Politike

Burera-Akaga: Bavoma amazi ya Wasac, bakayahunika mu ngirwa bigega zuzuye imyanda y’ubwoko bwose, barangiza bakayagurisha abaturage ku giciro gikubye incuro 10 icya Wasac, bityo bakungukira akayabo mu bikorwa byo gukwirakwiza indwara z’ubwoko bwose zikomoka ku mwanda

Amafoto ateye ubwoba musanga muri iyi nkuru, yafashwe n’umunyamakuru wa Karibu media mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika, imirenge iherereye mu gace k’amakoro y’ibirunga ko mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aya mafoto akaba agaragaza ibigega by’amazi bishaje bikozwe mu mashitingi, birimo amazi yazanye urubobi, bigaragara ko arimo hafi gushyira muri ibi bigega, bivuze ko arimo gukoreshwa ku bwinshi n’abakeneye aya mazi.

Uyu munyamakuru usanzwe atuye muri aka gace, yiboneye ubwe ikigero kiri hejuru cy’imyanda iri mu mazi aboneka muri ibi bigega, henshi muri aya mazi atakagombye guhabwa n’amatungo,hakaba habonekamo imisundwe, inkongi z’urubobi, ubunyamamera,….. bikaba byumvikana ko ari n’indiri z’utundi dukoko twiganjemo za microbes zitabonwa n’amaso!

Kuba kandi iyi nyubako idasakaye, biroroshye cyane kuba inyoni n’ibisiga byakwanduza aya mazi mu buryo tudatinyutse kuvugira hano cyangwa se utundi dukoko turimo imbeba tukaba twarohama muri aya mazi tugapfiramo.

Ibi biba nyamara ntacyo ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura, Wasac, kitakoze ngo gisaranganye amazi make aboneka kuri ubu muri aka gace ariko bikarangira ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa Karibu media kuri iki kibazo, bamubwiye ko amazi ya Wasac akomeje kuba ingume, hakaba hari nubwo abaturage b’agace runaka bamara icyumweru cyose nta gitonyanga cya Wasac kibagezeho bityo bagashyirirwa nayo baba bazigamye.

Aba baturage bakomeje babwira uyu munyamakuru ko kuri ubu aya mazi make aboneka yahinduwemo bisiness, abafite ubushobozi bakaba bahitamo kubaka ibigega bidafite ubuziranenge bikoze muri za shitingi nk’uko twabivuze, aba bashabitsi bavomeramo amazi igihe wasac yabafunguriye. Abaganiriye n’uyu munyamakuru bamubwiye ko aya mazi aba bacuruzi ngo bayavoma ijoro ryose ndetse bagaashyiraho n’abakozi bo kubafasha muri iki gikorwa kugira ngo isaranganya ritarangira bataruzuza ibigega byabo.

Aya mazi ngo niyo aba bacuruzi b’amazi bahindukira bakagurisha ku baturage ku giciro cyo hejuru ( ijerakani anafranga 100, cyangwa 200 hakurikijwe ubukana bw’ikibazo) mu gihe amazi ya Wasac yamaze kubashyirana.

Byomgeye kandi ngo n’abagiranye amasezerano na Wasac yo gucunga amavomo, nabo bahisemo ubu buryo bwo kubaka ibi bigega byo muri shitingi, bikaba biborohera kuzuza ibi bigega amazi yo gucuruzi mbere yo guha abaturage amazi dore ko wasac yo ibategeka kugurisha ijerekani ku mafranga 20 mu gihe aya bazigamye bo, bayagurisha ku 100 ijerekani.

Abaganiriye na Karibu media bayitangarije ko imiterere y’ibi bigega ituma bidakorerwa isuku ku buryo bworoshye no kuba bishaje, bidasimburirwa igihe, aribyo nyirabayazana y’ububi bw’aya mazi ngo badatinya gukoresha kubera nta yandi mahitamo bagira yo kuba babona andi mazi yo gukoresha mu mirimo inyuranye, nyamara ntibatekereze ku ngaruka zikomeye ikoreshwa ry’aya mazi rishobora kugira ku buzima bwabo.

Uyu munyamakuru yemeza ko iki kibazo yakigejeje ku bayobozi b’inzego zegerejwe abaturage ariko bo bakamuhakanira bivuye inyuma ko bidashoboka ki haba hariho bene ibyo bigega birimo aya mazi yuzuye urubobi, ko bishoboka ko aya mazi yaba akoreshwa gusa mu kuhira amatungo.

Mu kubasubiza uyu munyamakuru yababwiye ko aya mafoto agaragaza neza imiterere y’iki kibazo kandi ko nta mpamvu umuturage yakwikura amafranga arenga ibihumbi ijana, magana abiri ngo ngaho arashaka amazi yo kuhira amatungo.
Uyu munyamakuru yongeyeho ko ibyo yerekanye ari ukuri kwambaye ubusa kandi ko benshi mubashoye muri uyu mushinga nta matungo yo kuhira bagira, aboneraho kubasaba ko bazashaka akanya akajya kubereka ibi bigega.

Inkuru y’uyu munyamakuru wa Karibu Media ( yakozwe mu rwego rw’ubufanye busanzwe buranga ibi binyamakuru bya Virunga Today na Karibu media) ije mu gihe Mayor w’akarere ka Burera aherutse gutangariza RC Musanze, ko byinshi mu bibazo abaturage be bari bafite ubu byarangije kubonerwa umuti kandi ko kuri ubu aba baturage babayeho neza!

Ikinyamakuru Virunga Today cyihaye intego yo kugira ubumenyi inkingi y’iterambere, kiragira inama ubuyobozi bw’akarere ka Burera kwicarira iki kibazo, ibigega byose bikozwe muri buriya buryo bigasenywa hirindwa ko byakomeza kuba indiri y’umwanda isoko y’indwara z’ubwoko bwose zibasira umubiri w’umuntu.
Virunga Today nanone ikaba ibona ko hagati aho mu gihe ikibazo cy’ubuke bw’amazi kitarabonerwa umuti wa burundu ( ibintu bishobora gufata igihe kinini) Wasac yakongera kunoza isaranganya ry’aya mazi, nibura akaba yajya aboneka nka kabiri mu cyumweru, abaturage bakajya bateguzwa hakiri kare irekurwa ry’aya mazi kugira ngo babe bazigama ahagije, bamarana nibura iminsi 3.
Naho ku bifuza gushora mu bucuruzi bw’aya mazi, Virunga Today ibona abafite ubushobozi aribo bahabwa urubuga, bakishakamo amikoro ahagije, bakaba bagura ibigega byiza bigezweho bifite ubuziranenge ( nk’ibikoze muri plastic) maze bikaba byabikwamo amazi meza yagurishwa abaturage ku giciro kidakanganye mu gihe haba habaye ibura ry’amazi.

 

Inkuru y’umunyamakuru wa Karibu Media ni ukuri kwambaye ubusa. Aha ngaha biragaragara ko harangiye igikorwa cyo kuvoma mazi ngo akoreshwe, ntabwo aya mazi agenewe kuhira amatungo gusa
Kuki abaturage bafite amikoro batakangurirwa kugura bene ibi bigega bibika amazi neza, bigakoreshwa mu kuzigama ya wasac, mu gihe hatarakemuka ikibazo cy’ubuke bw’amazi

 

Abaturage bagira ubute bwo kujya kuvoma amazi apfa guknyakanya y’ikiyaga cya Burera bagahitamo gukoresha amazi yuzuye imyanda yo mu bigega bifite inenge

 

 

Ascaris ni imwwe mu nzoka zibasira umubiri w’umuntu zishobora kuba ziboneka muri aya mazi

Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *