Politike

BURERA : Bongeye kubona amazi meza, ubuyobozi bugawa kwimana amakuru ahumuriza abaturage.

 

Mu karere ka Burera, mu gice cy’amakoro, hamaze igihe havugwa ikibazo ry’ibura ry’amazi, ibyagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturiye kariya gace. Koko rero, ibura ry’aya mazi mu gihe kigera ku byumweru bibiri ku baturage b’imirenge ya Gahunga Rugarama, Cyanika ndetse n’igice kimwe cy’umurenge wa Kagogo basanzwe bakoresha amazi akomoka ku ruganda rw’amazi rwa Mutobo, ryatumye abaturiye aka gace bashoka amazi atari meza y’ikiyaga cya Burera, abandi bakoresha amazi nayo atari meza arekwa ku nzu yari ingume kubera ibihe by’izuba turimo. Igihe ariko twarimo dutegura iyi nkuru twahawe amakuru yuko aya mazi yaba atangiye kuboneka mu duce tumwe na tumwe tw’iki gice, ibyaba ari inkuru nziza kuri aba baturage, bakomeje kwimwa amakuru kuri iki kibazo n’abarimo abayobozi babo nk’uko tubigarukaho muri iyi nkuru.

 

Amakuru y’ibura ry’amazi muri kariya gace yageze ku kinyamakuru Virunga Today  kuwa mbere w’iki cyumweru. Taliki ya 17/06/2024, ni nyuma yo guhamagarwa n’abaturage banyuranye basaba Virunga Today ko yabakorera ubuvugizi ku kibazo cy’amazi yabaye ingume muri aka gace , ibyumweru bibiri bikaba byari birangiye.

Abahaye amakuru Virunga Today, banayisaba ubuvugizi, bayibwiye ko kubera amazi yabuze muri uriya muyoboro wa Mutobo-Nyagahinga, amazi arimo gukosha, ikijerekani kikaba kirimo kugura amafranga 500 ku bayafite mu bigega bifata amazi y’imvura kandi ko no muri ibyo bigega aya mazi ashobora gushyiramo isaha n’isaha. Bongeyeho ko abenshi bahisemo kuvoma no gukoresha  amazi yo mu kiyaga cya Burera, amazi bizwi ko atari meza kuko abayakoreshaga mu gihe cyashyize bagiye bahura n’uburwayi bw’inzoka yitwa Bilahariziose.

Ikindi giteye impungenge abahisemo gukoresha amazi ya Burera, ni impanuka zikunze kwibasira abarimo abana baba bagiye kuvoma amazi, kuko nk’uko aya makuru dukesha abahaturiye abyemeza, umusibo kuri uyu wa mbere, hari hashinguwe abana babiri bari baguye muri iki kiyaga barohamye.

Ikinyamakuru Virunga Today kikimara kubona aya makuru cyihutiye gushaka amakuru yimbitse kuri iki kibazo maze mu butumwa bugufi, bwohererejwe Mayor w’Akarere, umunyamakuru wa Virunga Today abaza Mayor niba yahabwa amakuru ku mitere y’iki kibazo n’ingamba  zafashwe kgira ngo iki kibazo kibonerwe umuti ku buryo bwihuse, ariko kugeza magingo aya nta gisubizo kiraboneka cya Nyakubahwa Madame Mayor.

Umunyamakuru wa Virunga Today ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gushakisha aho yakura amakuru yaba mu bayobozi bandi mu karere yaba no ku buyobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Mutobo, ariko izi nzira nazo ntacyo zatanze kuko amakuru yari akenewe ntyigeze aboneka.

Kera kabaye ariko, kubera gukomeza gukurikiranira hafi aya makuru, abari bahamagaye Virunga Today bari mu murenge wa Gahunga, bayibwiye ko amazi yatangiye kugaruka buhorobuhoro, bakaba bizera ko nyuma y’iminsi mike amazi azaba yabonetse mu duce twose.

Nyuma y’ibi byose, mu busesenguzi  busanzwe bukiranga, ikinyamakuru Virunga Today cyibajije ibibazo bikukira:

  1. Ni ibibazo bihe byatumye muri uyu muyoboro ucungwa na WASAC haburamo amazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri kandi WASAC izi neza ko aya mazi akoreshwa n’abarenga ibihumbi magana atanu cyane mu gihe cy’impeshyi. Birazwi ko bimwe mu bibazo bikunze gutuma haba ibura ry’amazi muri uyu muyoboro, ari ukwangirika k’uyu muyoboro bitewe n’ibibazo bisanzwe bituma haturika ibitembo by’amazi cyangwa bimwe mu bikoresho nkenerwa mu ikwirakwizwa ry’amazi bikaba nabyo byakwangirika. Ibibazo nk’ibi ariko ntabwo bisaba igihe kirekire ngo bibonerwe umuti kuko Wasac Kigali mu bubiko bwayo haba harimo ibikoresho bihagije bisimbura ibyangiritse.

 

  1. Habuze iki kugira ngo yaba WASAC, yaba ubuyobozi bw’Akarere bisobanurire abaturage ibibazo byabaye bityo ngo babahumurize banababwire ingamba zafashwe ngo iki kibazo kibonerwe umuti. Byari ibisanzwe ko igihe habaye impamvu ituma haza kirogoya mu ikwirakwiza ry’amazi, Wasac yakoreshaga itangazamkuru ikabwira abafatabuguzi bayo imvo n’imvano y’ikibazo, ikabasaba kuyihanganira mu gihe igishakisha uburyo bwo gukemura ikibazo mu maguru mashya. Ni ibintu bitumvikana rero kuba WASAC yaratereye agate mu ryinyo ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bufite inshingano zabwo kwita ku bibazo by’imibereho myiza y’abaturage nabwo bukaruca bukarumira, ibyumweru bibiri bikarangira.

 

  1. Ikindi kitumvikana ni imyitwarire y’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ku isonga hari Umuyobozi w’Akarere butashatse gutanga amakuru kuri iki kibazo ku munyamakuru wifuza guhumuriza abaturage bari bafite ibibazo bikomeye. Ubu buyobozi buzi neza ko nta zindi nyungu umunyamakuru aba afite zo gufata igihe cye agahamagara abayobozi, agashakisha amakuru hirya no hino, uretse gushyira imbere inyungu z’umuturage nk’uko bikunze kuvugwa ko umuturage agomba kuba ku isonga.

 

Tubabwire ko bimwe mu bituma abaturiye kariya gace kegereye ibirumga, hafi ya bose bemeza ko ntaho bahera bima amajwi umukandida watanzwe n’umuryango FPR, ari ibikorwa remezo yabagejejeho muri iyi myaka 30, dore ko nko ku bijyanye n’amazi, mbere ya 1994,  abenshi muribo bakoreshaga  amazi yuzuyemo bilhariziose ya Burera na Ruhondo, abasigaye bakajya kuyashaka mu ishyamba rihanamye  ry’ibirunga aho bayasangiraga n’ibisimba birimo imbogo n’inzovu byashoboraga kubambura ubuzima isaha n’isaha, hakaba hari n’abagwaga muri iri shymaba kubera ubuhaname bukabije bw’ibirunga.

Mayor w’Akarere ka Burera , Madame Mukamana Solina
Abaturage bahisemo gukoresha amazi y’ikiyaga cya Burera indiri ya schistosoma agakoko gatera bilharziose

 

Umwanditsi: MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *