Paruwase Katedrale ya Ruhengeri-Umunsi mukuru wa Mashami: Basabwe gutegereza igihe cy’isaha irenga ngo babone guhabwa umugisha ku amashami yabo
Kuri iki cyumweru talikiya ya 13/04/2025, muri Kiliziya Gatolika hizihijwe umunsi mukuru wa Mashami, umunsi utangiza icyumweru gitagatifu gitegura umunsi Mukuru wa Pasika.
N’abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, uwo munsi bakaba bari babukereye kandi nk’uko bimaze kumenyerwa muri iki gihe Kiliziya zimwe zafunzwe, abakristu bari bakubise buzuye, basaba ko bamwe bumvira Misa hanze, mu mabaraza y’inyubako ziri hafi ya Kiliziya dore ko n’imvura yageze aho ikabazana, umunsi wose, ariko cyane cyane mu masaha ya mugitondo ikaba itarigeze iva ku muryango.
Ku minsi kandi nk’iyi Mikuru harimo Noheli, Pasika ndetse n’uyu wa Mashami, gahunda ya za Misa zihimbarizwa ku Kuri Paruwase Katedrale zihinduka gato, mbere ya saa sita hakaba Misa 2 aho kuba 3 nk’uko bisanzwe ku cyumweru. Iya mbere itangira saa Kumi n’ebyiri n’igice, iya kabari igatangira saa yine kandi iyi ya 2 ikunze kubera ku Ngoro ya Bikira Mariya ahari ibyicaro bihagije ku mbaga y’abakristu iba yitabiriye bene izi Misa.
Kuri iki cyumweru ho ariko nubwo bisa naho ari ibintu bisanzwe bikorwa, havutse ikibazo, kuko abakristu bahimbaje Misa ya mbere yarangiye saa tatu, basabwe gutegereza abaraza mu ya kabiri, ngo babone guhesha umugisha amashami yabo, baba bitwaje nyine ku munsi wa Mashami.
Bahuriza abakristu bitabiriye misa ya mbere n’abitabiriye iya kabiri mu muhango wa procession.
Nk’uko twabikomojeho haruguru, Dimanche des Rameaux, cyangwa Umunsi w’Amashami mu Kinyarwanda, ni umunsi ukomeye mu myemerere ya Gikirisitu, cyane cyane mu idini Gatolika. Uyu munsi wizihizwa ku cyumweru kibanziriza Pasika, ukaba wibutsa igihe Yesu yinjiraga mu murwa wa Yeruzalemu, yakirwa n’imbaga y’abantu bamushagaye bafite amashami y’ibiti, baririmba bati “Hozana, hahirwa uje mu izina rya Nyagasani.”
By’umwihariko uyu munsi urangwa n’umuhango wa Procession. Uyu muhango ubwawo ukaba utangira igitambo cya Misa ya Mashami kandi ukaba ukorwa muri ubu buryo:
- Guteranira hamwe: Abakirisitu bateranira ku Killiziya cyangwa ahantu hateguwe, bafite amashami y’ibiti nk’amapalmu cyangwa ibindi biboneka mu gace runaka.
- Gutanga umugisha ku mashami: Umupadiri cyangwa undi muyobozi w’idini aha umugisha amashami, asoma amasengesho yihariye yo kwibuka uko Yezu yakiriwe i Yeruzalemu.
- Urugendo rw’amasengesho: Abakirisitu bakora urugendo rw’amasengesho, baririmba indirimbo z’amahoro n’ibisingizo, bibuka urugendo rwa Yesu yinjira i Yeruzalemu.
- Kwinjira mu rusengero: Processiyo isozwa n’abakirisitu binjira mu rusengero, aho misa ikomeza, hakibandwa ku gusoma Ivanjiri ivuga ku kwinjira kwa Yezu Yeruzalemu no ku bubabare bwe.
Ikigaragara rero nuko abashinzwe Liturjiya kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, mu rwego rwo gushaka uko bazigama igihe dore ko gukora uyu muhango mbere ya Misa ya mbere byagorana kubera haba hakiri kare, bahitamo guhuriza hamwe abakristu bahimbaje Misa ya mbere n’abahimbaje iya kabiri muri processiyo imwe. Ikindi nanone kigaragara nuko abakristu badasobanurirwa neza ibyerekeye uyu muhango, bakaba bazi ko iki gikorwa cya procession cyaba kigarukira mu guha umugisha amashami, ibirimo umutambagiro bikaba ari ibintu bisanzwe biri muri gahunda yo kwerekeza ahabera Misa.
Programme za liturjiya zikomeje kuba ikigeragezo n’umutwaro ku bakristu
Nubwo hari abakristu babwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko nta kibazo babona mu gutinda kwa Misa zo ku minsi mikuru nk’iriya cyane ko baba barategujwe, abandi benshi bagaragaje ko ibi byo gutinza Misa bitakigezweho kandi ko mu bihugu nka Uganda na Tanzanie uyu muco bawucitseho kera, Misa zabo zikaba zitarenza isaha n’igice.
Umwe mu bakristu yagize ati: ” Ibi bintu byo gutinza Misa byanze gucika muri Kiliziya yacu, urabona nk’ubu twasomewe ivanjili y’ububabare bwa Yezu, byatwaye hafi iminota 45, nyamara nubwo byagenze gutyo ivanjili ikaba ndende, ibintu byumvikana dusanzwe tumenyereye kuri Mashami, Padiri nawe mu gusobanura ivanjili, yakoresheje nawe indi minota 50, ni ibintu byananije abakristu nk’uko wabyiboneye, benshi bagiye bafatwa n’ibitotsi kandi hari hakiri mu gitondo.”
Uyu yongeyeho ko bisa naho abapadiri batagira akanya ko gutega amatwi abayoboke babo kuko iyaba babatagaga amatwi, bagakwiye kuba baramenye kera ko kuri ubu abakristu batagikunda Misa zatinjijwe.
Yagize ati: “ Nzi ko uri umunyhamakuru ukunze kwitabira Misa kenshi hano ku Kiliziya, uzibarize rimwe abakristu baba bitabiriye Misa zo ku cyumweru ikintu bashimiye Padiri wabafashije guhimbaza Misa, bazakubwira ko atatinjije Misa kandi ko yasobanuye ivanjili neza mu magambo make afatika, bazanongeraho ko iyo ariyo mpamvu bagize icyo batahana muri iyo Misa.”
Tugarutse ku gikorwa cyo guhuriza abakristu muri procession imwe, hari abakristu babwiye Umunyamakuru wa Virunga Today ko niyo baba ari imburamukoro, batafata igihe cy’isaha ngo bategereje umugisha wa Mashami kandi Misa nyirizina iba yarangiye.
Unwe muribo yagize ati:
“Nawe urabona, Misa ishojwe saa tatu nabwo bigaragara ko yatinze, none badusabye gutegereza abaraza saa yine ngo duhabwe nabo umugisha w’aya mashami, wambwira ute gutegereza umugisha isaha yose n’iyi mvura itigeze itanga agahenge, ese ubundi padiri wasomye Misa ya mbere yananiwe gutanga umugisha kuri aya mashami twitwaje”!
Uyu mukristu yongeyeho ko aha agaciro uyu muhango wo guha umugisha amashami kuva yabaturizwa muri Kiliziya Gatolika, umuhango ushimangira inyigisho zijyanye n’umunsi mukuru w’amashami ko ariko nta yandi mahitamo afite, kubera ko adashoboye gutegereza isaha yose kubera afite n’izindi gahunda zimutegereje.
Tubabwire ko ku mukristu uba ugomba kuza kumva Misa ya mbere aturutse ahitwa Karwasa mu murenge wa Cyuve, bimusaba kuritema akabyuka nka saa kumi n’imwe zamugitondo ubwo kongera kugaruka i Muhira nyuma ya Misa y’amasaha 3, bivuga ko saa tanu aribwo aba ageze mu rugo, bikaba bisaba abarimo abadame ubundi buryo bwo gutegura amafunguro y’abana n’umugabo.
Abandi nabo biganjemo abagabo bahitamo guhimbaza Misa ya mebere kubera gahunda zo ku cyumweru ziganjemo iz’ibibina baba bagomba kwitabira bavuye mu Misa ya mebere, kuzisiba cyangwa kuzikererwa bikaba bitangirwa ibihano biremereye.
Tubabwire kandi nanone, ko abakristu benshi bitabira Misa kuri Paroisse Katedrale ya Ruhengeri badasiba kugaragaza ko uko Misa itinda, uko ibisobanuro bya padiri birushaho kurimbanya, ari nako inyigisho bagakwiye gutahana zigenda ziyoyoka ari nako bamwe muri bo babura uburyohe muri Misa bagatangira gufatwa n’ibitotsi, ibyo bafata nk’ikigeragezo kuri bo.
Twifashishije: www.eglise.catholique.fr na wwww.lejourduseigneur.com
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel