Politike

Ubusesenguzi umwuga mushya ushobora gutunga abawukora

Ubusesenguzi ku bintu binyuranye mu buzima bwa muntu tubisanga mu biganiro byinshi bikunze gutambuka mu bitangazamakuru bya Radio na Televiziyo binyuranye. Muri ibi biganiro, ababitegura bitabaza inzobere mu kintu runaka maze zigatanga ibisobanuro n’ibitekerezo ku ngingo iba yateguwe. Ubu busesenguzi bukunze gukorwa nko mu bijyanye na politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage, Ubumenyi n’ubushakashatsi n’ibindi. .Bene ibi biganiro igihe biteguwe neza, bishimisha ababikurikira kuko babivumamo Ubumenyi bunyuranye, ibidobanuro ku bintu byari bisanzwe kuri abo ari nk’amayobera.

Vuba aha, kuva aho imbuga za YouTube zifinguriwe ku bwinshi, hagamijwe gushaka ibyo bita views, umubare w’abagukurikra, ibituma babona ibihembo, umushahara igihe ugejeje ku mubare runaka w’abakurikira ibiganiro byawe, ubusesenguzi bwafashe indi sura, uhinduka umwuga mushya ushobora gutunga abawukora.
Umwe mu ba mbere mubitabiriye uyu mwuga mu mujyi wa Musanze, yabwiye ikinyamakuru Virunga Today ko kubera imirimo ijyanye n’ubutabera yakoze, hari chaines za YouTube zikunze kuza kumushaka ngo abakorere ubusesenguzi ku nkuru baba bataye, zirimo iz’ubwambuzi, imiyoborere,amakimbirane mu ngo n’ibindi, ko ariko bikigoramye kugira ngo uyu mwuga umutunge kubera igihembo agenerwa kikiri hasi cyane. Yagize at: “Sinzi ko aka kazi gashobora kuntunga njye n’umuryango wanjye kuko nk’uyu nyir’iki kinyamakuru, ampemba ibihumbi makumyabiri gusa mu cyumweru, akansaba ko muri icyo gihe twakorana ibiganiro 10, ni intica ntikize rero”. Yongeyeho ko aka kazi gasaba ubwitonzi n’ubushishozi bwinshi kubera urebye nabi, ukarengera mu byo uvuga, ushobora kwisanga mu butabera. Mu kurangiza , uyu yemeje, ko mu rwego rwo guharanira inyungu zabo, abakora aka kazi, nubwo bataraba benshi mu mujyi wa Musanze, bateganya gushinga ishyirahamwe ribahuza! Yagize nanone ati:” Isoko ry’uyu murimo wacu riragenda ryaguka, kubera ubwiyongere bw’izi YouTube, byongeye kandi uyu murimo wacu,ntabwo ari buri wese ushobora kwiyaminiya ngo arawukora; Turatekereza rero ko mu gihe cya vuba, bake bawukora muri uyu mujyi wa Musanze tuzashobora kwishyira hamwe tugashyiraho ingingo ngenderwaho muri uyu mwuga wacu, harimo n’ibiciro muri uyu mwuga”.

Setora Janvier, umunyamakuru n’umusesenguzi umaze kwandika izina mu Ntara y’Amajyaruguru

Virunga kandi yaganiriye na Musengimana Emmanuel, akaba asanzwe akora inkuru ku bumenyi rusange anyuza mu binyamakuru binyuranye, ayitangariza ko nawe yiteguye kwitabira uyu murimo ariko cyane cyane afite intego yo kujijura abaturage mu bumenyi bunyuranye hagamijwe itermbere ryabo.
Yagize ati: “Nsanzwe nkora inkuru zivuga ku bintu binyuranye harimo ibidukikije, amasiyanse, isanzure, ubuzima, imirire, byinshi biganisha ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage bacu, kandi mbona, habonetse uburyo bwo kugera ku baturage benshi, byatanga umusaruro”. Abajijwe ku hazaza h’umwuga w’ubusesenguzi, yashubije umunyamakuru wa Virunga Today, ko hakiri ibibazo by’ubuke bw’abakora uyu mwuga, ko ndetse n’abahari usanga nta bumenyi buhagije bwo kuba batunganya uyu murimo.
Yatanze urugero rw’ikiganiro cy’ubusesenguzi gihitishwa kuri Radio imwe yumvikana mu mujyi wa Musanze, aho abakora iki kiganiro bahorana abatumirwa bamwe kandi ingingo zo kuganiraho ziba zihabanye. Yagize ati: ” Nkunze gukurirana ibiganiro by’ubusesenguzi ku maradiyo anyuranye, harimo icyitwa Isi ya none gihitishwa kuri Radio Rwanda, gikorwa neza kandi gikurikirwa na benshi mu gihugu, ariko hari ibyo usanga bitegurirwa ku yandi maradiyo, aho abatumirwa bahora ari bamwe mu nsanganyamatsiko zihindagurika kenshi.” Emmanuel asanga imikorere nk’iyi imwibutsa inkuru yagarutsweho mu bihe byo hambere yavugaga ku mwarimu w’umukongomani wemezaga ubuyobozi bw’ikigo cye, ko ashobora kwigisha amasomo yose, uretse iry’ikinyarwanda, ibifatwa nk’ubucancuro bw’uyu mwarimu kuko bitashoboka ko yaba yarize ibijyanye n’inyigisho zose zatangwaga muri iri shuri. Yongeyeho Kandi ko abona ibyiza ari uko abategura ibiganiro by’ubusesenguzi bajya bibanda ku bibazo byugarije umuturage, aho kwibanda ku nsanganyamatsiko za rusange zitarasa neza kuri ibyo bibazo by’umuturage.

Musengimana Emmanuel arifuza isesengura rishyira imbere umuturage

Tubabwire ko kugeza ubu ibikorwa by’ubusesenguzi ku maradiyo anyuranye, byakorwaga nta gihembo nyirukubikora ategereje, bikaba byakorwaga mu rwego rwo kwishimisha no kwandika izina.

Umwanditsi: Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *