Politike

PAROISSE CATHEDRALE RUHENGERI: KORALI ESHATU ZIKUNZWE CYANE

Indirimbo nziza ziherekeje Misa cyangwa amateraniro anyuranye biri mu bituma abakristu bafashwa bagahimbaza n’ibyishimo byinshi Imana yabo! Iyo izi ndirimbo zijye ziherekeje inyigisho nziza z’umuvagabutumwa, amata aba abyaye amavuta.

Abakristu basengera kuri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri bari muri abo Bakristu bafashwa cyane iyo bagize Imana bakaririmbirwa na Korali basanzwe bakunda kubera imiririmbire myiza.
Ikinyamakuru Virunga Today, nyuma y’iperereza yabonye Korali 3 zikunzwe kuri iyi Paroisse.
KORALI MWAMIKAZI WA FATIMA

Korali Mwamikazi ikunze kuririmbira ababa bitabiriye Iminsi mikuru y’i Kibeho

Iyi niyo mfura muri Korali ziririmbira kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri kuko yashinzwe mu 1970 itangijwe na Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri. Imbaraga z’iyi Korali zagaragarira cyane mu ndirimbo z’amajwi meza agirwamo uruhare cyane n’ijwi rya suprano ( ry’abagore).  Uretse iri jwi Kandi n’andi majwi asigaye ni intyoza ugereranije n’amajwi yo muri Korali zindi. Korali niyo inafite ibyuma by’umuziki bihenze ndetse n’abacuranzi beza kuri Paroisse Cathedrale. Iyi Korali kandi izwi kuba ariyo ifite umubare minini w’abaririmbyi kuri Paroisse Katedrale, kuri ubu bakaba barenga 140, amajwi yose avanze. Iyi Korali imaze kuba Kimenyabose no mu gihugu hose, kuko incuro nyinshi yagiye itumirwa ngo iririmbe  mu gitambo cya Misa, kiba cyahuruje imbaga I Kibeho. Korali Mwamikazi wa Fatima, yiragije Bikiramariya Mwamikazi wa Fatima, wanaragijwe Paruwase Katedrale na Diyoseze bya Ruhengeri.

2. KORALI INGABIRE ZA ROHO MUTAGATIFU

Iyi ni Korali y’ivugururwa muri Roho MUTAGATIFU ,( abakarisimayike) yashinzwe ahagana muri 1993.Iyi ni Korali yakunzwe cyane kuva mu gihe cyo hambere ku buryo iyo abakristu bamenyaga Misa iri buririmbe, niyo bose bitabiraga ku bwinshi, icyatumye Ubuyobozi bwa Paruwase bukuraho ibyo gutangaza gahunda y’abazaririmba Misa z’icyumweru! Abakristu bayikundira umurindi n’ishyaka riba riri mu ndirimbo zabo ziganjemo amashyi. Korali Ingabire za Roho Mutagatifu yisunga iyobera rya Pentekoste kimwe n’abakarisimatike Kandi izwi no mu rwego rw’igihugu nka Korali y’abakarisimatike, dore ko ari n’ayo izaririmba  muri Yubile y’imyaka 50 ivugururwa rigeze mu Rwanda.
KORALI ISHEMA RYACU

Korali Ishema Ryacu ifatwa nka Korali de Kigali ku batuye Musanze

Iyi Korali yashinzwe mu mwaka wa 1984,ni Korali ifatwa nka Korali ya Kigali y’i Ruhengeri kubera indirimbo zabo nziza ziganjemo izo bita iz’ibihogere( z’amanota zitarimo amashyi). Nubwo benshi mu Bakristu basengera kuri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri batakunze bene izi ndirimbo mu gihe cyashyize, kuri ubu iyi Korali igenda yigarurira imitima ya benshi cyane mu bitaramo itegura bisoza umwaka. Korali Ishema Ryacu Kandi izwi kuba yarakunze kuririmbwamo n’abakozi ba Leta ndetse n’abandi bifite ku buryo hari abakekaga ko hari ibirenze bisabwa ngo wemererwe muri iyi Korali, ariko sibyo. Iyi Korali kandi yagiye igaragara mu bikorwa by’urukundo binyuranye harimo gufasha abatishoboye ibubakira amacumbi.
Iri Zina Ishema Ryacu ngo barikomora mu ibaruwa Paul Mutagatifu yandikiye abanyagalati, aho agira ati: “Nta kindi nakwiratana atari umusaraba w’Umwami wacu Yezu Kristu”. Umunsi munkuru wabo uba kuri Pasika.

Umwanditsi: MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *