ibitekerezo ntibayitayeho, ahubwo baratandukiriye bahitamo kwivugira ku kibazo gikomeje kuvugisha menshi abatuye umujyi wa Musanze. Koko rero bamwe muri aba bahamagaye barimo n’umuturage wo mu kagari ka Buramira mu murenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze yabwiye umunyamakuru ababaye cyane, ko hashyize imyaka 2 muri aka kagari kabo hashyizwe poto z’umuriro ariko magingo aya bakaba baratagereje ko zashyirwamo umuriro bagaheba.

Ingo zirenga ibihumbi 3 zo mu karere ka Burera zahawe umuriro mu gihe izitagira ingano zo mumjyi wa Musanze zikomeje gusabwa gutegereza igihe kitazwi ngo zive mu icuraburindi.

Mu kumusubiza umunyamakuru wari uyoboye iki kiganiro yamubwiye ko iki kibazo badasiba kukibazo inzego zibishinzwe mu karere kandi ko buri gihe basubizwa ko hari umushinga uzarangiza ibi bibazo byose byaba ibyo kutagira umuriro nyirizina cyangwa ibyo kugira umuke udahagije mu mirimo inyuranye uyu muririo ukoreshwamo. Uyu munyamakuru yongeyeho ariko ko igitangaje ari uko aba bayobozi batajya bavuga igihe nyakuri iki kibazo kizabonererwa umuti.

Mu busesesenuzi bwabo ariko, aba banyamakuru,  bisa naho ibi bibazo byakomeje kugaragara mu ikwirakwizwa ry’amashanyarazi barabyegetse ku buyobozi bw’akarere ka Musanze. Koko rero nk’uko uyu munyamakuru wa Rc Musanze yabigaragaje, mu mwaka ushize wonyine mu  karere ka Burera, ingo zirenga ibihumbi bitatu zashoboye gucanirwa mu gihe mu karere ka Musanze nta mibare y’ibyakozwe yagaragajwe bivuze ko nta gishyashya cyakozwe mu gukemura ibibazo by’amashanyarazi kandi umushinga ukorera muri utu turere twombi ari umwe.

Bisa naho rero  nk’aho aba banyamakuru baremeje ko kuba Burera yarahawe umubare munini bigeze hariya babikesha imikorere myiza ikomeje kugaragazwa n’uyu mudame nk’uko benshi mu banayamakuru ndetse n’abaturage ayobora bakomeje kubigaragaza.

Iki kibazo cy’aya mashanyarazi cyongeye kandi kugarukwaho mu kiganiro umuti ukwiye, gushima no kunenga cyo muri iki cyumweru , aho usanzwe ari amabasaderi wa Radio Musanze  uzwi ku izina rya Gakoro (izina akomora ku mudugudu atuyemo wakomeje kuvugwamo ikibazo cy’amashanyarazi ataragezwamo kandi uherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze), yibasiye Mayor w’akarere ka Musanze,amunenga kutagira icyo akora ngo ikibazo bamaranye imyaka n’imyaniko kibonerwe umuti.

Gakoro yagize ati : ” Maze iminsi nganira n’ushinzwe Reg mu ntara ku kibazo cy’umuriro  kugeza ubu dukomeje guhura nacyo, kandi n’ejo niriwe nshaka Mayor w’akarere ka Musanze, ngo mubwire iki kibazo ariko naramubuze, ndizera ko vuba aha nzashobora kumubona nkamubaza impamvu ikibazo duhora tumubwira kitabonerwa umiti, ikibazo cy’amapoto amaze imyaka 2 atageramo umuriro”

Uyu ambasaderi yakomeje avuga ko akunze gukorera ingendo shuri ahantu hatandukanye mu gihugu nko mu ntara y’i burasirazuba cyangwa iyo za Gakenke, akaba yariboneye ko iyo mu biturage byaho n’amazu atagakwiriye gushyirwamo amashanyarazi yawushyizwemo ariko bo mu mudugudu wa Gakoro bafite amazu ameze neza, bakaba batazi uko umuriro w’amashanyarazi usa.

Umunyamakuru wa Virunga Today ukunze gutemberera mu karere ka Burera, akaba nawe yariboneye ko amashanyarazi amaze kugezwa mu bice byinshi by’aka karere ku buryo n’abari mu nkengero za pariki y’ibirunga, aya mshanyarazi yabagazeho, ndetse uyu muriro ukaba wambutswa umupaka ugahabwa ku baturanyi ba Gisoro mu Uganda ariko abaturiye umujyi wa Musanze bakaba bakirwana no kubona amashanyarazi ahagije yo guha abawuturiye.

Agasuzuguro karenze: Abacunga amavomo rusange bambuye WASAC,maze nayo ihita  ifungira abaturage amazi, imyaka 3 irashize

Iyi nkuru dusanga mu kinyamakuru Imvaho Nshya , iyo usomye umutwe wayo ubanza gutekereza ko uwayanditse yibeshye akitiranya imyaka itatu n’amezi 3 cyangwa ibyumweru bitatu. Nyamara sibyo kuko iyi nkuru yanditswe n’umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais yemeza ko ibi byabereye mu kagari ka Buramira, umurenge wa Kimonyi, mu mbibi z’umujyi wa Musanze none imyaka ikaba ibaye 3. Uyu munyamakuru akomeza yemeza ko  ikigo gishinzwe isuku n’isukura, aricyo cyakoze  ibi none ubu abaturage bakaba barashotse umugezi wa Mutobo ngo babone amazi bakoresha mu mirimo yabo ya buri munsi, ibyabagizeho ingaruka zikomeye, none kuri ubu bakaba bugarijwe n’indwara ziterwa n’umwanda harimo inzoka zo mu nda.

Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga, ngo ibi wasac yabikoze nyuma yaho abo yari yaragiranye nabo amasezerano yo gucunga aya mavomo, bayambuye ntibishyure maze nayo igahitamo gufunga aya mavomo aho kugira ngo ishake abandi bacunga aya mavomo, ibi bikaba byafatwa nk’agahimano cyangwa agasuzuguro iki kigo gifite inshingano zo gufasha abaturage kugera ku isuku cyakoreye aba baturage.

Abaturage baturiye kariya gace baganiriye n’imvaho Nshya, bose bemeje ko ubuzima babayemo muri iki gihe buteye agahinda kuko amazi bakoresha ariyo yinikwamo amasaka, akameserwamo imyenda, ikindi kandi bakaba bayasangira n’inka zihora ziyashokamo ari nako zitamo amase, ngo ku buryo n’ibiryo batekesheje aya mazi bihinduka umukara, mu gihe hafi aho hari za robinet zirimo amazi  meza zagenewe aba baturage, zafunzwe kubera imicungire mibi y’ikigo cya wasac.

Ikibabaje muri ibyo ariko nuko yaba ubuyobozi bw’ikigo cya Wasc muri karere ka Musanze, yaba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze , bombi  bemereye umunyamakuru w’Imvaho nshya ko ibyavuzwe n’aba baturage ari ukuri kwambaye ubusa, ariko muri ya mvugo imaze kumenyerwa y’abayobozi, bombi  bagatanga icyizere ko ubwo iki kibazo kimenyekanye, bagiye kugishakira umuti.

Ibi aba bayobozi babivuga nyamara bazi ko mu murenge wa Kimonyi hari umukozi ushinzwe kugenzura umunsi ku wundi, ibijyanye n’isuku n’isukura, hakaba hakwibazwa ukuntu imyaka yarangira ari 3 adatanze raporo y’iki kibazo kibangamiye bikomeye ubuzima bwabo ashinzwe, ubuzima bw’umuturage ukwiye guhora ku isonga.

Hagati aho kandi ibibazo by’ubuke bw’amashanyarazi bikomeje kuvugwa mu duce twinshi tw’umujyi wa Musanze, ku buryo uretse iyi Gakoro ya Kimonyi yabaye iciro ry’imigani, ikibazo cy’ubuke bw’umuriro, udafite ingufu zihagije kugeza naho mu gihe cy’umugoroba n’itara riba ritakibashije kwaka, kiravugwa no mu duce twinshi tw’imirenge ya Musanze, Cyuve ndeste no muri Muhoza. Ibi bikaba byemezwa n’abaturage bo mu duce twa Gahondogo, Gashangiro, Marantima, Susa, Mugara n’ahandi, aba  nabo bakaba  badasiba gutakambira REG ngo ibakemurire ikibazo.

Ibi nibyo bituma hari ababona ko Musanze yari ikwiriye guhabwa umushinga wihariye iwukwirakwizamo amashanyarazi,  hakurikijwe ukuntu uyu mujyi ugenda waguka vuba ari nako ugenda ushyirwamo ibikorwa bihambaye by’inyubako n’inganda.

Ambasaderi Gakoro arimo guhigira hasi kubura hejuru Mayor, ngo amubaze niba azi ko mu mujyi rwagati wa Musanze hari abaturage bagikoresha agatadowa
Amashanyarazi i Rugarama mu nkengero za Pariki y’ibirunga: Umunyamakuru wa RC Musanze ntiyumva ukuntu abarenga ibihumbi bitatu muri Burera bahabwa umuriro, muri Musanze ntihagire n’uwa kirazira utangarizwa abanyamakuru

Birababaje: Wasac yari ishinzwe kubarinda umwanda niyo yabateje umwanda

Inkuru bifitanye isano:

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2025/02/Musanze_-Bamaze-imyaka-3-bafungiwe-amazi-kubera-abavomesha-bambuye-WASAC-ImvahoNshya.html

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *