Politike

Ingaruka z’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’Isi n’imihindagurikire y’ibihe

Nk’uko twabibonye mu nkuru iheruka, ubwiyongere bukabije bw’imyuka iba mukirere bita gaz a effet de serre ku Isi, bigira ingaruka zikomeye ku gipimo cy’ubushyuhe ku Isi, ibi nabyo bigatuma habaho ihindagurika ry’ibihe ( changement climatique). Iy’ingenzi muri iyo myuka akaba ari dioxyde de carbone ( CO2), Methane (CH4), Oxyde nitreux (N02) na za Gaz zo mu bwoko bwa Fluores. Nk’uko twabibasezeranije, uyu munsi twifuje kubabwira ku ngaruka iri hindagurika ry’ibihe riterwa n’ubushyuhe rigira ku buzima bw’abari ku Isi.

Koko rero ingaruka z’iri hindagurika duhura nazo buri munsi kandi imibereho ya muntu mu gihe kizaza izagenwa n’iri hindagurika.
Hari ingaruka zihita zigaragaza z’iri hindugaruka ( consequences indirectes) hari n’izindi zibaho kubera izi za mbere ( consequences indirectes).

Ingaruka za rusange z’ihindagurika ry’ibihe
Mu rwego rw’Isi yosee, ihindagurika ry’ibihe rigaragazwa n’ubwiyongere bukabije bw’ibipimo by’ubushyuhe, ihindagurika mu mu migwire y’imvura, ukuzamuka mu butumburuke bw’amazi y’inyanja no ukuzimira kwa bimwe mu binyabuzima.
Ubwiyongere bw’ibiza byo mu kirere, ihindagurika ry’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’imikoreshereze ya nabi y’ubutaka bitera ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu ndetse n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.

Dore ingaruka z’ako kanya ( consequences directes) ziterwa n’ibikorwa bya muntu
• Ukuzamuka kw’ibipimo by’ubushyuhe
• Ukuzamuka kw’impuzandengo y’ibipimo by’ubushyuhe
• Ukuzamuka mu butumburuke kw’amazi y’inyanja
• Imvura zifite ubukana kandi zihoraho
• Ukwiyongera kw’imiyaga ya serwakira ifite ubukana
• Kwiyongera kw’ibihe by’amapfa ndetse n’ubutayu
• Ugushonga k’urubura ruboneka mu ihembe ry’Isi ( ocean arctique) z’Isi

Ifoto ya NASA ( ikigo cy’Amerika cyita ku bibera mu kitere) igaragaza imihindagurikire y’ibihe kuva 1880 kugera 2015

Biteganijwe ko mu mwaka wa 2050, ubutumburuke bw’amazi y’inyanja buzajya bwiyongeraho sentimetero 50 buri mwaka, ibizatuma imigi irimo Amsterdam izimira burundu

Ibiza by’imvura bikunze kwibasira tumwe mu duce tw’U Rwanda, imwe mu ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe ku Isi

Ugushonga k’urubura rwo ku ihembe ry’Isi, bizabangamira urusobe rw’ibinyabuzima bitume n’amazi y’inyanja arushaho kuzamuka mu butumburuke


Imiyaga na za ouragans bikomeje kwibasira ibice byinshi by’Isi

Amapfa y’igihe kirekire aganisha ku butayu imwe mu ngaruka zikomeye z’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’Isi

Ingaruka zikomoka kuri izi za mbere ( consequence indirectes)
• Ukubura kw’ibiribwa ndetse n’amazi cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere
• Ibiza by’imvura ndetse n’inkongi z’umuriro zidakuraho
• Ubushyuhe bwinshi bukura imfu z’abantu
• Ingaruka ku bukungu bw’ibihugu bikoresha akayabo mu guhangana n’ingaruka z’imihandugurikire y’igihe
• Ubwiyongere bw’ibyonnyi n’indwara zinyuranye z’ibyorezo
• Kuzima kuri bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima kubera kudashobora kwihanganira iri hindagurika ku nyamaswa no ku bimera

Bwa mbere mu gihugu cy’ubuhinde, igipimo cy’ubushyuhe cyageze kuri 49.1oC, hapfa abarenga inihumbi bibiri

Inkongi z’umuriro zidakuraho zizakomeza kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima

Ubushakashatsi bwagaragaje ko habayeho ubwiyongere bw’udukoko twonona ibihingwa ndetse n’utwibasira ubuzima bw’abantu kubera ihindagurika ry’ibihe

Bisaba akayabo k’amafranga mu ngengo z’imari z’ibihugu kugira ngo hasanwe ibyangijwe n’ibiza

Inkuru bifitamye isano

Iby’ingenzi wamenya kuri” gaz à effet de serre” zigira uruhare mu ihindagurika ry’ubushyuhe ku Isi

Twifashishije
https://www.myclimate.org

Umwanditsi:MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *