Politike

Affaire Coaching i Musanze: Ikindi kigo gisabye abana batishyuye ibihumbi icumi kutongera gukandagiza ikirenge ku ishuri

Kuva aho Virunga Today itangirije gahunda yo kwamagana imikorere mibi y’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakomeje kwihisha inyuma ya programe ya coaching maze bakunama ku babyeyi babaca amafranga y’umurengera bo bita ikiguzi cy’iyo serrvise baba bahaye ababyeyi, hari benshi mu babyeyi bakomeje kuyisaba ko nabo yabakorera ubuvugizi maze bagakurwaho uyu mutwaro bakomeje kwikorezwa. Aba babyeyi bemeza  ko amafranga bakwa ari menshi bigoye kuyabona dore ko atangwa buri kwezi, ikindi kibabaje nuko henshi kuri ibi bigo batihanganira abana batahise babona aya mafranga kuko bahita boherezwa iwabo, ibi bikaba bisa no guhohotera aba bana basanzwe biga barihiwe na Leta. Ibi nyamara aba bayobozi babikora bazi neza ko ministere y’uburezi yatangije gahunda ” remedial program”, igamije gufasha abana bo mu byiciro binyuranye gusubira muri ayo masomo.

Ikigo cyari gitahiwe none ni icyo mu murenge wa Muhoza u karere ka Musanze, ababyeyi bakaba barohereje ubutumwa kuri Virunga Today bemeza ko kuri ubu abana babo birukanywe mu masomo kubera kubura aya mafranga.

Virunga kandi yashoboye kuvugana n’umwe mu babyeyi ufite umwana kuri iki kigo, maze amuhamiriza iyi nkuru y’uko abana basabwa aya mafranga, kandi bakanatumwa ipaki y’impapuro, ibi bigakorerwa ku bana bose biga mu mwaka wa 5 n’uwa 6.

Uyu mubyeyi yagize ati : “ Bariya biga cours bishyura icumi, kuko ubu barurije hari kera, urabyumva utayabonye wamujyana ukamwiyigishiriza”. Umunyamakuru wa Virunga Today watunguwe n’aya makuru, yahise yihutira gushaka umuyobozi w’ikigo, ariko abwirwa ko yagiye mu butumwa n’igihe cyose amuhamagaye ntiyafata phone.

Akarere gashobora kari inyuma y’uyu mugambi

Kuri iki kibazo cy’amafranga akomeje kwakwa ababyeyi, Virunga Today ntiyasibye gutabaza ubuyobozi bw’akarere ngo bube bwanoza iyi gahunda ya coaching ariko bikarangira yimwe amatwi, abayobozi b’ibigo bamwe bagakomeza kunyunyuza imitsi y’ababyeyi, bamwe muri badafite aho bakura. Nubwo itaramenya amakuru ajyanye n’iki kibazo mu karere kose ka Musanze, bishoboke ko hari n’ibindi bigo byafashe iyi gahunda bigategeka abana bose kwitabira iyi gahunda, abadafite ubushobozi bakirukanwa cyangwa bakabuzwa andi mahirwe agenerwa abana bitegura cyane cyane ibizamini bya Leta.

Hari kandi n’ababona ko akarere kaba karahaye rugari aba bayobozi ngo bakore ibishoboka byose, ibyemewe n’ibitemewe kugira ngo abana bahabwe amasomo yiganjemo na za coaching, hagamijwe kugira ngo akarere katazongera kuza mu myanya ya nyuma mu rwego rw’igihugu.

Ibi babihera ku kuba kuva iki kibazo cyatangira gusakuzwa akarere karirinze kugira icyo kakivugaho kandi kakaba ntaho kahera kemeza ko katari gasanzwe kakizi kuko amakuru yose ku bibera mu burezi kaba kayazi kifashishije abakozi bo mu mirenge bakurikirana ibibazo byo mu burezi umunsi kuwundi.

Virunga Today ariko yo iracyafite icyizere ko uko bizagenda kose akarere kazageraho kakumva amajwi y’aba babyeyi bityo kagafata ingamba zikumira ibi bikorwa by’ubujura bikomeje gukorwa n’aba bayobozi cyane cyane gashyiraho amabwiriza yumvikana agenga izi coaching, Atari ibyo Virunga Today ibona nta  bisobanuro abayobozi b’akarere bazashobora gutanga kuri aka kajagari ndetse n’ubujura bikomeje gukururwa n’iyi mikorere, ibisobanuro bazasabwa n’inzego zibakuriye.

Bangiwe gususha batabanje kwishyura aya coaching

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *