Imikino

MUSANZE: IMPUNGENGE KURI EJO HAZAZA HA MUSANZE FC ITAGIFITE UMUTERANKUNGA WAYO W’IMENA

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuryangoaremeza ko ikipe ya Musanze Fc y’akarere ka Musanze igiye gutandukana n’abakinnyi icumi harimo batandatu babanzamo.

Umunyamakuru w’iki kinyamakuru avuga ko aba icumi barangije amasezerano muri iyi kipe kandi ngo birashoboka ko bayivamo bose dore ko ngo magingo aya nta n’umwe iyi kipe iratangira kuganira nawe ku byo kongera amasezerano.Bwa mbere mu mateka y’ iyi kipe, muri uyu

mwaka yasoje ku mwanya wa 3 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikurikiraRayon sport yayirushije amanota 4 gusa.

Amakuru yizewe yageze ku kinyamakuru Virunga Today, ni uko imwe mu mpamvu zituma iyi kipe ikomeje guseta ibirenge mu gushaka abakinnyi bazayakinira mu mwaka w’imikino utaha, ari uko umuterankunga rukumbi Musanze FC yacunguragaho ariwe Tuyishimire Placide, kuri ubu azagabanya ku buryo bukomeye ( niba atari uhagarika burundu) inkunga yateraga iyi kipe, bitewe ni uko business yakomeje gucungiraho yibandaga ku gutunganya inzoga zikomoka mu bitoki, kuri ubu isa n’iyahagaze burundu. Birumvikana, Musanze ikazaba isigaranye gusa inkunga ya buri mwaka ingana na miliyoni 200 itangwa n’akarere ari nako nyiri iyi kipe.Muri Icyo gihe hari bamwe mu batuye umujyi wa Musanze babwiye ikinyamakuru Virunga Today ko ariya mafranga ari menshi ku buryo yakagombye nko gukoreshwa n’akarere hubakwa igikorwa remezo nk’uruzitiro  rukenewe cyane ku kigo nderabuzima cya Karwasa, aho gukoreshwa mu bintu by’imyidagaduro bidatanga umusaruro ufatika.Ibi siko ariko ikinyamakuru Virunga Today kibibona, kuko iyo havuzwe iterambere ry’akarere, baba bashaka kuvuga iterambere muri byose, mu bukungu, mu mibereho myiza, ndetse no mu myidagaduro. Bikaba byaba rero ari urukozasoni ku banya Musanze, birirwa bemeza ko umujyi wabo ari uwa kabiri kuri Kigali, nta kipe bafite mu cyiciro cya mbere yitwara neza.Ikindi kitumviikana, ni ukuntu ikipe y’akarere,kabarirwamo abacuruzi bafite za miliyari yakwegekwa ku mutwe w’umucuruzi umwe, maze yanahura n’ikibazo, ntihagire ababoneka bamukorera mu ngata ngo bafashe birambuye iyi kipe.

 

 

Bwana Tuyishimire Placide wakomeje kwirya akimara kubera iterambere rya Musanze FC

Tubabwire ko abanya Musanze babajwe cyane ni uko ikipe yari ihagarariye akarere mu gikombe cy’Umurenge Kagame Cup, yabuze igikombe ku munota wa nyuma,nyamara bari barakomeje kwizezwa ko akarere kazakora ibishoboka byose ngo igikombe gitahe bwa mbere mu karere ka Musanze. Bahereye kuri ibi byabaye, bemeza ko niba Koko Placide aretse iyi kipe, ishobora kuzibona mu bihe bibi bitigeze biyibaho kuva yashingwa.

Umwanditsi : MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *