Burera: Mayor Solina yatanze ibisobanuro ku kibazo cy’ifumbire, asaba abaturage kumva neza ibyemezo RAB yafashe byo gucunga neza ifumbire yo muri gahunda ya nkunganire
Nyuma yaho abahinzi benshi bo mu karere k’amakoro y’ibirunga basabiye ikinyamakuru Virunga Today kubakorera ubuvugizi kubera ibyo bise igabanuka rikabije ry’ingano y’ifumbire bagenerwaga, ryaba ryarakozwe na RAB batabanje guteguzwa.
Virunga Today yihutiye kugeza iki kibazo ku nzego zibishinzwe harimo RAB ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera.
Ububbuyobozi bufatanije na RAB bwihutiye gushaka inkomoko y’iki kibazo maze bohereza abatekinisiye mu by’ubuhinzi mu gace kagaragayemo iki kibazo gaherereye mu murenge wa Cyanika
Ntabwo higeze hahindurwa ingano y’ifumbire ahubwo harwanyijwe akajagari kakorwaga mu kuyitanga.
Nk’uko bigaragara mu bisobanuro umunyamakuru wa Karibumedia yahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, ibi bisobanuro akaba ari nabyo abaturage babwiye ikinyamakuru Virunga Today ko bahawe na ba batekinisiye, ngo ntabwo RAB yigeze igabanya ingano y’iyi fumbire ngo ahubwo hanogejwe uburyo bwo kuyutanga bityo ifumbire ihabwa abayikwiye bigaragara ko bakora ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibirayi.
Meya Solina yagize ati: “Guhera kuwa 4 w icyashize abagronome bashiznwe iby’itangwa ry’amafumbire mu karere baakoreye Cyanika Rugarama, ibibazo abahinzi bafite n’uburyo babasha kubona ifumbire nta control, bwarahindutse.
Ikindi bagashinja Agronome ko atinda kubemeza nabyo nasanze ari uko abahinzi batabaruwe mbere ahubwo bibaruriza kwa agrodealers ndi kumwe na Director twabagiriye inama ko bakwitaba urugerero rukababarura noneho agro akabemeza hanyuma bakabona kugura ifumbire”.
Nk’uko nanone byemezwa n’aba baturage, ngo aba batekisiye basobanuriye abahinzi ko ibyo gutanga ifumbire kuri za UPI zagenewe amashyamba cyangwa imiturire byavuyeho, kandi ko abatanga ifumbire basabwa kugenzura neza ko abasaba ifumbire bafite koko ubutaka bwateguriwe iki gihingwa.
Abaturage barasaba nabo ko itangwa ry’ifumbire ryarushaho kunozwa, hagakumirwa n’irishobora kuba ryambutswa umupaka.
Abaturage baganiriye na Virunga Today bakimara kuva muri iyi nama, bayibwiye ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe, bakaba bagiye kurushaho gucunga iyi fumbire, kubera iyo mpamvu bakaba bagiye kwihatira kuyivanga n’ifumbire y’imborera kugira ngo barusheho kubona umusaruro mwiza.
Umwe muri aba bahinzi yagize ati:” Twakomeje kujya dukoresha nabi iyi fumbire mvaruganda, tukarunda nyinshi mu butaka aho kugira ngo dushyiremo igereranije tunayuvangire n’imborera, ariko ubwo tubyumvise, tugiye kubikora, nubwo ifumbire y’imborera ihenze, tuzashakamo amikoro ariko tureke gukomeza kwiyononera ubutaka.
Undi muhinzi nawe yabwiye Virunga Today ko yanyuzwe n’ibi bisobanuro ko ariko adashyira amakenga, aba agrodealers kubera ko usanga bakwima ifumbire butwaje ko ufite ubuso buto kandi nyamara ufite amafaranga yatuma ugura ifumbire uko yaba ingana kose. Yongeyeho ko iyo mikorere atayishyira amakenga, kuko yaba iganisha kuri forode y’iyi fumbire yambutsa iyi fumbire hirya y’umupaka.
Hagati aho aba bahinzi bakaba baragaruye icyizere ko nibura ubwo bahumurijwe, batakiraye ihinga, ibyo gutegereza ibyumweru 2 ngo ubone ifumbire bikaba bitazongera, bakaba baraboneyeho gushimira ikinyamakuru Virunga Today ku bw’ubuvugizi yabakoreye.


Umwanditsi : Musengimana Emmanuel