NYABIHU: IKIBAZO CY’UMWANDA MU BY’INGUTU BYUGARIJE AKARERE
MU gihe mu gihugu hose intero n’inyikirizo Ari bimwe: isuku hose buri gihe cyose, mu karere ka Nyabihu ho, iby’isuku bisa nkaho ntacyo bibabwiye, bakaba basa nanone n’abahisemo kwibera ba twibanire n’umwanda, ibyo gusa.
Umunyamakuru wa Virunga Today, yanyarukiye muri kariya karere, maze yibonera ukuntu centre zirimo Vunga , Gashyushya no Mutubungo zugarijwe n’umwanda ukabije ku buryo umuntu yakwibaza icy’inzego zegerejwe abaturage zikora ngo zikemure iki kibazo kibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Igisa n’amatongo
Kuva ucyinjira mu karere ka Nyabihu uva mu ka Musanze werekeza muri Centre ya Vunga, uhita ubona itandukaniro ry’utu turere ku bijyanye n’isuku aho muri Musanze, twinshi mu dusentre turabagirana naho muri Nyabihu ugasanga henshi hasa n’icukiro!
Aho winjirira Mu kagari ka Nyarutembe, uhita ubona ibiro bikoreramo akagari , isura y’ibyo biro ikaba igaragaza ko biheruka akarangi nko mu myaka icumi ishyize.
Ukomej uwo muhanda ujya Vunga, ugenda wibonera ko isuku ikomeje kuba iyanga yaba ku mazu asanzwe yo guturamo y’abaturage, yaba no ku nyubako z’amashuri cyangwa iz’abanyamadini. Ibintu birushaho kuba bibi winjira muri muri sentre ya Gashyushya aho wibonera Icyo twakwita ubukana bw’umwanda bwugarije uyu mujyi muto! Ibizu bishaje iruhande neza neza y’umuhanda mugari ugana V
unga, bishobora kuba ari ububiko bw’amakara, isoko rifite isuku nke ukibaza ahashyirwa ibiribwa nk’imboga zikenera isuku yihariye, ibizu bindi bishaje byatangiye kwangirika ibisenge, ubwoko bwose bw’umwanda bubaho muri iyi sentre yari izwi kubamo ubucuruzi bunyuranye bitewe n’aho iherereye hera imyaka y’ubwoko bwose.
Va aho ukomeze iya Vunga, urahita ugera aho bita Mutubungo, ku muhanda werekeza Shyira iwabo w’abanglikani. Isura y’aka gasantere ihita ikwibutsa amateka ya vuba ya Shyira yatakaje kuba icyicaro gikuru cya Diocese y’abanglikani, aka gasantere nako kakaba gutera imbere karabikeshaga kuba irembo ryinjira Shyira.
Imbere gato umaze kwambuka umugezi wa Giciye, utangira kwibonera ibisa n’amatongo yasizwe n’ibiza byibasiye kariya gace muri 2022. Station isa n’itagikorerwamo imirimo, ibisagazwa by’amazu yononwe n’amazi harimo n’iyahoze ari ibiro by’umurenge wa Shyira. Aho hose biragaragara ko abantu bahisemo kuhimuka kubera amanegeka, ariko ukibaza impamvu hatahise hatunganywa ngo hakorerwe ibikorwa bindi harimo iby’ubuhinzi.
Gera rero muri Sentre ya Vunga, Sentre izwiho kugira isoko rihahirwamo n’abaturutse mu turere twa Gakenke, Musanze, Ngororero na Muhanga, utibagiwe Nyabihu nyirizina yubatsemo. Urebye nanone isura y’amazu ari munsi y’umuhanda wambukiranya iyi centre ahegereye umugezi Mukungwa, uhita ubona ko hashobora kuba hari gahunda yo guhagarika ibyo kubaka muri iki gice kuko amazu yari yarasizwe irangi risa, icyari irangi cyahindutse icucikiro ku nkuta z’aya mazu. Igitangaje ariko, ni uko uretse no muri Icyo gice cyo hepfo y’umuhanda, no mu gice cyo haruguru, haraboneka amazu adaheruka isuku, amwe muriyo atakigira ibisenge ndetse na parking z’ibimodoka bishaje bikomeje kugaragaza nabi isura y’iyi centre.
Ntihabuze amikoro habayeho uburangare bw’ubuyobozi
Kimwe mu byashobeye umunyamakuru wa Virunga Today, ni ukuntu Vunga n’uduce tuyikikije bikize ku gihingwa cy’urutoki( narwo rukeneye kuvugururwa), igihingwa kizwi kuzanira iritubutse abahinzi, ariko abahatuye bagakomeza kugarizwa n’ikibazo cy’umwanda. Koko rero utu duce twabaye kimenyabose kubera umusaruro uva mu rutoki, abantu baturuka imihanda yose bakaba bahora muri utu duce baje guhaha ibitoki byo guteka cyangwa iby’imineke. Mu muhanda wose Kandi wa Vunga-Musanze ugenda uhura n’urujya rw’amagare aba aje kugura inzoga y’urwagwa ikwirakwizwa mu duce tunyuranye tw’intara y’amajyaruguru ndetse n’iy’iburengerazuba.
Iyi nzoga y’urwagwa nayo ikaba yarabaye imari ikomeye yinjiriza amafranga atari make abanya Vunga! Hirya y’uru ruto hari n’ibindi bihingwa nabyo byinjiriza amafranga abanyavunga harimo ubuhinzi bw’ibisheke n’ubw’ibijumba, byose ubu bigurishwa ku giciro cyiza mu masoko anyuranye.
Umunyamakuru wa Virunga yifuje kumenya impamvu y’uku gushaka kwibanira akaramata kw’abanyavunga n’umwanda, maze bamwe mu bahatuye babiva imuzi.
Umwe muribo wahuriye n’umunyamakuru wa Virunga Today muri Centre ya Vunga, ku
kibazo cy’umwanda wo muri Centre ya Gashyushya yabwiye Virunga ko kubera Ibiza, ubuyobozi bw’umurenge hashyize igihe kirenga umwaka bushyize towa kuri aya mazu, ariko ko kugeza ubu nta yandi mabwiriza barahabwa, bakaba bakomereje imirimo yabo muri uwo mwanda nta kibazo babibonamo. Umunyamakuru wa Virunga ntiyashoboye kumenya niba iyo Towa izatuma himurwa iyi centre yose uko yakabaye, ibintu byaba bigoranye kuko bikomeye kubona ahandi wayimurira urebye imiterere y’aka gace!
Indi muturage nawe Umunyamakuru wa Virunga yegereye nawe yamutangarije ko hari ikibazo cy’igenamigambi kuri izi centres zahuye n’ibiza, ubuyobozi bukaba bwarabisemo kuba buhagaritse ibyo gutanga impushya zo kubaka ku bifuza kuzamura inyubako! N’aho ku bijyanye n’umwanda ugenda ugaragara n’ahandi muri utu duce, uyu yaduhamirije ko byose bikomoka ku burangare bw’abayobozi badakora ubukangurambaga. Yagize ati: Wasobanura Ute ukuntu udusentre nka Muko, Cyinkware cyangwa Gataraga mu karere ka Musanze hazamurwamo amazu meza, ajyanye n’igihe kandi badafite amikoro aruta ay’abanyavunga iwabo w’ibitoki byahindutse zahabu muri iki gihugu” . Yongeyeho ko atumva impamvu abayobozi bw’Akarere ka Nyabihu badafatira urugero kuri bagenzi babo bo muri Musanze, Kandi bizwi ko benshi muribo bataha mu mujyi wa Musanze cyangwa ko bakunze kuhatemberera
Virunga nk’ikinyamakuru cy’ubusesenguzi cyiyemeje kuzakurikirana iki kibazo, gisura ibice bisigaye by’akarere ka Nyabihu, kikaboneraho no kwegera Ubuyobozi bw’aka karere ngo hamenyekane impamvu yo guca ukubiri na politiki y’isuku n’isikura yashyizwe imbere na Guverinoma y’U Rwanda.
Umwandtisi: Rwandatel