DYOSEZE GATOLIKA YA RUHENGERI: PADIRI RECTEUR NTIYUMVA UKUNTU DIYOSEZE IBURA AGERA KU BIHUMBI MAKUMYABIRI YO GUHEMBA KATESHISTE
Kuri iki cyumweru taliki ya 26/05/2024, muri Kiliziya Gatolika, hahombajwe umunsi munkuru w’ubutatu butagatifu, baboneraho no kwizihiza nanone umunsi wahariwe abakateshiste. Mu gitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Recteur wa INES ku ishuri rya Ecoles des sciences de Musanze, yagarutse ku murimo ukomeye wakozwe n’abahowe Imana b’i Bugande barimo Andre Kagwa, waje no kugirwa umurinzi w’abakashiste. Yaboneyeho kubwira abakristu bari bitabiriye iki gitambo cya Misa, ko aba bakomoka mu muryango w’abahowe Imana b’i Bugande bari kumwe n’abogezabutumwa bo muri Afrika, aribo bagejeje inkuru nziza mu Rwanda.
Akomoza ku murimo ukorwa n’abakateshiste muri Diyoseze ya Ruhengeri, yavuze ko ntawe utibonera uruhare rukomeye bagira mu iyogeza butumwa, ko ikibazo ahubwo ari uko basa n’abakorera intashima, mu murimo bakora, akaba nta gahimbazamusyi bagenerwa habe n’udufranga two kugura isabune yo gukaraba baza mu kazi. Padiri Recteur yagize ati: “Hano muri Paruwase yacu dufite ikibazo gikomeye cyo kutita ku bakateshiste bacu, ku buryo hari uwo duherutse guhura akambwira ko imibereho mibi abayemo yatumye asezera kuri uyu murimo kubera ko afata igihe kinini muri uyu murimo,ntabone uburyo bwo kwita ku muryango we, nyamara Paruwase ntigire n’ay’agasabune imugenera”. Padiri yongeyeho ko ibi byakozwe n’uyu mukristu byumvikana, ikitumvikana ahubwo akaba ari ukuntu Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, ikorera mu mujyi wa Musanze, yabura nibura n’ibihumbi makumyabiri byo guhemba umukateshiste. Padiri yaboneyeho gusaba abakristu, ko mu gihe bazaba bamaze kwiyuzuriza Kiliziya, bazanatekereza ku ruhare rw’abo mu gushaka agahimbazamusyi k’abakashiste babo aho gutegereza Paruwase. Yagize ati: ” Bakristu bavandimwe, turacyarwana no kurangiza iyi Kiliziya ariko nk’uko mubyibonera, turi hafi kugera ku musozo, ndabasabye, nk’uko mwitanze muri iki gikorwa, ibi nibirangira, muzafate n’umugambi wo kwishakamo ubushobozi bwo kwihembera abakashiste Kandi nk’uko Imana yakomeje kubaba hafi muri iki gikorwa cyo kubaka Kiliziya, n’iki kindi izakibafashamo.
Uyu mupadiri utajya aripfana mu kunenga imwe mu mikorere ya Kiliziya, atangaje ibi mu gihe abakurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, bemeza ko Ubuyobozi bwa Kiliziya busa naho budaha agaciro iby’iyogezabutumwa, byinshi mu bikorwa bya Kiliziya bikaba biganisha ku kwishakira cash ndetse n’abapadiri benshi bakaba bakomeje gushyira imbere iby’inyungu zabo.
Tubabwire Kandi ko muri iki gihe,Paruwase zinyuranye zikomeje kugira ikibazo cy’ibura ry’abakateshiste ndetse n’abarimu bafasha mu bikorwa byo gutagatifuza abakristu harimo gufasha baherekeza uwitabyimana.
Abakristu benshi baganiriye na Virunga today bakaba barayibwiye ko, kugira ngo ubone kuri ubu umusaserdoti uza gufasha mu ishyingurwa rw’uwawe uri umuntu uciriritse ari ihurizo rikomeye. Koko rero ngo iyo witabaje Ubuyobozi bwa Paruwase ngo bugafashe muri iki gikorwa uri umuntu uciriritse, bukubwira ko nta musaserdoti waboneka kubera akazi kenshi, nyamara hagira uwifite, umukire uhura n’iki kibazo, ugasanga abapadiri 10, 20 bitabiriye kumutabara.
Ikinyamakuru Virunga Today, nk’ikinyamakuru cy’amaperereza kiyemeje kuzanyarukira hirya no hino mu maparuwase agize Diyoseze ya Ruhengeri, kugira ngo yigenzurire niba ibivugwa na Padiri Baribeshya Ari ukuri kwambaye ubusa.
Umwanditsi : Rwandatel