Uburezi

PAROISSE CATHEDRALE RUHENGERI HARI IBIKENEWE KUNOZWA MU MITEGURIRE YIBIRORI BISOZA ICYUMWEU CYUBUREZI

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31/05/2024, kuri stade ntoya iherereye kuri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri, habereye ibirori byo gusoza icyumweru cy’uburezi mu rwego rw’iyi Paaroisse Cathedrale ibarizwa muri Diyoseze Gattolika ya Ruhengeri. Ibi birori ni ngarukamwaka kandi bitegurwa n’ubuyobozi bw’iyi Paroisse Cathedrale bufatanyije n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri arebererwa na Kiliziya Gatolika muri buri mpera  z’umwaka w’amashuri. Iby’uyu mwaka byitabiriwe n’abarezi ndetse n’abanyeshuri babarizwa mu bigo bya Leta bicungwa na Kiliziya Gatolika ndetse n’ibya Kiliziya nyirizina, byigenga bigera kuri 18. Abafashe ijambo muri ibi birori bose bagarutse ku nsanganyamatsiko yahawe iki cyumweru: Umwana ufite isuku mu ishuri risukuye, iyi nsanganyamatsiko iza isanga indi isanzwe ihoraho  mu rwego rw’igihugu ku bigo bicungwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda igira iti; Kiliziya Gatolika mugutanga uburere buhamye. Ibi birori bikaba byaranzwe n’akarasisi ndetse n’imbyino nziza z’abanyeshuri bo mu bigo binyuranye bibarizwa muri paruwase katedrale ya Ruhengeri. Ibyaranze byose ibi birori mu nkuru ikurikira irambuI

cyumweru cy’uburezi mu bigo bireberwa na Kilizya Gatolika gitegurwa hagamijwe kureba intambwe imaze guterwa ndetse n’iibigomba gukosorwa kugira ngo uburezi mu bigo bicungwa na Kiliziya Gatolika bukomeze gutezwa imbere. Ikinyamakuru Virunga Today cyitabiriye ibi birori, maze mu busesenguzi bwacyo cyibonera ko hari ibikwiye gushimwa mu mitegurire y’ibi birori ariko ko hari n’ibindi bikwiye gukosorwa kugira ngo iki cyumweru gikomeze kuba urubuga rwo kwishimira ibyagezweho ndetse no kwinegura ku bitaba byagenze neza hagamijwe gukomeza guteza imbere urwego rw’uburezi, hiibandwa cyane cyane mu kuzamura ireme ry’uburezi.

HASHIMWE

1.Abana bakeye bishimye bitabiriye ibirori
Iki nicyo kintu cya mbere wahitaga ubona ku bana batabarika bari babukereye baje kwizihza uyu munsi. Haba ku mihanda ubwo berekezaga ahabereye ibirori, haba no kuri stade ubwayo, abanyeshuri bagaragaye mu myenda myiza ifite isuku kandi no ku mubiri ubona bakarabye basa neza, ibyahitaga bikwibagiza imyambaro ndetse n’isuku nke byari bisanzwe biranga bamwe muri abo bana. Aba bana kandi, nubwo hari uruzuba rwinshi, bagaragaje ubwitonzi bakurikira bitonze programme zari zabateguriwe, nubwo bageze aho bamwe bakarambirwa kubera uburebure bwa programme

2.Ijambo ry’uhagarariye abarimu

Iri jambo rya Madame Dukuzumuremyi Honore, Umwarimukazi mu ishuri ry’Ubumenyi rya Musanze, ryakoze benshi ku mutima kubera ko ryagarutse ku buryo burambuye ku ntambwe imaze guterwa kuva hatangira kwizihizwa uyu munsi, ku nshingano za mwarimu kugira ngo abana babone uburere bwifuzwa ndetse no ku ruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu iterambere ry’uburezi muri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri. Arangiza Madame Dukuzumuremyi yijeje abayobozi ba Paruwase Gatolika ya Ruhnegeri, kutazaztezuka ku mugambi wo gukomeza ubufatanye nabo, hagamijwe iterambere ry’uburezi.

Ijambo ry’uhagarariye abarimu mu by’ingenzi byaranze ibi birori

3.Defile n’imbyino zinyuranye z’abana

Iyi defile yasimishije cyne abari bitabiriye ibi birori, ikaba yarakozwe n’abari bahagarariye ibigo byose uko ari 18, kandi buri kigo cyagiye kigaragaza umwihariko wacyo muri uyu mwiyereko haba mu gutambuka cyangwa kugaragaza n’utundi dukoryo, ibyarushijeho kuryoshya uyu mwiyereko. Naho ku bujyanye n’imbyino ndetse n’indirimbo zinyuranye, Ibigo nka Ecole Primaire St Marc na Ecole secondaire St Vincent byagaragayemo abana bafite impano zo mu rwego rwo hejuru, bakagombye gukomeza gukurikiranawa hagamijwe guteza imbere impano zabo.

Abanyeshuri bo mu ishuri ribanza St Marc mu bigaragaje cyane muri ibi birori

4.Ibihembo ku batsinze amarushanwa

Abana bahembwe ni abatsinze ibizamini bateguriwe mu mashuri ya leta acungwa na Kilizya ndetse n’ay’igenga ya Kiliziya. Hari abana bigaragaje cyane, bagiye bagaruka kenshi mu bagenewe ibihembo, bigaragara ko niba ntagihindutse bagakomeza kwitabwaho, bazavamo abana b’abahanga mu rugero rushimishije nubwo bamwe muri bo biga mu bigo bidakunze kugirirwa icyizere bizwi ku izina rya nine.

INENGE

1.Nta munyamakuru, nta muyobozi mu rwego rw’akarere, nta babyeyi

Umunsi nk’uyu usoza icyumweru cyahariwe urwego rw’uburezi mu rwego rwa Kiliziya izwi kugira abayoboke benshi mu karere ndetse ikaba Ari n’ayo ifite ibigo byinshi icunga, wakagombye kwitabirwa ku buryo bushimishije n’inzego zinyuranye zihurira muri uyu murimo ni ukuvuga abafanyabikorwa. Nyamara nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabyiboneye, nta banyamakuru bari batumiwe ( uretse Virunga Today yitumiye bitewe n’umurongo yihaye wo gukurikiranira hafi ibibera mu rwego rw’uburezi), nta ntumwa yo mu rwego rw’ubuyobozi yari ihagarariye akarere ( Gitifu w’umurenge cga directeur ku karere), yewe nta n’uhagarariye ababyeyi wigeze werekanwa muri ibi birori.2.

2.Umunsi w’akavuyo k’abanyeshuri mu mujyi wa Musanze

kindi cyagaragaye kinasanzwe kigaragara ku munsi nk’uyu, nuko, nubwo mukwerekeza ahabareye ibirori, abanyeshuri baba bacungwa n’abarimo abarimu babo, mu gutaha, ibirori bihumuje, abana benshi bagaragara bahubanwa bazerera hirya no hino mu mujyi muri za butiki, bareba uko birwanaho ku bijyanye no kurya, ibikurura akajagari n’akavuyo mu nzira baba banyuramo basubira ku bigo byabo. Ibi bikaaba bikorwa cyane cyane n’abanyeshuri biga bacumbikiwe, bivuze ko aba ni umwanya mwiza kuri bo wo kudomoka. Umwe mu ba agent ba Mtn bakorera ahitwa I Yaounde mu mujyi wa Musanze, yabwiye Virunga Today ko bahura n’ibibazo bikomeye igihe abana basohotse bene kariya kageni, kuko usanga babasaba kubaha inimero zabo, kugira ngo ababyeyi babohererezeho ayo kujya kurya amandazi ndetse no kunywa ka Fanta igihe nyine basohotse.

3.,Programme ndende yarambiye abanyeshuri benshi bakagwa isari

Nk’uko biboneka kuri gahunda y’umunsi, ibirori byagombaga gutangira saa mbiri bikarangira saa saba n’igice! Uretse ko n’iyi gahunda itubahirijwe, ibirori bikaba byararangiye ahagana saa munane n’igice, gahunda nk’izi zinaniza abana baba barimo n’abato cyane, ndetse zikabanababuza uburenganzira bw’abo bwo kubonera amafunguro ku gihe. Byaragaragaye ko ahagana mu ma saa saba, abana benshi bavuye ahaberaga ibirori berekeza ahantu hatazwi, bikekwa ko barimo birwanaho, bashaka ahantu bakwica isari. Ibi kandi birushaho kugaragara nabi, iyo abayobozi bigira kwiyakira, abana bo bakerekeza imihira aho babona amafunguro y’umunsi, mu masaha ya nimugoroba, dore ko ku ishuri ho, ntacyo baba babateguriye.
4. Nta jambo ryahawe uhagarariye abagenerwa bikorwa nta n’iryabonetse ry’uhagarariye umwe mu bafatanyabikorwa.
Ikindi cyatangaje umunyamakuru wa Virunga Today, ni uko mubahawe ijambo, hatagaragayemo uhagarariye abagenerwabikorwa: abanyeshuri, ibyari gutuma bagaragaza ibyo bakomeje gukora ngo hagerwe ku ntego baba bahawe ndetse no gukomoza ku ngorane bahura nazo. Ni nako byagenze ku ruhande rw’ababyeyi, abafatanyabikorwa b’ingenzi mu burezi bwifuzwaho kugira ireme.
5. Ibihembo bicirirtse
Nubwo igikorwa cyo gutanga ibihembo cyatwaye umwanya munini (hafi isaha), ndetse kikaba kiri mubyari biteye amatsiko ku banyeshuri, umunyamakuru wa Virunga Today yiboneye ko byinshi mu bihembo byatanzwe byari byiganjemo amakayi n’ibikapu, ibihembo bifite agaciro gato muri rusange ugereranije n’aho ibiciro ku masoko bigeze ndetse n’agaciro kuri ubu k’ifaranga ry’ U Rwanda. Ugeranije impuzandengo y’agaciro k’ibihembo byahawe abana, ni 1000 Frw, umunyamakuru wacu, akaba abona ko nibura iyo mpuzandengo yakagombye kuba ibihumbi bitanu, ibyagombaga gushimisha no gutera umwete abana batsinze. Ikindi kitumvikanye, ni ukuntu ibigo bya Ecoles des Sciences de Musanze ndetse na Ecole Sondaire St Vincet bitigeze byigaragaza muri aya marushanwa kandi bisanzwe bizwi mu rwego rw’igihugu nk’ibigo bitsindisha mu rwego rwo hejuru, bikaba bikekwa ko nta ngufu ibi bigo byashyize muri iki gikorwa, nta gaciro byagihaye.

6. Abarimu batahawe ibyubahiro byabo
Muri protocole ikozwe neza, birazwi ko mu birori bihuriyemo abarimu n’abanyeshuri babo, abarimu bahabwa umwanya wabo utanduanye n’uwabanyeshuri. Ibi kubera ko n’ubundi umwarimu wubashywe n’abanyeshuri, aba banyeshuri ntibakunda kumwiyegereza, bamufata nk’umuntu w’icyubahiro, dore ko hambere aba barimu bahabwaga izina rya ba “ honorable” n’abo bashinzwe kurera. Gufata abarimu bose ukabicaza iruhande rw’abanyeshuri babo, ku ruzuba rwinshi, kandi hirya aho hari amahema arimo ubusa, ni ibintu byagaragaye nabi n’abarimu ubwabo bagaragarije Virunga Today ko batabyishimiye. Byongeye kandi, mu gihe mu yandi maparuwase, ku munsi nkuwo, abarimu bose bakirwa nko kubashimira uruhare bagira mu burezi, hano ho ngo buri kigo cyagiye kigenerwa imyanya 2 gusa bakirwa muri Centre Pastoral, centre ya Kiliziya Gatolika.
7. Byinshi bitagarutsweho n’abafshe ijambo
Umunyamakuru wa Virunga Today, wakurikiranye yitonze ibi birori, mu busesenguzi bwe kuri discours zavugiwe muri ibi birori, yasanze benshi baragarutse gusa ku nsanganyamatsiko y’umunsi: umwana ufite isuku, mu ishuri risukuye, ariko ntibakomoza ku ntego nyamukuru z’uwo munsi, ibyagezweho, ingorane bagenda bahura nazo ndetse no ku ngamba zo mu gihe kizaza zigamije gukomeza kunoza ireme ry’uburezi. Muri discours zabo kandi, ni bake bakomoje ku isuku yakagombye kuranga umubiri wabo ariko nanone ikaranga Roho zabo.

Naho ku bijyanye n’abigaragaje kuri uwo munsi: Homme du match,amanota umunyamakuru wacu, ku buryo bungana yayahaye : Madame uhagarariye abarimu wavuze ijambo, n’abana bo mu ishuri St Marc.
Muri rusange Umunyamakuru wa Virunga Today yashimye umuco mwiza wo guhuriza abanyeshuri n’abafanyabikorwa mu gikorwa cy’uburezi bubagenewe hagamijwe kunoza ireme y’uburezi, ariko nanone yibonera ko ari byinshi bigikeneye kunozwa kugira ngo uyu munsi uzatange umusaruro witezwe, bitabaye ibyo kwaba ari ugupfusha igihe ku banyeshuri baba bakeneye kurangiza programme bateguriwe no gutakaza imbaraga zindi zikoreshwa hategurwa uyu munsi

Umwanditsi: RWANDATEL

0788 815 008

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *