Burera: Agronome w’umurenge arashinjwa kudindiza nkana dosiye zisaba indishyi ku bangirijwe ibyabo n’inyamaswa zo muri Pariki
Uyu mugronome uvugwa mu mutwe w’inkuru, ni gronome w’umudame ngo ukorera mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera.
Iyi mikorere ye yagarutsweho muri cya kiganiro kimaze kuba kimenyabose:” Umuti ukwiye” cyahise kuri RC Musanze muri iki gitondo cy’ uwa 30/04/2025.
Abateguye iki kiganiro bakaba bagarutse ku byavuye mu nama yahuje umuyobozi w’agateganyo w’ikigega cyihariye cy’ingoboka ( Special Guarantee Fund, SGF), n’abakuriye inzego zinyuranye zo mu turere dukora kuri Pariki y’ibirunga na pariki ya Gishwati na Mukura, inama yagarutse ku bibazo bikomeje kuboneka mu kwishyura indishyi ziba zigenewe abangijwe ibyabo n’inyamaswa ziba ziturutse muri izi pariki zombi.
Kuva uyu mudame yatangira akazi, Damiyani wo Kugitesanyo ntiyongeye kubona indishyi ku myaka ye yangijwe.
Ibi byatangajwe n’uyu muturage usanzwe ari n’ambasaderi wa RC Musanze, akaba ari n’umuhinzi ukorera imirimo ye muri murenge wa Rugarama mu nkengero za Pariki y’ibirumga.
Uyu Damiyani mu gusubiza abanyamakuru bakomezaga gushaka kumvikanisha uruhare rw’abaturage mu bikorwa by’uburiganya bikorwa n’abaturage bagamije kubona indishyi ku bwone bw’abaringa, yagaragaje ahubwo ko iwabo mu murenge wa Rugarama nyirabayazana w’ibibazo bikomeje kugaragara hishyurwa izi ndishyi, ari imikorere mibi y’umukozi ushinzwe kureba ibyangijwe n’inyamaswa kugira habarwe indishyi zikwiye.
Damyani yakomeje yemeza ko uwo akomozaho ari agronome w’umurenge wa Rugarama kandi ko yamaze kuzinukwa imikorere y’uyu mudame kuburyo ngo aheruka indishyi mbere y’uko uyu mudame ahabwa inshingano muri uyu murenge, kubera amananiza uyu mudame ngo yakomeje kumushyiraho habarwa indishyi ku bye byabaga byangijwe n’inyamaswa.
Damiyani yagize ati:” Hano mu murenge wa Rugarama ntabwo ikibazo kiri mu kwishyura indishyi ari icy’abaturage baba bashaka kubaruza ubwone incuro 2, ahubwo ikibazo ni icy’uyu mugronome utaboneka, akamara ukwezi ndetse kenshi kukaba kunarenga ataje kureba ubwone kandi aba yatabajwe ndetse naho amariye kubara nabyo ku buryo bugoranye, bigafata igihe kinini ngo uhabwe indishyi, ku buryo bishobora kugera ku mwaka utarahabwa indishyi, njye nkaba narahisemo kutongera nirirwa muha idosiye yanjye, nibyo bavuga ko aba ashaka akantu, iyo mbwira mba narakamuhaye ariko sinkomeze guhomba ibyanjye”.
Damiyani yongeyeho ko mbere yuko uyu mudame ahabwa inshingano byose akabizambya, abaturage bakoranaga neza, neza cyane, n’agronome wari uriho, akaba we akeka ariyo mpamvu yabishimiwe agahabwa inshingano mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge.
Ku bakomeje kuvuga ko hari abaza gukodesha imirima hafi ya pariki kandi bazi neza ko aka gace kibasirwa n’inyamaswa, akaba ari ikimenyetso cy’ababa bifuza indonke muri ibi bikorwa byo kwishyuza indishyi, Damiyani yavuze ko impamvu yo gukodesha ari uko ubutaka bwegereye ishyamba burumbuka cyane, cyane cyane ku gihingwa cy’ibirayi kandi ko ari uburenganzira bwabo kwishyuza igihe cyose bangirijwe, yongeraho ko nta nyungu we abona wakura mu kwishyuza indishyi ziruta izo kuba wasarura imyaka myiza iba yeze muri kariya gace kaberanye n’ubuhinzi.
Damyini ashyize ku karubanda service mbi zikomeje guhabwa intebe mu karere ka Burera mugihe abarimo abanyamakuru ndetse na bamwe mu baturage bakomeje kubicikisha bigacika ku maradiyo arimo RC Musanze, bemeza ko imiyoborere y’akarere ka Burera kuri ubu ari nta makemwa kandi ko byinshi mu bibazo byariho mu gihe cyashyize, byarangije kubonerwa umuti na Mayor uriho ubu, ibintu n’uyu Meya yigeze kwemeza ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.
Tubabwire kandi ko mu nkuru zitandukanye za Virunga Today, twakomeje kwerekana ibibazo bikomeje guterwa n’izi nyamaswa zambuka pariki zikangiza imyaka y’abaturage aho twagaragaje ko hari hakwiye gushakwa umuti urambye kuri iki kibazo. Virunga Today ikaba ibona hakwiye gushyurwaho uruzitro rw’intamenwa kuri iyi pariki nk’uko bimeze kuri pariki y’akagera ndetse hakaba hanarebwa ukuntu iki cyanya ( ecosysteme) cyacungwa neza hagendewe ku mahame agenga urusobe rw’ibinyabuzima, hibandwa kw’igenzura ry’umubare wa zimwe mu nyamaswa ukomeje kwiyongera ku rwego rwo hejuru ari nazo zigaragara mu bikorwa byo konera abaturage.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel