Iyobokamana

MUSANZE: ABATURIYE ZIMWE MU NSENGERO BARIBAZA IMPAMVU UBUYOBOZI BW’AKARERE BUKOMEZA KUREBERA ABATERA URUSAKU RUBANGAMIRA UMUDENDEZO W’ABAZITURIYE

Mu gihe Leta y ‘ U Rwanda yahagurukiye kwita ku kibazo cy’urusaku ruva hirya no hino rukabangamira umudendezo w’abaturage, ndetse nko mujyi wa Kigali kuri ubu hakaba hari icyo twakita umukwabu wo gushaka abo bose barenga ku mabwiriza yatanzwe akumira urusaku no kubagenera ibihano biteganywa n’amategeko, mu mujyi wa Musanze ho hakomeje kugaragara insengero zisohora urusaku ruremereye rukabangamira bikomeye umudendezo w’abaturage ariko ubuyobozi bugasa n’uburebera ntihagire igikorwa ngo hahagarikwe ibi bikorwa bibujijwe n’amategeko.

Umwe mu baturage utuye mu murenge wa Musanze, utarashatse ko izina rye rimenyekana, ntanifuze ko idini ashyira mu majwi ritangazwa, yabwiye ikinyamakuru The Virunga Today, ko we n’abaturanyi bamaze imyaka 7 basaba ubuyobozi bunyuranye ku bakemurira ikibazo cy’urusaku rusohoka mu rusengero rw’iri dini ariko kugeza n’ubu ikibazo kikaba kitarabonerwa umuti.

Yagize ati: “ Urusaku ruva muri uru rusengero, ntirutuma tugoheka kandi n’abana ntibabona uko basubira mu masomo, kuko muri uru rusengero habera amateraniro buri munsi, kandi amajwi asohokamo agizwe n’ingoma n’uruvange rw’amajwi biri hejuru.” Akomeza agira ati; “ Iki kibazo ntitwahemye kukigeza ku buyobozi bunyuranye budukuriye ariko nta gisubizo gishimishije twahawe.”

Uyu muturage yongeyeho kandi ko ikibazo cyabo kimaze kuba kimenyabose kandi ko buri gihe ubuyobozi bw’iri torero busa naho bwitambika mu kibazo cyabo, dore ko hari n’umuyobozi wagejejweho iki kibazo, akemeza ko abona nta kibazo cy’urusaku iri torero ritera kandi nyamara atarigeze afata ibipimo by’uru rusaku.

Undi muturage waganiriye na The Virunga Today, uturiye urusengero ruri mu kagari ka Gakoro umurenge wa Musanze,  yavuze ko ikibazo cy’uru rusaku kizakomeza kuba ingorabahizi kuko nubwo itegeko risaba abanyamadini gushyira mu nsengero zabo ibituma urusaku rudasohoka ( sound proof), ngo biracyagoye ku bayobozi benshi b’amatorero kubona amikoro yo kugura ibi bikoresho, ikindi kandi kubera imiterere y’aho izi nsengero ziherereye ( rwagati mu mazu atuwe), ngo nibyo bikoresho bishobora kurangira nta musaruro ubonetse cyane ko ibyinshi biba bidafite ubuziranenge busabwa.

Ikizwi ariko ni uko amabwiriza ya ministre  w’ibidukikije akumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturage, amabwiriza yasohotse muri Nyakanga 2023, asaba ko urusaku nk’aha hagenewe guturwa rutagomba kurenza igipimo cya 55 decibers. Iki kiakaba ari igipimo cy’amajwi akoreshwa igihe abantu baganira, cyangwa bari mu biro bitekanye, aya majwi kandi akaba afatirwa muri metero 1 uvuye aho aturuka.

Mu mujyi wa Musanze hakomeje kuzamurwa insengero rwagati mu hagenewe imiturire

Igikomeje kwibazwa rero, ni ukumenya niba abayobozi bo mu karere ka Musanze basobanukiwe neza n’itegeko ryavuzwe haruguru, ibyabafasha gukora ubukangurambaga busaba abo bose bireba  kubahiriza iri tegeko kuko uko byagenda kose nta muntu uri hejuru y’amategeko kandi nta nugomba kwitwaza ko atazi itegeko igihe habayeho kutaryubahiriza.

Ikinyamakuru The Virunga cyihaye igihe gihagije cyo gukurikirana ikibazo cy’uru rusaku ruturuka mu nsengero hirya no hino mu karere ka Musanze, mu gihe cya vuba kikazashyira ahagaragara imiterere nyayo y’iki kibazo, amadini akomeje kurenga ku mategeko igihugu gifite akumira  uru rusaku rubangamira umudendezo w’abaturage, ingaruka z’ibi bikorwa ku buzima bw’abaturage ndetse n’aba bihishe inyuma y’ibi bikorwa birenga ku mategeko nkana.

 

Amabwiriza ya ministre w’ibidukikije akumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturage

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/05/urusaku-amadini.pdf

 

 

Umwanditsi : MUSEMMA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *