Politike

Breaking news-Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Diyakoni ukorera ubutumwa muri Paruwase ya Gahunga, yishyize mu kagozi, Nyagasani akinga akaboko

Mu gihe abakristu gatolika batangiye iminsi y’inyabutatu itegura umunsi Mukuru wa Pasika yibutse ugucungurwa kwabo, inkuru ikomeje kuvugwa muri Diyoseze Gatoika ya Ruhengeri, ni iy’igikorwa cy’ubwiyahuzi cyakozwe n’umudiyakoni ukorera ubutumwa muri Paruwase ya Gahunga iherereye mu karere ka Burera.

Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Karibu media abyemeza ngo uyu mudiyakoni ukomoka mu gihugu cy’i Burundi, ejo nimugoroba niho byamenyekanye ko yanyoye ibinini birenze ibipimo agamije kwiyaka ubuzima, maze inzego z’ibanze zihita zibimenya uyu wiyahuye ahita yihutishirizwa ku kigo nderabuzia cya Gahunga bahisemo bamwitaho ubuzima bwe bukarokorwa.

Nta mpamvu ziragaragazwa zatumye iyi ntore y’Imana yabarizwaga mu muryango w’aba Karimeri zaba zatumye ashaka kwiyambura ubuzima, amakuru ya nyuma Karibu Media yahawe nuko uyu mudiyakoni yahise yoherezwa mu rugo rw’mw’Episkopi ruherereye mu mujyi wa Musanze.

Ni ibintu bidasanzwe ko uwihaye Imana yahita kwiyaka ubuzima mu gihe indangagaciro za gikristu zisaba kubaha ubuzima, umubiri ukaba ufatwa nk’ingoro y’Imana Kristu aturamo.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *