Politike

Burera: Abari bategereje amazi y’uruganda rw’amazi rwo mu kiyaga cya Burera, nibasubize amerwe mu isaho

Mu minsi ishize, Mayor w’akarere ka Burera yumvikanye mu itangazamakuru ahumuriza abaturage be bakomeje kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’amazi, abizeza ko hari umushinga munini wo kubaka uruganda rwo gutunganya amazi y’ikiyaga cya Burera, akazaba ari igisubizo kuri benshi muri aba baturage bari basanzwe bafite ibibazo by’ubuke bw’amazi.
Rugikubita Virunga Today yagize impungenge kuri uyu mushinga wari ugiye gukura amazi mu kiyaga gisanzwe cyugarijwe n’igabanuka ry’amazi dore ko aho hubakiwe urugomero rutanga amashanyarazi rwa Rusoma ( amazi y’Urusumo ntakomeze kwinjira buri gihe muri Burera, kuko hari igihe urugomero ruhagarikwa), habaye igabanuka rikabije ry’aya mazi. Iri gabanuka rikaba ryigaragaza mu bice bonyuranye by’iki kiyaga nk’ahitwa ku Mugu mu murenge wa Kagogo, aho igishanga cyuzuraga amazi ya Burera cyakamye burundu hafi kilometero yose ndetse n’ahitwa i Salamu mu murenge wa Kinyababa ahari kuri ubu imirima minini ikorerwamo ubuhinzi ahahoze ari ikiyaga.
Bikaba byumvikana ko uru ruganda rwari rurusheho gukomeza ikibazo cy’ikama ry’amazi ari nako hagabanuka ingufu z’amashanyarazi ziva ku ngomero za Ntaruka na Mukungwa.

Umushinga waburijwemo kubera ko bihenze gusubiza amazi muri Burera akuwe muri Ruhondo
Virunga Today yakomeje kugira amatsiko y’ukuntu uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa maze mu cyumweru gishize yegera umwe mu bakurikiraniraga hafi iby’ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga utarifuje ko amazina ye atangazwa. Uyu yahise amubwira ko uyu mushinga warangije guhagarikwa kubera impamvu zo mu rwego rwa technique, uburyo bizeraga kuzabonamo amazi ahoraho bakaba barasanze buhenze cyane.
Yagize ati:”Umushinga uko wari uteye, nuko mu rwego rwo kubona amazi ahagije yo gukoresha muri uru ruganda, hirindwa ko ikiyaga cya Burera cyagira ikibazo cy’igabanuka rikomeye ry’amazi, igice kimwe cy’amazi y’iki kiyaga aba yoherejwe mu kiyaga cya Ruhondo, cyagombaga gusubizwa mu kiyaga cya Burera hakoreshejwe amapompe y’amashanyarazi, inyigo ariko zaje kugaragaza ko ubu buryo buhenze cyane, bituma uyu mushinga uba utagitangijwe”.

Bisa rero nk’aho nta yandi mahitamo akarere ka Burera gasigaranye mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, uretse kwerekeza amaso mu karere ka Musanze, aho amazi y’isoko ya Mutobo bivugwa ko ahagije kugira ngo abatuye akarere k’amakoro bose babone amazi ahagije. Naho ku bice bindi bisigaye, akarere ka Burera kazifashisha amasoko mato aboneka muri aka karere harimo nk’ amasoko ya Nyabizi aherereye mu murenge wa Kinyababa.

Mayor w’Akarere ka Burera, aherutse gutangariza ikinyamakuru Virunga Today ko akarere ka Burera kamaze kugera ku gipimo cya 53% mu kugira amazi meza kandi ko n’aya make, agabanuka bikomeye mu gihe cy’uruzuba rwinshi, igituma hari igice kinini cy’abaturage bakomeje kuvoma amazi atari meza arimo n’ay’ibiyaga bya Burera na Ruhondo bizwi ko habonekamo inzoka ya bilhariziose; Inzoka yo mu bwoko bw’amibe yibasira bikomeye ibice by’umubiri birimo igifu, umwijima ndetse n’udusabo tw’intanga ngabo.

 

Umushinga waburijwemo kubera bihenze gufata amazi ya Ruhondo ukayohereza muri Burera
Niba ikibazo cy’ubuke bw’amazi mu karere ka Burera kitabonewe umuti urambye, abaturage bagakomeza gukoresha amazi mabi y’ikiyaga cya Burera, nta kabuza indwara zikomoka ku mwanda harimo na bilhariziose zizakomeza gushyira mu kaga ubujzima bw’abatuye  aka karere

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *