Rc-Musanze : Byitezwe ko kuri uyu wa kane Mayor Mukandayisenga aza guhatwa ibibazo n’abaturage be
Niba nta gihindutse kuri program za Radiyo Musanze, ejo kuwa kane taliki ya 27/02/2025, nibwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu azaba ari muri studio z’iyi radiyo, bikaba byitezwe ko nk’uko byagenze ku bayobozi bamubanjirrije, azasubiza ibibazo azahatwa n’abaturage ndetse n’abanyamakuru, ibibazo bizwi ko byibanda ku nzitizi abatuye akarere baba bahura nazo mu nzira y’iterambere.
Virunga Today iha agaciro gakomeye iki kiganiro cy’umwihariko kuri Radiyo zose za RBA, yafashe gahunda yo kujya iteguza abashyitsi batumiwe, ngo ibatungire agatoki ibibazo bagomba kwitegura gusubiza ( kubakopeza) cyane ko na gahunda y’iki kiganiro iba icucitse, iminota cyagenewe ikaba aba ari mike nk’uko byakomejwe gutangazwa n’abagitegura.
Icyokora icyo abakunzi ba Radiyo Musanze bagomba kwitega mu kiganiro cy’ejo, ni ubuke bw’abazashobora gutanga ibitekerezo muri iki kiganiro, kubera ko nta makuru menshi yaba abanyamakuru cyangwa abandi baturage basanzwe baryoshya ibiganiro kuri iyi radiyo bafite kuri aka karere. Amakuru make kuri aka karere akaba atangwa n’ambasaderi Biganiro ndetse n’undi amasaderi utuye Mukamira naho undi mw’ambasaderi wari ukunzwe cyane wari uzwi ku izina ry’animateur, bikaba bivugwa ko byabaye ngombwa ko ahagarika ibi bikorwa ku mpamvu zitamuturutseho.
Ku bijyanye n’ubu buke bw’amakuru aturuka muri aka karere, virunga Today irizeza abakunzi bayo ko vuba aha izaba yashinze ibirenge muri aka karere, igamije gushyira mu bikorwa intego yihaye zo gufasha abaturage mu nzira zigansiha ku iterambere ryabo, ibakorera ubuvugizi ndetse inabasangiza n’andi makuru yabagirira akamaro muri iryo terambere twese twifuza.
Dore rero bimwe ibibazo bigezweho Virunga Today yashoboye gukusanya
1. Ikibazo cy’umwanda ukomeje kugariza centre za Gashushya na Vunga
Iki kibazo Virunga Today yakivuzeho mu minsi ishize ariko nanubu ntikrakorwa ngo amazu aherereye muri izi centre abe yavugururwa cyangwa ngo abe yanaterwa akarangi. Nk’uko Virunga Today yabigaragaje, abaturage baturiye hariya bafite amakoro bakomora mu buhinzi bw’urutoki, Ubuyobozi bubasabye kwishakamo ubushobozi nk’uko mu karere ka Musanze babigenje, bakavugurura amazu yabo, ntabwo aba baturage babyanga. Naho ubundi bisa naho aba baturage babifashijwe n’abayobozi babo bahisemo kwibanira n’umwanda, ibintu bihabanye bikomeye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu.
Ikibazo cy’impushya zo kujabura umucanga zimanywe nta mpamvu bikagera ingaruka zikomeye ku baturage no ku bidukikije muri rusange
Amakuru twahawe n’abakurikiranira hafi ibibera muri Nyabihu, nuko hashize umwaka ba rwiyemezamirimo basabwe gutanga ibyangombwa ngo bahabwe uburenganzira bwo gukura umucanga mu migezi inyuranye ibarizwa muri aka karere ariko nanubu amaso yaheze mu kirere.
Koko rero ngo nk’uko aba babyemeza, ngo uretse umugezi wa Giciye n’uwa Nyamutera isanzwe ikurwamo uyu mucanga mu bihe binyuranye by’umwaka, none ubu abasabye impushya zo gucukura bakaba barazimwe, ngo no mu migezi ya Karago, Kayanza na Rubagabaga, kuri ubu nta rwiyemezamirimo ukuramo imicanga. Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage babura imirimo yari isanzwe ibabeshaho kandi ngo n’iyi micanga iyo itavanywe muri iyi migezi, mu gihe cy’imvura, iyi micanga iruzura igasenya ibiraro, cyangwa igatera imyuzure mu mirima y’abaturage.
Ingurane barategereje baraheba, amazi n’amashyarazi ntibyabageraho n’umuhanda Rwankeri-Nyakiriba ukomeza kwangirika
Iyi ni incamake y’ibibazo byagaragajwe n’abaturage bo mu mirenge imwe y’akarere ka Nyabihu.
Koko rero ngo imyaka igera kuri ibiri yararangiye babariwe ingurane ku mitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro n’amazi mu mirenge ya Kintobo, Rurembo na Rugera ariko ngo na magingo aya ntibarahabwa ingurane.
Ikirengejeho kandi ngo yaba aya mazi , yaba uyu muririo, ngo kugeza ubu ntibirabagezwaho, amatiyo aracyarimo ubusa ndetse n’amapoto aracyamanitse nta nsinga ziriho.
Aba baturage kandi ngo bahangayikishijwe n’iyangirika ry’umuhanda Rwankeri-Nyakiriba uhuza umurenge wa Kintobo n’uwa Rugera. Uyu muhanda usanzwe ukoreshwa n’ibinyabiziga ngo kuri ubu ibiraro birimo byose byarangiritse bakaba baratagereje ko byasanwa bagaheba.
Ngibyo ibibazo by’ingenzi byakagombye kugarukwaho mu kiganiro cyo kuri uyu wa kane, Virunga Today ikaba yizeye ko ibitekerezo n’inama yagiye itanga nyuma y’ibiganiro byatambutse, bizatuma iki kiganiro kirushaho kunozwa kigatanga n’umusaruro wifuzwa ku bakurikirira ibiganiro by’iyi radiyo ikomeje kwigarurira imitima ya benshi.
Umwanditsi: Musengimanana