Imiberehomyiza

MUSANZE: UWAZOBEREYE MU MATEGEKO YIHINDUYE INJIJI MU MATEGEKO, ARANGIJE ACA AMAZI ABARIMO UMUKURU W’INTARA

Hari bimwe mu bibera mu Karere ka Musanze bikomeje kubera amayobera abakurikiranira hafi iby’aka karere. Hirya no hino haravugwa abishyira hejuru y’amategeko bakabangamira abaturage mu buryo bunyuranye ibintu tuzagarukaho mu nkuru z’ubutaha.

Uno munsi twashatse gusongongeza ku basomyi bacu, inkuru y’akarengane kakorewe umusaza Kalibushi Pascal utuye mu mujyi wa Musanze.

Koko rero uyu musaza amaze imyaka irenga 5 asiragira mu nzego zinyuranye zo mu karere ka Musanze, ngo zimwingingire umuturanyi we ufite ishyamba rimubangamiye we n’abaturanyi, abe nibura yasarura bimwe mu biti byabaye inganzamarumbo ariko nanubu.

Nk’uko ikinyamakuru Virunga cyabyiboneye, (n’abasomyi mukaba muribubyinonere ku mafoto),amababi n’amashami biva muri iri shyamba byangije bikomeye inyubako y’uyu musaza kandi iri shyamba ryabaye indiri y’amabandi abuza amahwemo umuryango w’uyu musaza n’abandi baturiye iri shyamba.

Mzee Pascal amaze imyaka 5 asaba Ubuyobozi ko bwamwingingira nyir’ishyamba agasarura nibura ibiti bikuze ariko nanubu.

Mu gihe Virunga Today  ikomeje amaperereza kuri iki kibazo, ibyavuye mu iperereza maperereza y’ibanze bigaragaza ko iki kibazo ari uruca abana.
Koko rero:

1. Itegeko ry’inshingano mu kuriha iby’abandi wononnye ( responsabilite civile) ritegeka nyir’ishyamba kurikuraho no kwishyura abo ryaba ryarangirije;

2. Itegeko rigenga ubutaka mu ngingo yaryo ya 76 havugwa ku  kutabahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka. Byumvikane ko ririya shyamba ritewe ahagenewe guturwa.

3. Itegeko rigenga uturere ryo muri 2021, mu ngingo ya 31 hagaragaramo inshingano za Komite Nyobozi hakaba harimo kwita ku mutekano no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu gishushanyo mbonera cyihariye.

Bikaba bitangaje rero ku kuba n’abarimo Guverneri w’Intara barananiwe gukemura iki kibazo kuko ngo amabwiriza yatanze agejejweho iki kibazo,  ntabwo uyu nyir’ishyamba, usanzwe Ari n’inzobere mu mategeko yigeze ayubahiriza  umwaka urarangiye.

Umwanditsi : MUSEMMA

  1. Yaminuje mu mategeko arangije  ayigiramo injiji  kandi azi neza igisobanuro cya  responsabilite civile 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *