Ibikorwaremezo

UMUHANDA KIDAHO-NYAGAHINGA-GAHUNGA: IKIBAZO CY’UBUKANA BW’AMAZI ATURUKA MU GACE KEGEREYE IBIRUNGA KIMWE MUBYIRENGAJWE HUBAKWA UYU MUHANDA

Umuhanda Kidaho-Nyagahinga- Gahunga ni umuhanda wo mu bwoko bw’iyo bita feeder road izwi ku kuba ifasha mu buhahirane no kugeza umusaruro w’abaturage ku masoko. Uyu muhanda uzwi cyane kubera ko ukunze gukoreshwa hagezwa umusaruro w’ibirayi ku masoko anyuranye, igihingwa cyera cyane muri aka karere k’amakoro y’ibirunga. Ikindi kizwi kuri uyu muhanda ni uko wagiye kenshi usanwa ariko ntumare kabiri kubera amazi ava mu kirunga cya Muhabura awibasira akawangiza. Ikinyamakuru Virunga Today cyanyarukiye muri kariya gace, mu murenge wa Cyanika, kibonera aho imirimo yo gusana uyu muhanda igeze.

Imirimo yo gutunganya uyu muhanda iri hafi kugera ku musozi dore ko yatangiye mu mpera za 2022, abakoresha uyu muhanda bakaba icyokora barakomeje kubangamirwa n’ibikoresho byo gusana uyu muhanda ( laterite) byakomeje kurundwa ku muhanda bakabangami imikoreshereze y’uyu muhanda. Ugereranije n’ukuntu wari usanzwe usanwa, kuri iyi ncuro habayeho agashya kuko amazi asanzwe yonona uyu muhanda nk’uko twabivuze haruguru, yakorewe inzira, rigole bityo nta gihindutse aya mazi akaba atazongera kuwonona bikabije. Gusa nanone umunyamakuru wacu yabonye hari inenge zikomeye ku mirimo yakozwe bayobora aya mazi.

Ibikoresho byari bimaze imiinsi birunze mu muhanda rwagati byabangamiye urujya n’uruza rw’abantu muri uyu muhanda

Ku gice cya Kidaho-Nyagahinga umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kwibonera ko imiyoboro y’amazi yubatswe ari mito cyane k’uburyo itazashobora gufata umuvu w’amazi uzaba wakusanyijwe ku burebure bw’uriya bw’igice cy’uriya muhanda bugera ku bilometero nka 7. Koko amazi yose y’uyu muhanda uvuye ahitwa mu Kana ka Ruko, ukanyura ku kigo Nderabuzima cya Cyanika, ukarinda wagera kuri Centre ya Kidaho, akusanyirizwa muri uyu muyoboro bigaragara ko ari muto cyane ku buryo buri wese ashobora kwibonera ko aya mazi aziroha mu muhanda rwagati nko mu gihe cy’imvura nyinshi mu gihe uyu muyoboro utazabasha kuyafata yose. Ababonye ibi, bibaza impamvu abubatse uyu muyoboro, bataguye uyu muyoboro cyangwa ngo bahitemo kujya bohereza aya mazi ahatunganyijwe ( mu mirima y’abaturage)  mu bice binyuranye by’uyu muhanda. Aba bavuga ibi kandi bemeza ko n’uturaro twagiye dukorwa kuri uyu muhanda natwo tudakomeye kandi ko tutazashobora natwo guhitisha amazi twagenewe kunyuramo. Urugero ni akararo kari haruguru y’ikaragiro rya Cyanika, ku muhanda ugana ku ishuri rya TSS Cyanika, aho akararo kavanye amazi mu ruhande rw’ibumoso uzamuka kayajyana mu ruhande rw’iburyo ari gato cyane ku buryo katazashobora na gato guhitisha amazi azaba avuye mu bice twavuze cyane ko aba yikoreye imyanda y’ubwoko bwose harimo n’ibice binini by’amabuye.

Ikindi kibazo gikomeye umunyamakuru wa Virunga Today yiboneye, ni uko abakoze uyu muhanda batigeze bateganya icyerekezo cy’aya mazi igihe azaba ageze mu centre ya Kidaho ku muhanda wa Kaburimbo. Abazi neza ubukana bw’aya mazi, bemeza ko niba nta gikozwe ngo aya mazi ahabwe icyerekezo, igihe hazaba haguye imvura nyinshi, aya mazi ashobora kuzasandara, agakwirakwira muri iyi centre yose ya Kidaho, akaba yakwangiza ibitabarika.  Aba bakomeza bemeza ko ikintu cyagakwiye gukorwa ari uko ubwo hazaba hatunganywa umuha nda Kidaho-Kirambo, aya mazi yazahabwa inzira iyaganisha mu kiyaga cya Burera, biti hise agakorerwa umuyoboro uyageza ahitwa Kiziba ahasanzwe haruhukira amazi y’umugezi uva mu birunga witwa Kagere.

Umunyamakuru wa Virunga Today, ntiyashoboye kubona abo yabaza iki kibazo cy’aya mazi zabangamira bikomeye imikoreshereze y’uyu muhanda, akaba ateganya kuzegera mu gihe cya vuba abashinzwe gukurikiranira hafi imirimo yo kubaka uyu muhanda.kugira ngo ahabwe ibisobanuro kuri iki kibazo

Umwanditsi : MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *