Politike

Affaire Coaching- Muhoza-Susa: Ababyeyi bemeje ko abana babo birukanywe kubera kutishyura coaching, directeur ikosa arishyira ku barimu be

Nk’uko cyari cyabisezeranije ababyeyi, Virunga Today ku munsi w’ejo hashize kuwa 25/02/2025, umunyamakuru wayo yanyarukiye ku kigo cy’amashuri cya GS Susa giherereye mu kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, ngo arebe imiterere y’ ikibazo aba babyeyi bakomeje gutaka ko abana babo birukanwa ku ishuri kubera kutishyura amafranga ya coaching, ibi ngo bikaba bikorerwa abanyeshuri biga mu myaka ya 5 n’iya 6, mu rwego rwo kwitegura ibizamini bya Leta.

Basaba kwishyura ibihumbi mirongo itatu ku gihembwe  bya coaching kandi nyamara hari abo bigora kubona igihumbi cy’amafunguroku gihembwe

Nk’uko aba babyeyi babigaragaje mu butumwa bugufi ndetse n’ubw’amajwi boherereje Virunga Today, ngo iki kigo cyafashe icyemezo cyo kwirukana abana batishyuye amafranga ibihumbi cumi bya coaching ( hari n’abavuze ko arri 6000) bisabwa buri kwezi, kinabakangisha ko utazayazana atazashobora gususha, igikorwa cyo kwiyandikisha mu bazakora ibizamini bya Leta.

Mu butumwa bugufi umwe mu babyeyi yohereje kuri Virunga Today  yagize ati: “Vuganira n’aba bana biga p6 muri Susa bari kwirukanwa kubera amafranga ya coaching ngo 6k ku kwezi. Niba umwana harya iwabo babura 1000 cyo kurya baraza kubona izo 6k”.

Naho undi mubyeyi waganiriye ku murongo wa telefone n’umunyamakuru wa Virunga Today wari umusabye kumuha amakuru kuri iki gikorwa cyo kwirukana aba bana, uyu mubyeyi yamushubije ko iyo nkuru ariyo kandi ko n’amafranga ya coaching yongerewe kuri ubu akaba yaravuye ku bihumbi bitandatu agashyirwa ku biumbi icumi, bikozwe n’ubuyobozi bw’ikigo.

Directeur yahakanye atsemba ko ibyo ikigo ayobora kitatinyuka kubikora, ko ahubwo ari abarimu bashobora kuba barabaikoze ku giti cyabo no ku nyungu zabo

Aya makuru umunyamakuru yarahawe, niyo yatumye afata inzira ajya kwirebera umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Susa ngo amubaze niba aya makuru yahawe n’ababyeyi ari impamo.

Ku bw’amahirwe, umunyamakuru yashoboye kwibonanira n’uyu muyobozi maze uyu ahakana atsemba ko ikigo ayobora kitatinyuka kwirukana abana kandi ko no kurihisha ibi bihumbi icumi ku bana buri kwezi, ko we ntacyo abiziho, ko agiye gukora iperereza ngo hamenyekane uwaba yarishoye muri ibi bikorwa we akeka ko byakozwe na bamwe mu barimu be.

Directeur yagize ati: “ Ibihumbi icumi byakwa abana buri kwezi ni byinshi, njye nk’umuyobozi ibi sinabyemera kandi no kuba hari abana baba barirukanywe bazira kutishyura aya mafarnga njye ntabyo nzi, ngiye gukora iperereza wasanga ari bamwe mu barimu baba barishoye muri ibi bikorwa binyuuranije n’amategeko sindabukwe.

Umunyamakuru wa Virunga Today utarashatse kujya mu mpaka n’uyu muyobozi, yumvikanye nawe ko yakora iri perereza kandi ko nawe nk’umunyamakuru azakomeza gushakisha amakuru y’iki gikorwa ababyeyi bahamya ariko ubuyobozi bw’ikigo ntibucyemere.

Icyokora muri Virunga Today ntitwemera ko ubyobozi bw’ikigo bwaba budakurikira ibibera mu kigo kugeza naho abana basabwa kwishyura amafranga y’ikirenga ntiburabukwe noneho hakagera naho abana birukanwa umuyobozi atabizi kandi bizwi ko icyemezo cyo kwirukana abana gifatwa n’ubuyobozi bw’ikigo nk’uko amategeko abiteganya.

Virunga Today ikaba iboneraho kongera gusaba abashinzwe uburezi mu rwego rw’akarere kureka gukomeza kurebera ibikorwa nk’ibi bibuza abana uburenganzira bemererwa n’amategeko ndetse binashyira umutwaro uremereye ku babyeyi kandi Leta itarasibye gukora ibishoboka byose ngo haboneka ibyangombwa byose bisabwa ngo abana bose babe bakwiga ku buntu.

Umubyeyi yatanze  amakuru yose ku kibazo cy’amafranga ikigo cya Susa gikomeje kwaka ababyeyi, amakuru Directeur atahakanye ahubwo amakosa yakozwe ayegeka ku barimu be

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *