Kwibuka31-Cour d’appel Ruhengeri: Ministre Marizamunda yashimye gahunda yatangijwe yo kubungabunga amateka ya Genocide yakorewe abatutsi, agaruka no ku kamaro ko kwibuka.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15/04/2025, mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziciwe mu cyahoze ari Ingoro y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, ahahoze iyi ngoro akaba ariho hari Urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere ka Musanze, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda akaba n’imboni y’akarere ka Musanze, yishimiye ibimaze gukorwa muri gahunda yatangijwe mu gihugu cyose yo kubangabunga amateka ya Genocide yakorewe abatutsi yongera no kugaruka ku kamaro k’igikorwa cyo kwibuka.
Yishimira gahunda yatangijwe, Ministre Marizamunda yagize ati :” Ni byiza ko iyi gahunda yo kubungabunga aya mateka yatangiye hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri runo rwibutso hari igikorwa cyiza kirimo gukorwa ku buryo mu bihe biri imbere, igihe umuntu ashatse kujya gukurikrana amateka ngo yongere abyibuke cyane cyane urubyiruko nk’uko nabivugaga, bazaba bafite ahantu harimo amateka asobanura neza inzira y’umwijima igihugu cyacu cyanyuzemo, n’uburyo cyongeye gushibuka kikaba igihugu kizima kibereye abanyarwanda bose, bazajya babisanga muri uru rwibutso ndetse no muri ziriya 2 bavuze nazo zikeneye kugira ngo amateka yazo abungwabumgwe. ”
Atera mu byakomojweho n’umuhanzi wafashije mu gikorwa cyo kwibuka, ndetse n’umutangabuhamya w’uwo munsi ku kamaro ko kwibuka, Ministre Marizamunda yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana no gushima ubutwari bwaranze ingabo zari iza RPA zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Umugaba w’ikirenga, Perezida Paul Kagame, zahagaritse Genoside yakorewe abatutsi, zivana U Rwanda mu icuraburindi, zubaka umusinge w’ubumwe bw’abanyarwanda.
Ministre yunzemo avuga ko kwibuka bitanga imbaraga zo kurwanya abahakana Genoside, abayipfobya ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo, abanyarwanda bose bagashyira hamwe imbaraga bubaka U Rwanda bifuza rubereye abanyarwanda bose.
Ministre kandi yongeyeho kandi ko kwibuka ari umwanya buri munyarwanda wese akwiye gutekereza ku ruhare rwe mu kubaka no gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda ku ruhare rwe mu kurwanya Genoside n’ingabitekerezo yayo, ndetse uruhare rwe mu kubaka U Rwanda twifuza.
Mu Rwibutso rwa Musanze haruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibarirwa muri 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, bari baturutse mu cyahoze ari S/prefecture ya Busengo ( ubu ni mu Karere ka Gakenke) n’abari batuye mu Mujyi wa Ruhengeri( ubu ni mu karere ka Musanze).
Abavanywe i Busengo bazanywe mu mujyi wa Ruhengeri n’uwari s/prefet Nzanana, ababeshya ko bagiye guhungishirizwa mu cyahoze ari Zayire, ariko kuwa 15 Mata 1994, interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba FAR babiraramo barabica, nyuma baza kujugunywa mu byobo byacukurwagamo umucanga byari inyuma y’aho Perefegitura ya Ruhengeri yakoreraga.
Ababashije kuvamo baje kwicirwa kuri Mukungwa bavanywe ku bitaro bya Ruhengeri. Babanje guteramo amagerenade nyuma bagasubiramo guhorahoza abasigaye badapfuye ari nako bafataga impinja bakazikubita ku nkuta.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel