Imiberehomyiza

AMAJYARUGURU: KAMPANI YASHINGIWE ABAKOMISIYONERI YASAHUWE ITARATERA KABIRI

Mu gihugu hose hagaragara abakomisyoneri batabarika bakora akazi k’ubukomisiyoneri mu buryo bw’akajagari ku buryo bigoranye kugenzura imikorere yabo. Iyi mikorere igira ingaruka mbi ku bahabwa service n’aba bakomisiyoneri ku buryo henshi mu gihugu hagiye haboneka ibikorwa by’ubwambuzi n’uburiganya byagiye bigirwamo uruhare byn’abakomisiyoneri. Iyi ubanza ariyo impamvu ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru ku isonga hari Guverneri Maurice Mugabowagahunde, bwafashe gahunda yo kunoza uyu mwuga, abakomisyoneri bakagira urwego rubareberera, rukagenzura imikorere yabo. Ibi ariko ntibyaje guhira ubuyobozi bw’iyi ntara kuko company yari yiyemeje gufasha muri iki gikorwa, yaje gusahurwa itaratera kabiri. Virunga Today yaganiriye n’umwe mubari abakozi b’iyi company ikora inkuru ikurikira.
Ahagana mu kwezi kwa munane umwaka ushyize wa 2023 nibwo ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru bwatangije gahunda yo gukangurira abakomisiyoneri bo mu ntara y’amajyaruguru kwibumbira mu makoperative cyangwa bagashinga company zabafasha kunoza umurimo wabo usanzwe uvugwamo akajagari gakabije. Ntibyatinze uwitwa Mfitimana Phillbert agaragariza Intara ko afite ubushobozi bwo kunoza imikorere y’aba bakomisiyoneri akababumbira muri Company imwe izacungwa nawe, icyazakuraho burundu akajagari muri uyu mwuga usigaye utunze benshi mu ntara y’amajyaruguru. Intara yaramwumvise ndetse mu biganiro byahise ku maradiyo na Televiziyo zikorera mu gihugu, Guverneri w’Intara y’amajyaruguru Bwana Maurice Mugabowagahunde yumvikanye ubwe ashishikariza abakomisiyoneri bose bo mu ntara y’amajyaruguru kwitabira iyi company.
Bidatinze mu kwezi kwa 9, uyu Mfitimana Philbert yatangiye kwaka imisanzu abazaba abanyamuryango wa company itariyagashinzwe. Mu nama nyinshi yagiye akoresha, yumvikanye asaba abakomisiyoneri bose kwibumbira muri iyi company kandi ko ari itegeko kuri buri mukomisiyoneri, ko utazayitabira akazirengera ingaruka zizamubaho. Ibi abakomisyoneri babyumvise vuba cyane cyane abakorera mu mujyi wa Musanze babwirwaga ko iki gikorwa kizwi n’ubuyobozi bw’Intara.
Ahagana mu kwezi kwa 12, kera kabaya, Mfitimana yaje gufunguza Company ku izina rya CAFEV LTD/UMURANGA MWIZA, inahabwa tin number muri RDB, ahita atangira imirimo yo guhuza abaguzi n’abagurisha ariko cyane cyane yibanda kukwakira imisanzu y’abanyamuryango, kubagurisha amakarita ndetse n’imyenda yitaga iy’akazi. Yanaboneyeho gutanga akazi ku bakozi bazamufasha muri aka kazi itangirana n’abagera kuri 20. Byose byagendaga neza ku buryo abanyamuryango benshi bari banyotewe no guca ukubiri no gukorera mu kajagari, biruhukije bumvise ivuka rya CAFEV no kuba yari itangiye gukora neza.
Gusa ngo uwarose nabi burinda buca, , mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, niho hatangiye gukwira inkuru ko uwari umuyobozi wa CAFEV, bwana MFITIMANA Philbert yafashe imisanzu yose y’abanyamuryngo ndetse n’andi yakomokaga ku kazi yari ashinzwe, akayishyira ku mufuka agacaho akaburirwa irengero, kugeza n’ubu akaba nta muntu uzi aho aherereye. Uyu mugabo kandi akaba yaragiye atishyuye ibirarane by’imishahara y’amezi 3 yari abereyemo abakozi ba company. Nk’uko twabibwiwe na wa mukozi twavuze haruguru, ngo amafranga yose bazi uyu muyobozi yaba yaracikanye, ngo agera kuri miliyoni 30.
Ikinyamakuru Virunga Today kimaze kumenya iyi nkuru, nk’ikinyamakuru cy’ubusesenguzi cyibajije ibibazo bikurikira:
1. Ni gute ubuyobozi bw’intara bwemeye ko abakomisiyoneri babarirwa mu magana babarizwa mu mirenge itandukanye y’uturere tugize Intara y’amajyaruguru bacungirwa muri company imwe rukumbi. Birazwi ko company ibamo abantu baziranye kandi basangiye igikorwa cy’ubucuruzi cyangwa ikindi kizana inyungu, buri wese akagira uruhare mu micungire yayo.
2. Ese icyashobokaga ku buyobozi bw’Intara ntikwari ugusaba aba bakomisiyoneri, buri wese ku giti cye cyangwa, babiri cyangwa batatu,…bibumbiye hamwe, kwaka tin number muri RRA bagatangira gukora imirimo yabo muri za company zitandukanye nk’uko amategeko abiteganya . Ibi ni ibintu bisanzwe mu mirimo ishobora kubonekamo akajagari ( secteur informel) nk’ubukomisiyoneri kuko nko mu mujyi wa Kigali, abakora ubukomisiyoneri kinyamwuga, babukorera muri za company zishyura imisoro ya RRA, abenshi muri bo bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije biteza imbere.
3. Cyangwa, niba koko Intara yarifuzaga kunoza imikorere y’abakomisiyoneri, kuki atatekereje kubabumbira mu makoperative nk’uko bimeze ku batwara moto, baba mu makoperative anyuranye ariko nanone buri wese akishyura imisoro ku nyungu. Iki nicyo cyari bube igisubizo mu kurwanya aka kajagari bitabujije no gukurikiranira hafi uyu murimo ushobora kwinjiriza mu isanduku ya Leta imisoro itubutse.
Tubabwire ko kugeza nanubu ubuyobozi bw’Intara bwaruciye bukarumira, abari barashishikarijwe kujya muri iyi company bakaba bakimeze nka cya kirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe kera.

Umwanditsi: MUSEMMA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *