Politike

REG-MUSANZE: RURAGERETSE HAGATI YA REG NA RUNANIRA CYPRIEN UYISHINJA KUMUHA INDISHYI Y’INTICA NTIKIZE Y’BIHUMBI MIRONGO ITANU KU BUTAKA BWE BUFITE AGACIRO KA MILIYONI ESHESHATU.

Umuturage witwa Runanira Cyprien wo mu karere ka Musanze aratakambira ubuyobozi ngo arenganurwe kubera icyo yita uburiganya yakorewe n’ubuyobozi bwa REG igihe yabarirwaga indishyi ku butaka bwe iki kigo cyanyujijemo umuyoboro w’amashanyarazi bita moyenne tension.

Ubu butaka buherereye mu mudugudu  wa Rugeyo,  akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze. Bugenewe guturwa  kandi bufite ubuso bungana na m2 472, REG ikaba yaramugeneye indishyi ingana n’ibihumbi mirongo itanu kubera umuyoboro w’amashanyarazi Ines-Rwambogo- Cyabagarura wanyujije muri ubu butaka bwose uko bwakabaye.

Umuyoboro w’amashanyarazi wahinduriwe icyerekezo, unyuzwa mu kwa Runanira kubera gushaka gukwepa amazu atuwemo.

Runanira ukomeje gukurikirana ikibazo cye mu nzego zinyuranye yemeza ko REG yamukoreye uburiganya ikamwumvisha ko amashanyarazi azanyura mu gace gato k’ubutaka bwe bityo ko azahabwa ibihumbi 50 nk’indishyi ikwiye. Runanira akomeza avuga ko icyamutunguye ari uko yaje gusanga uyu murongo waranyujijwe rwagati mu butaka bwe, bivuze ko nta butaka na busa bwasigaye yakubakamo inzu dore ko yari yatangiye gushaka uruhushya rwo kubaka. Ngo byabaye ngombwa ko abaza abarimo kubaka uyu muyoboro impamvu yo gutwara pariseri ye yose, bamusubiza ko umurongo wahinduriwe icyerekezo kubera gushaka kwitarura inzu zituwemo kuko izi nzu zari buzamure ingano y’indishyi zagombaga gutangwa muri iki gikorwa.

ubutaka bwa Runanira kuri ubu bwagenewe guturwamo

Amwe mu makosa akekwa kuba yarakozwe hakorwa igenagaciro ry’ubutaka bwa Runanira.

Ikinyamakuru Virungatoday cyagerageje gusesengura ikibazo cy’uyu muturage urega REG kumupfunyira amazi maze kibona ibi.

  1. REG ishobora kuba itarabonye ko ubutaka bwa Runanira bugenewe guturwa. Koko rero kubera ko uyu Runanira yarimo gushaka ibyangombwa byo kubaka, yihutiye guhinduza icyo ubutaka bwe bugenewe gukoreshwa, maze abuvana mu buhinzi, bushyirwa mu guturwa. Ibi byashobokeye Runanira nyuma yaho master plan nshya y’umujyi wa Musanze, ishyiriye kariya gace gaherereyemo ubutaka bwa Runanira mu guturwa. REG rero mu kubarira indishyi benshi mu batuye muri kariya gace,  ikaba yarifashishije UPI zicyanditseho ubuhinzi,zitarahindurwa ngo zandikweho gutura. Byumvikane ko indishyi ikwiye ku butaka bwagenewe ubuhinzi ntaho ihurira mu ngano n’iy’ahagenewe guturwa cyane  ko REG iyo yishyura ahagenewe ubuhinzi, yishyura imyaka irimo gusa kuko iba iteganya ko insinga zizanyuzwa muri ubu butaka zitazabangamira na gato ibikorwa by’ubuhinzi biba bisanzwe bikorerwa kuri ubu butaka.
  2. REG ishobora kuba yarafashe icyemezo cyo guhindura icyerekezo cy’uyu muyoboro mu rwego rwo kwitarura inzu zituwe nk’uko byemejwe n’abarimo kubaka uriya muyoboro. Iki gikorwa kikaba cyaba kinyuranije n’itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu mutwe wa 4 aho bavu
    Runanira yabwiwe n’abakozi batunganya uyu muyoboro ko REG yahinduye icyerekezo cy’umuyoboro ngo hitarurwe amazu atuwe

    ga ku igena gaciro ry’ubutaka n’ibyabukoreweho n’itangwa ry’indishyi ikwiye.

 

Uko byagenda kose, hari amahirwe ko iki kibazo cyabonerwa umuti kubera ko uretse na Runanira Cyprien ugaragaza ko yabariwe nabi, hari n’abandi baturage bakomeje kugaragaza ko batigeze babarirwa na mba nabo bakaba bakomeje kugana ubuyobozi bwa REG ngo bubakemurire ikibazo.

Tubabwire kandi ko uretse kuba yarabariwe nabi, uyu muturage Runanira ntiyigeze ahabwa na bya bihumbi mirongo itanu yemerewe kuko Sacco abitsamo itigeze inyuzwamo amafranga REG yo yakomeje kwemeza kuri mwo yoherejwe.

 

 

Umwanditsi: MUSEMMA

Contact : 0788 610 875

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *