Politike

Ni izihe nzira zinyurwamo n’amazi tunywa ngo agere mu bice binyuranye by’umubiri wacu

Ikigero cy’amazi mu mubiri wacu kiri hejuru cyane kuko nko ku mwana ukivuka kingana na 75% naho ku muntu naho ku muntu ugeze mu zabukuru kikagera kuri 55%.

Amazi kandi ni intungamubiri y’ingenzi ku mubiri wa muntu kuko:

  1. Niyo akwirakwiza mu mubiri intungamubiri, umwuka wa oxygene ndetse n’imisemburo inyuranye mu mubiri;
  2. Gufasha mu igogora no mu kwinjiza mu mubiri ( absorption) intungamubiri no mugusohora imyanda mu mubiri;
  3. Mu kurema uturemangingo tw’umubiri n’amavangingo anyuranye yo mu mubiri;
  4. Kuringanza igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri no kuwurinda.

Inzira z’amazi kuva mu kanwa kugera asohoka mu mubiri

  1. Mukanwa: Amazi yinjira mu kanwa akivanga n’amacandwe;
  2. Mu muhogo: Amanuka muri uyu muyoboro uhuza akanwa n’igifu;
  3. Mu gifu: Amazi yivanga na  suc gastrique iba mu gifu;
  4. Mu mara mato: Aha niho igice kinini cy’amazi cyinjizwa mu mu mubiri;
  5. Amara manini: Igice cyasigaye cy’amazi nacyo cyinjizwa mu mubiri;
  6. Urwungano rw’amaraso: Amazi yinjijwe mu mubiri ajya mu maraso akagaezwa mu mu turemangingo ( cellules) zinyuranye z’umubiri;
  7. Impyiko:  Mu mpyiko. amaraso arayungururwa akavanwamo imyanda, hakaringanizwa n’igipimo cy’amazi mu mubiri, adakenewe, agasohorwa mu nkari.

 

Ikigero cy’amazi ku byiciro binyuranye by’imyaka no mu bice binyuranye by’umubiri
Inzira z’inkari ku bagore
Inzira z’inkari ku mugabo
Igice kinini cy’inkari kigizwe n’amazi n’imyunyu ngugu  hakiyongeraho imyanda iva mu mubiri

Amazi asohokera kandi no mu byuya tubira mu bihe by’ubushyuhe

twifashihsije urubuga www.aquasoft.biz

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *