Politike

Musanze: Umushinga wo gutunganya site nshya zo guturamo waba ugeze he ushyirwa mu bikorwa

Mu mwaka ushyize wa 2023, Akarere ka Musanze katangije umushinga wo gutunganya site 4zo guturamo mu mirenge ya Musanze na Kimonyi. Izo zites ni iza Gaturo na Gakoro mu murenge wa Musanze na Nyamugali na Musezero, ziherereye mu murenge wa Kimonyi. Uyu mushinga ukaba ugamije gukata ibibanza hatunganywa imihanda ndetse no kuhageza ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi. Ibi akaba ari mu rwego rwo gutunganya imiturire mu uyu mujyi, hagamije guca ukubiri n’akajagari mu myubakire kakomeje kugaragara muri uyu mujyi ibyatezaga ibibazo bikomeye igihe hakorwaga ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere uyu mujyi, ubarirwa muri itandatu yunganira Kigali.

Uruhare runini rw’abafite ubutaka mu masite

Nk’uko byasonnuwe hategurwa uyu mushinga, uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa hafatiwe ku wakorewe mu karere ka Bugesera, abakozi b’akarere ka Musanze bashinzwe imiturie bakaba barakoreye ingendo shuri muri kariya karere ngo barebe uko bo babigenje batunganya site zinyuranye zo guturamo.

Uko umushinga uteye rero, ni uko babifashijwemo na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ry’akarere, yagombaga gukata ibibanza, buri muntu ufite ubutaka muri iyi site agatanga 25% by’ubutaka bwe maze bugakoreshwa hishyurwa ingurane ku bafite ubutaka bwanyujijwemo imihanda, ingurane igatangwa mu butaka.

Ibi kandi byagombaga kugerwaho hakorwa ikarita nshya ya buri site, ku buryo abafite ubutaka muri aya masite bagombaga guhabwa ibibanza bishya bya metero kare 300, hatitawe igihe bibaye ngomwa y’aho ubutaka bwe bwari buherereye.

Nyuma y’umwaka uyu mushinga itangijwe, ikinyamakuru Virunga Today gifite amatsiko yo kumenya aho kuri ubu uyu mushinga ufitiye abaturage benshi akamaro ugeze ushyirwa mu bikorwa: Ese uko abize umushinga babiteganyaga niko byagenze, ni zihe ngorane zavutse n’ibindi bibazo bitabura kuvuka mu mushinga nk’uyu uhuriramo n’abafatanyabikorwa benshi.

Virunga Today irizera ko ubwo izaba yashoboye gusura ibi bikorwa, azaba ari akanya ko gushima akazi keza kakozwe n’izi nzobere mu gupima ubutaka dore ko rugikubita hari abafataga uyu musnhinga nk’indoto. Ari ibiyishobokeye kandi, Virunga Today yazumva zimwe mu nenge zivugwa kuri uyu mushinga, maze amakosa yaba yarakozwe abe yakosorwa ku nyungu z’umuturage.

 

Tubabwire kandi ko uretse ziriya site uko ari 4, aho ibikorwa byo kuzitunganya bigeze kure, kuri ubu hatangijwe ibyo gutunganya izindi site zihereye mu murenge wa Cyuve, ibi bikaba bigaragaza umuhate ubuyobozi bw’akarere bukomeje gushyira mu bikorwa byo gutunganya uyu mujyi uzira akajagari.

Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *