Radiyo Musanze-Umuti ukwiye: Umunyamakuru Ben Abayisenga yaririye isoko rya Kariyeri
Nk’uko bisanzwe ku munsi wa gatanu wa buri cyumweru, mu kiganiro umuti ukwiye gitegurwa na Radiyo Musanze, none kuwa 28/03/2025, abakunzi b’iyi Radiyo bitabiriye gutanga ibitekerezo byabo, banenga cyangwa bashima imwe mu mikorere cyangwa bimwe mu bikorwa birangwa hirya no hino aho iwabo. Bitandukanye kandi n’ibyaranze iki kiganiro mu minsi ishize, iki kiganiro cyashyushye gisa n’ikigarura uburyohe kubera impinduka nto zakozwe mu mitegurire yacyo.
Umunyarwanda niwe wavuze ati ujya gutera uburezi arabwibanza, ibi niko byagenze kuko umunyamakuru rukumbi wari muri iki kiganiro, yabimburiye abandi maze anenga yifashishije ingero imikorere ya Wasac yimakaza ruswa n’icyebewabo. Koko rero uyu munyamakuru yavuze ko hari abafatabuguzi ba Wasac bategekwa kugura mu maduka azwi ibikoresho nkenerwa mu guhabwa amazi.
Nk’uko Ben akomeza abivuga, ngo aya maduka aba ari ay’abakozi ba Wasac cyangwa aya bene wabo cyangwa se ay’ undi muntu ufite quincaillerie uba wabemereye kubatera akantu.
Ikibabaje muri ibyo byose, nk’uko Ben abyemeza, nuko urenze ku mabwiriza yahawe, ibikoresho yaguze ahandi, birangwa, bikazira kutuzuza ubuziranengwa, umufatabuguzi agasabwa kugura ibindi.
Mu yindi mikorere Ben yanenze ni iy’uko mu gihe kitageze ku mwaka isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri ritangiye gukorerwamo, ubu imiyoboro y’amazi iryegereye yose yarangije kwangirika.
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe akurikirana ibijyane n’ibikorwaremezo yaritaye mu gutwi, maze ahitamo kujya gufata amafoto yuzuza inkuru ya Ben. Aya mafoto ( agize inkuru nyirizina) afashwe mu gihe Mayor w’akarere aherutse gusaba abacururiza mu isoko ry’ibiribwa ryo muri gare, guhambira utwangushye bakimukira muri kariyeri kubera ko ngo iyi gare yaba igomba kuvugururwa.
Iki cyifuzo cya Mayor kikaba kitarakiriwe neza nk’uko byumvikanye mu nkuru ya Rc Musanze yahise mu cyumweru cyarangiye. bamwe mu bakorera muri iri soko bakaba barumvikanye bakurira Mayor inzira ku murima, ko badateze kwimuka cyane ko nk’abacururiza muri za butiki badafite aho bimukira.
Magingo aya ariko ibyo kwimuka bikaba bitarakorwa nyuma hafi y’ibyumweru 2 abo bireba basabwe kwimuka mu maguru mashya, hakaba hategerejwe ko aba baturage bazumva amabwiriza bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze bakimuka ku nyungu zabo no ku nyungu z’akarere.

Umwandtsi: Musengimana Emmanuel