Musanze-Yaounde:Breaking news: Yagonze umuntu abarimo aba motari bitangira ubutabera, bamukubita izo kumwica
Kuri uyu mugoroba taliki ya 18/04/2025, ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, mu mujyi wa Musanze, habereye igikorwa kigaragaza ko abaturage bagikeneye kumenya byinshi mu bijyanye n’ubutabera.
Koko rero ahitwa ku kiraro cya Rwebeya, mu murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, unudugudu wa Bukane, umushoferi yagonze umuntu ku buryo bukomeye kandi amusanze muri zebra crossing, maze ku bintu bitasobanutse, shoferi ahitamo kuva mu modoka ariruka ahita yirukwaho n’abamotari bahise bamufatira ahitwa kwa Placide uyu wahoze ar nyiruganda CETRAF, kwa Trump.
Umunyamakuru wa Virunga Today wahise agera aho kwa Placide, yasanze uyu mushoferi yatawe ku munigo n’abamotari bamukubita bikomeye, umunyamakuru we akeka ko yaba ari igisambo gifatiwe mu cyuho.
Kera kabaye uyu munyamakuru yaje kumenya ko izo nkoni zakubitwaga uyu mushoferi, nyiri modoka wari hamwe n’umudame we akaza kugonga umugenzi hariya twavuze mbere.
Icyo Virunga Today yibaza ni ukuntu, ibi bintu byo kwitangira ubutabera twaherukaga mu myaka nka 30 ishize, byaba byongeye kwaduka muri uyu mujyi wa Musanze.
Niba uyu mushoferi nyiri modoka yari afite assurance yishyura iby’abandi waryozwa ( responsabilite civile, contre tiers), wasobanura ute ukuntu abarimo abamotari basanzwe bazi imikorere ya assurance bahitamo gushyira ku munigo umuntu wakoze amakosa bizwi ko ahanirwa n’inzego zizwi zishinzwe ubutabera muri iki gihugu.
Virunga Today ibona ko iki ari ikimenytso gifatika kigaragaza ko hari byinshi bikwiye gukorwa kugira abaturage basobanurirwe n’imikorere y’ubutabera.
Virunga Today irakomeza ibakurikiranire hafi iki kibazo cy’uyu mushoferi wagaragaye ahondagurwa iza kabwana, ubona asa n’uwihebye yibaza ukuntu ava mu nzara z’aba bari bamufite mu biganza, kuri uyu munsi twibukaho ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel