Politike

Musanze: Ese wari uzi ko hari uduce turi mu nkengero z’Umujyi wa Musanze tutaragezwamo umuhanda, tutagerwamo n’imodoka!

Uwabona umutwe w’iyi nkuru yahita yibwira ko ibivugwa ari amakabyankuru ya Virunga Today, ikinyamakuru cy’icyaduka! Nyamara uku ni ukuri kwambaye ubusa, kuko kugeza ubu mu gice kinini cy’umudugudu wa Kavumu ndetse n’uwa Mugara byo mu kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu nkengero z’umujyi wa Musanze, nta muhanda nyabagendwa uharangwa, ibituma abaturage baturiye utu duce bafite ibibazo bikomeye mu buhahirane bw’abo n’uduce tw’umujyi wa Musanze. Iki kibazo kikaba kinagaragara mu mudugudu wa Bugese wo mu murenge wa Muko mu Karere nanone ka Musanze.

Igice kigize iyi midugudu, kigizwe n’ubutaka bw’ikibaya buherereye ku nkengero z’umugezi wa Mukungwa ndetse n’uruhererekane rw’imisozi iva ku musozi wa Mubona ugana aho bita Konkaseri, ni mu gice cy’amajyepfo y’Akarere ka Musanze.

Mu gice kimwe cy’umugudu wa Kavumu habonekamo imihanda imaze igihe ikoreshwa n’abaturage ariko bigaragara ko iyi mihanda nta narimwe inyuzwamo imodoka kubera ububi bw’ayo. Ahasigaye nta muhanda wahabona na mba kubera ko n’uwari urimo ukorwa ugana ahari hateganijwe gushyirwa irimbi, ubu warangiye kwangirika, nta kinyabiziga gishobora gukoreshwamo.

Ku bijyanye n’umudugudu wa Mugara, umuhanda nyabagendwa ukoreshwa n’abatuye uyu mugudu, ugarukira ku kigo cy’amashuri abanza cya Mubona; Undi muhanda uhari wambukiranyaga uyu mudugudu ugana mu mudugudu wa Kavumu, ugahura n’uwo twavuze werekezaga ku hari hateganijwe irimbi, kuri ubu ntushobora kunyurwamo n’imodoka nawo; Imiterere y’aka gace k’imisozi miremire, ntiyatumye uyu muhanda ukoreshwa k uburyo burambye.

Igice giisigaye cy’uyu mugudu kigizwe n’ikibaya gifite ubuso burenga hegitari 200, gikorerwamo ubuhinzi bunyuranye. Iki kibaya nacyo kikaba nta muhanda ugaragara ukigeramo uretse umuhanda muto ugana ku ruganda ruto rw’amashanyarazi ruri ku mugezi wa Kigombe.
undi muhanda ukaba uri mu nkengero z’iki kibaya; Iyi yombi nayo bikaba biboneka ko idakunze kunyurwamo n’imodoka.

Ibi ninako bimeze mu gice kimwe cy’umugudu wa Bugese wo mu murenge wa Muko, kuko umuhanda nyabagendwa ukoreshwa n’ibinyabiziga, ugarukira ahitwa ku Bizenga, ahari ibyuzi by’amafi.

Mu gihe yasuraga aka gace kabereye n’ijisho, umunyamakuru wa Virunga Today yaganiriye na bamwe mu batuye aka gace maze bamugezaho ingorane bakomeje guhura nazo kubera kutagira igikorwa remezo cy’ingenzi: umuhanda.
Uwita Kagabo yabwiye Virunga Today ko we n’abaturanyi be bakomeje kugira ingorane zo kugeza umusaruro wabo ku isoko kandi ko bibagora kugeza iwabo ibikoresho nkenerwa by’ubwubatsi, ko mbere yo kubazanira amazi cyangwa umuriro bakagombye kuba mbere na mbere baragejejweho imihanda.

Yagize ati: “ Kubaho nta muhanda uri mu nsisiro zacu bidutera ibibazo bikomeye byo kugeza umusaruro w’iyi myaka tweza ku isoko kuko nk’ibi bijumba cyangwa ibi bisheke tuba twejeje, tubitanga ku giciro gito kandi n’ibikoresho by’ubwubatsi dukenera bitugeraho biduhenze kubera kutagira umuhanda”.

Uyu yakomeje aha ingero umunyamakuru wa Virunga Today, amubwira ko nko ku bijyanye n’umusaruro w’ibisheke, igisheke kimwe bakigurisha ku mafranga atarenga 300, nyamara abaza kubarangurira, bagera mu mujyi bakakigurisha ku mafranga amake 600. Naho ku bijyanye n’ibikoresho by’ubwubatsi, Kagabo yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko fuso y’umucanga ayitangaho agera ku bihumbi 60, ikawugeza kuri primaire ya Mubona, hanyuma akishyura abawutwara bakawugenza iwe muri kilometero 1, akabishyura agera ku bihumbi 30.

Uwitwa Gatarina we, utuye mu mugudu wa Kavumu, yatangarije Virunga Today ko bafite ikibazo gikomeye cyo kugeza abarwayi barimo n’abagore batwite ku kigo nderabuzima cya Muhoza, giherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, kubera ububi bw’imihanda idashobora kunyurwamo na Ambilance ndetse n’ibindi binyabiziga bisanzwe byifashishwa kugeza abarwayi kwa muganga.

Yagize ati: “ Ni ikibazo kidukomereye kuba twageza abarimo abagore batwite kwa muganga kubera ko uyu muhanda udashobora kunyurwamo na ambulance cyangwa izindi modoka, uburyo bwonyine buba busigye bwo kwifashisha akaba ari uguheka umurwayi mu ngobyi, ibishobora gutuma umurwayi agera kwa muganga yanengekaye cyangwa nka’abagore batwite bakabyarira mu nzira”.

Gatarina yarangije abwira Umunyamakuru wa Virunga Today, ko bari bafite icyizere ko iki kibazo kizabonerwa umuti ubwo hatunganywaga umuhanda ugana ahari kuzashyirwa irimbi rishya rya Kavumu. Avuga ko uyu muhanda wagombaga guhuzwa n’undi uturuka mu mujyi rwagati ahitwa ku Kirabo, ariko ko baje kubwirwa ko uyu mushinga wimuriwe ahandi ibyatumye n’ikorwa ry’uyu muhanda rihagarikwa burundu ndetse kuri ubu ukaba udashobora gukoreshwa, warangiritse bikomeye.

Nyuma y’ibi umunyamakuru wa Virunga Today mu busesenguzi bwe yibajije ibibazo bikurikira:
1. Ni mpamvu ki abashinzwe igena migambi ry’Akarere badashyira mu byihutirwa ibyo kuvana turi duce mu bwigunge cyane ko dufatiye runini abatuye umujyi wa Musanze, kubera umusaruro w’ibiribwa bagemura mu mujyi. Birazwi ko imihanda yitwa iya feeder road yagiye yubakwa hirya ni hino mu gihugu, ndetse n’ubu ikaba igitunganywa , ikaba ifasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko, ibyari gukorwa no muri aka gace;

2. Byagenze bite kugira ngo ibyo gutunganya umuhanda wagombaga kugana ku irimbi bihagarikwe burundu, hagakurikiraho isenyuka rya burundu ry’uyu muhanda, kandi nyamara uyu muhanda waragombaga gukura abaturiye umugudu wa Kavumu mu bwigunge, nubwo ibyo gutunganya irimbi byari byimuriwe ahandi;

3. Ni mpamvu ki ibikorwa by’umuganda bitifashishwa ngo hatunganywe cyangwa hafatwe neza imihanda iherereye muri turiya duce cyane cyane mu mudugudu wa Kavumu ibyari butume ibinyabiziga bitaremereye harimo na moto bigera k uburyo bworoshye muri utu duce;

Ikinyamakuru Virunga cyizera kuzashobora kuganira n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kuri iki kibazo kibangamiye bikomeye iterambere ry’abaturiye kariya gace,cyihanganishije aba baturage kibasezeranya n’ubuvugizi mu nzego zosezirebwa n’ki kibazo.

Uduce dufite ibibazo by’imihanda duherereye mu gice cy’amajyepfo y’Akarere ka Musanze, wegera uruzi rwa Mukungwa

Igice kinini cy’umugudu wa Kavumu, kigizwe n’imisozi ihanamye ahagoye kugeza ibikorwa remezo by’imihanda

Tumwe mu duce tw’umujyi wa Musanze dukomeje kuzamurwamo amazu yo guturwamo nta bikorwa remezo by’imihanda biturangwamo

Twinshi mu duce tutaragezwamo imihanda tuberanye n’ubukerarugendo

Umwanditsi: MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *