Politike

ICUMI BA MBERE BAZA KU ISONGA MU GUTANGA SERVISE NZIZA KU BATURIYE UMUJYI WA MUSANZE N’ABAWUGANA

Ikinyamakuru Virunga Today nk’ikinyamakuru cy’amasesengura, amaperereza n’ibyegeranyo, cyakusanyije ibitekerezo by’abatuye umujyi wa Musanze n’abawugana kubo babona babaha services nziza mu bice binyuranye by’ubuzima bwa buri munsi. Ni mu rwego rwo gushima abakora neza no gukangurira abagiseta ibirenge ngo bisubireho, batange servise inoze ku babagana. Dore urutonde rwabo n’impamvu yo ku rubonekaho.

1.POLISI Y’IGIHUGU IKORERA I MUSANZE

Iki kigo cya Leta cyaje ku mwanya wa mbere kubera ukuntu gikomeje gucungira abaturage umutekano, gihangana n’abashaka kuwuhungabanya harimo cyane cyane abajura n’abagizi ba nabi. Iki kigo cyashimiwe ariko cyane cyane ku gaciro cyahaye abanyamaguru, aho gihana nta kujenjeka abahohotera abanyamaguru cyane cyane abatubahiriza zebra crossing none ubu abanyamauguru mu mujyi wa Musanze bakaba batembera ku idembe ntacyo bikanga.

2.ABISHYIZE HAMWE BA MUHOZA BAKORA ISUKU MU MUJYI WA MUSANZE

Aba biganjemo abadame bashimwa n’abanya musanze kubera ukuntu bitanga mu kazi kabo ka buri munsi, basukura ibice binyuranye by’umujyi w Musanze. Benshi muri bo babyuka mu masakumi z’ijoro, maze buri wese mu gice ashinzwe agatangira gukora ashishikaye, kugeza ku gicamunsi.

3.IBIRO BY’ABINJIRA N’ABASOHOKA MU KARERE KA MUSANZE

Aho bita muri immigration hamaze kuba kimenyabose mu mujyi wa Musanze  kubera servise nziza hatangirwa.  Ibi biro bishimirwa ukuntu byita ku babagana, bakakirwa neza kandi bagahabwa servise zihuse. Benshi mu baganiriye na Virunga Today bashimye cyane servise zitagira amakemwa  zitangwa n’umwe mu badame bahakora.

4.VIRUNGA EXPRESS

Iyi company ifite uburambe burenga imyaka makumyabiri mu gutwara abantu n’ibyabo. Abaganriye na Virunga Today bashimye service bahabwa n’abakozi ba Virunga harimo cyane cyane abashoferi barangwa n’ubwitonzi mu kazi kabo. Benshi  mubaganriye na Virunga Today bayitangarije ko mbere yo kujya gukatisha ticket ku yandi ma agence, babanza kureba niba iza Virunga zigihari.

5.BK MUSANZE

Iyi banki yashimiwe ukuntu yashyize igorora abakiriya bayo, nyuma yo kuvugurura aho ikorera muri Goico. Abashoboye kugera aho ikorera, biboneye ko hasigaye hameze nko ku kibuga cy’indege I Kanombe. Buri wese mubakirirwa muri ibi biro bishya arangiza gahunda ze nta nkomyi. Ikindi, ni uko aba agents ba Bk bakorera ahantu hanyuranye mu mujyi wa Musanze, nabo batanga servise nziza ku babagana.

6.IVURIRO RYIGENGA RYITWA MPORE

Iri vuriro riherereye inyuma  y’isoko rishya rya Carrirere. Abaganiriye na Virunga, bashima ukuntu bakirwa vuba kuri iyi Clinic, ndetse bakanakirwa neza n’abaganga biganjemo abavuga ikirundi. Umwe mu baganiriye na Virunga ukunze kwivuza kuri Mpore yavuze ko aba baganga ari nk’Imana y’ I Rwanda, ngo umara kwakirwa kuri reception, wagera imbere y’aba baganga ugasanga bamaze kukumenya amazina ari nako baguhumriza ku burwayi uba waje kwivuza, . Uyu yahise avuga asa n’utebya ko kubera ukuntu abagnga ba Mpore bakirana urugwiro bakaguha n’ibisobanuro byose ku burwayi uba ufite,us hobora guhita ukira uburwayi uba ufite.

 7.PHARMACIE IRAGUHA

Iyi Pharmacie iherereye hafi na Station bita iyo kwa Mujomba. Iyo ukihagera utangazwa n’umurongo muremure w’ababa bashaka imiti, kandi ahandi mu zindi pharmacie baba bicira isazi mu jisho. Umwe mubaganriye na Virunga Today, yemeza ko nyiri iyi pharnacie ari umuhanga kandi akaba n’umugwaneza by’agahebuzo, ku buryo haba igihe havuka ibibazo mu miti umurwayi aba yandikiwe, agahitamo kuganira na muganga kuri phone, bakaba bamuhindurira. Ikindi ni uko,  ku bagira ikibazo cyo kwishyura kubera amafranga aba atuzuye, arabakopa, bakazishyura bayabonye.

8.QUINCAILLERIE DE LA VILLE

Iyi Quincaillerie ishimirwa kugira  biciro biri hasi ugereranije n’izindi quincailleries ariko cyane cyane ku bayigana bayikundira  services nziza zitangwa n’umudame ukoramo ndetse n’abakozi bafasha abagura kwegerezwa ibyo baba baguze.

9.ISHURI RIBANZA RYA BUKANE

Iri shuri ryarigaragaje mu kuzamura ireme ry’uburezi k’uburyo ubu riri ku rugero rumwe n’amashuri yigenga azwi kuba ay’icyitegerezo harimo nka nka Regina pacis cyangwa Excel.

10.ABANYONZI

Aba batwara abantu n’imizigo ku magare mu mujyi wa Musanze bakunze gushyirwa mu majwi kubera akajagarii bakunze gutera mu mujyi wa Musanze mu gihe cyashyize. Gusa muri iki gihe isura mbi yabo igenda ihinduka, bagashimirwa ko kuri ubu bari mu bantu bakunzwe kwitabazwa na benshi mu mujyi wa Musanze kandi n’impanuka bakunze kuvugwaho kugiramo uruhare zikaba zigenda zigabanuka.

Tubabwire ko iki cyegeranyo kizajya gikorwa nyuma y’amezi atatu, kigakorwa hifashishijwe amaperereza ku bakoresha services zinyuranye zo mu mujyi wa Musanze. Virunga Today kandi yiyemeje kuzajya ibagezaho n’andi maperereza anyuranye haba mu burezi, mu buvuzi, mu bikorera ku giti cyabo n’ahandi mu mujyi wa Musanze.

 

Umwanditsi : MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *