Ubuzima

MUSANZE: URUJIJO KU MIKORESHEREZE Y’IRIMBI RYA GACACA MAYOR YEMEZA KO RYAFUNZWE RIGAKOMEZA GUSHYINGURWAMO

Mu mujyi wa Musanze, nta gihe kinini kirashyira hari amakuru, atari afite gihamya yemezaga  ko irimbi rya Gacaca, rigomba kwimurwa kubera Park iteganijwe ku bakwa mu kibaya cya Mukungwa winjira mu mu Mujyi wa Musanze, mu nsi neza y’umusozi uherereyeho iri rimbi. Ibyari bigifatwa nk’ibihuha byaje kwemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Imvaho Nshya. Koko rero nk’uko Mayor wa Musanze yabitangarije uyu munyamakuru, ngo icyemezo cyo kwimura iri rimbi cyarangije gufatwa na Nyobozi y’akarere ngo igisigaye ni uko inama njyanama igiha umugisha. Igikomeze gutera urujijo abaturiye Umujyi wa Musanze, ni ukuntu hashyize igihe kirenga amezi abiri mayor atangaje ibi ariko ibyo gushyingura muri iri rimbi bikaba bikomeje kandi bizwi ko ahari iri rimbi hasanzwe hari ibindi bibazo birimo kuba nta bwiherero buhari, abaturage bakaba bibaza ikibura ngo njyanama iterane ifate umwanzuro kuri iri yimurwa.

Irimbi rya Gacaca ryafunguwe mu mwaka wa 2020 nyuma y’aho irya Bukinanyana rifungiwe kubera kuzura, kuva icyo gihe, iri rimbi niryo ryifashishwa n’aabatuye umujyi wa Musanze, hakiyongeraho n’abatuye mu cyaro bo mu mirenge ya Gacaca, Muhoza ndetse na Rwaza. Iri rimbi rikaba riherereye neza neza mu marembo y’Umujyi wa Musanze,kuko iyo uri mu muhanda Kigali-Musanze, hari aho ugera ukitegera iri rimbi, ubura nk’ibilometero 5 ngo ugere mu mujyi wa Musanze. Iri rimbi rikaba ryaratunganijwe ku gasozi kirengereye mu kibaya kinyuramo umugezi wa Mukungwa werekeza ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa.

Vuba aha, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko muri iki kibaya hagiye gutunganywa pariki harebewe ku iheruka gutunganywa mu kibaya cya Nyandungu mu mujyi wa Kigali. Ubu buyobozi bukaba bwaremezaga ko ibyangombwa byose byarangije kwegeranywa ngo uyu mushinga utangire gushyirwa mu bikorwa.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Karere ka Musanze, bemeza ko ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga aribyo byatumye ubuyobozi bw’Akarere bufata icyemezo ikuba gahu cyo kwimura iri rimbi kubera ko ibikorwa by’ubukerarugengo bizakorerwa muri iyi Park, mu marembo y’umuyi, bitajyanye n’igikorwa remezo kigenewe gushyingurwamo.

Aba bakurikiranira hafi kandi ibibera mu karere ka Musanze, bemeza ko habaye ubushishozi buke ku bashinzwe igenamigambi mu mujyi wa Musanze igihe bagiraga inama ubuyobozi bw’akarere gushyira irimbi kuri uriya musozi, kandi  byagaragariraga buri wese ko hariya hantu atari aho gushyira irimbi bitewe ko ari mu marembo y’umujyi no kuba uyu musozi ubwawo ushobora kwibasirwa byoroshye n’isuri.

Icyo itegeko rivuga ku bijyanye n’ifungwa ry’irimbi n’iyimurwa ry’imibiri ishyinguye mu irimbi

Itegeko no 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi risobanura mu ngingo yaryo ya 14 ibyo kwimura cyangwa gufunga irimbi, naho mu ngingo yaryo ya 16 bakavuga ku byerekeye gutaburura umurambo.

Ingingo ya 14 y’iryo tegeko igira iti: “ Irimbi rusange rishobora kwimurwa cyangwa guhagarikwa ku nyungu z’ubuzima rusange bw’abaturage cyangwa se ryuzuye. Icyemezo cy’Inama Njyanama kigena umunsi irimbi rusange ryimuriwe rifunze cyangwa ryongeye gufungurirwa.

Naho ingingo ya 16 y’iryo tegeko ikagira iti: “umurambo ushobora gutabururwa bitangiwe icyemezo n’mwanditsi w’irangamimerere w’aho umurambo ushyinguwe biturutse ku bushake bwa bene umurambo cyangwa bitegetswe n’ubuyobozi bw’aho umurambo ushyinguwe.”

Ku birebana n’ingingo ya 14, birumvikana Inama Njyanama ni iyo izafata kiriya cyemezo kandi nta kabuza izatanga impamvu z’ubuzima bw’abaturage nk’impamvu y’iri yimurwa. Gusa iri tegeko nta hamwe rigaragaza ibikorerwa ku mirambo ishyinguwemo, niba yimurwa igihe bahisemo gukorera ahahoze iri rimbi ibindi bikorwa.

Icyokora ingingo ya 16 yo yemeza ko gutaburura imirambo byemewe gusa ntigaragaze uwishingira imirimo yo kwimura iyi mirambo.

Uko byagenda kose ukurikije impamvu y’iyimurwa ry’iri rimbi ( impamvu z’ubukerarugendo) biragaragara ko byanze bikunze iyi mirambo izimurwa kugira ngo ibikorwa byo gutunganya iriya parki bikorwe neza, ikibazo kikazasagara ari icyo kumenya uzishyingira imirimo twavuze haruguru.

Hagati aho, abaturiye uyu mujyi wa Musanze, bakomeje kwibaza nanone, impamvu Nyobozi y’Akarere ifata icyemezo nk’iki, ntiyihutire gukora ibisabwa byose ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa cyane ko Inama Njyanama y’karere ari yo igomba kugiha umugisha, ibyo kwimura irimbi bigahita bikorwa.

Nk’uko twabitangarijwe nanone n’abakrikiranira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze, ngo kudahita bimura iri rimbi kandi bizwi neza ko byanze bikunze rizimurwa, bishobora kuzateza ibindi bibazo kuko uko umubare w’abahashyingurwa ugenda wiyongera niko n’ikiguzi cyo kwimura imibiri kugenda kizamuka. Bakaba babona rero Ubuyobozi bw’akarere bwakagombye gukora vuba ibisabwa kugira ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa dore ko guhamagaza inama njyanama mu nama idasanzwe byemewe.

 

 

Itegeko rigena imitunganyirze n’imikoreshereze y’amarimbi

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/05/rw-government-gazette-dated-2013-05-06-no-18.pdf

 

 

Umwanditsi: Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *