Politike

Breaking news: Musanze: Urugero rukabije rw’urusaku rwaturukaga mu gitaramo cya Mtn iwacu muzika bitumye abaturiye umujyi wa Musanze bibaza niba abantu bareshya imbere y’amategeko

Kuri uyu mugoroba ahagana mu ma saa kumi n’ebyri z’umugoroba. mu mujiyi wa Musanze hakomeje kumvikana urusaku ruremereye rwavaga mu byuma byakoreshwaga n’abahanzi barimo basusurutsa abitabiriye igitaramo cyateguwe na Mtn kizwi ku izina rya Mtn Muzika iwacu.

Uburemere bw’uru rusaku mu masaha ubundi yarangwaga n’umutuzo mu mujyi wa Musanze, nibwo bwatumye abantu batari bake bahamagara ku buyobozi bw’Ukinyamakuru Virunga Today, bakibaza ukuntu abarimo abayobozi b’akarere bamaze iminsi bahiga bukware insengero zidafite ibyuma bikumira urusaku ( sound proof) none kuri uyu munsi, ibyuma bifite ubukana bukubye incuro z’ibinyacumi ibikoreshwa mu nsengero, bikaba birimo gusohora urusaku rurimo kubuza amahwemo abatuye umujyi wa Musanze.

Umunyamakuru wa Virunga Today, nawe wumviraga uru rusaku hafi na Ines Ruhengeri ( ibilometero 4 uvuye ahaturukaga uru rusaku), yabuze icyo asubiza abamubazaga iki kibazo, maze ahitamo kujya kureba ibivugwa mu mabwiriza ya Ministre w’ibidukikije akumira urusaku rubangamira umdendezo w’abaturage, ngo arebe niba hari icyo iri tegeko rivuga ku byarimo bibera muri stade ubworoherane.

Mu ngingo ya 11 y’iri tegeko bakomoza ku ruhushya ruhabwa abakoresha ibitaramo bibera hanze y’inyubako zabugenewe, rikemeza ko uru ruhushya rwihariye rusabirwa mu nyandiko ku mujyi wa Kigali ku Karere rugatangwa hamaze kugishwa inama inzego zishyira mu bikorwa aya mabwiriza, rikomeza rivuga ko usaba uruhushya agaragaza aho bizakorerwa  n’amasaha bizaberaho kandi ko ibi bikorwa bitagomba gukorerwa mu gice cy’ituze. Iyi ngingo ikarangiza ivuga ko urwego rutanga uruhushya rwihariye ruzashyiraho imirongo ngenderwaho y’uburyo uruhushaya rutangwa.

Mu ngingo ya 2 y’iri tegeko ho batanga igisobanuro cy’ijambo ” igice cy’ituze”. Igice cy’ituze ni intera ingana na metero 100 uvuye ku nyubako z’amavuriro, amashuri, amasomero, inyubako z’inkiko n’ibiro rusange.

Ukurikije igisobanuro cy’iri jambo rero, iki gitaramo nticyakogombye kuba cyemerwe kubera muri stade ubworoherane kuko hagati ya stade ubworoherane na Clinique yitwa iyo kwa Kanimba, nta metero ijana zihari.

Biragaragara kandi ko abateguye iri tegeko borohereje cyane abakora ibi bitaramo, kuko nk’uko byagaragaye uyu munsi, urusaku rwavaga mu byuma byakoreshwaga muri stade, rwari ruremereye cyane ku buryo rwashoboraga kubangamira abarimo abarwayi b’umutima babarizwaga mu bitaro bya Ruhengeri byo biherereye hafi muri metero 500 uvuye ahaberaga ibi bitaramo.

Tubabwire ko nyuma ya Musanze, ibi bitaramo bya Mtn bizakomereza mu tundi turere dutandukanye, abaduturiye baka bagomba gutangira kwitegura kuzahangana n’uburemere bw’uru rusaku byanze bikunze ruzaba ruva mu byuma byifashishwa muri iki gitaramo.

Amabwiriza ya ministre w’ibidukikije akumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturage

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/08/Amabwiriza-ya-Minisitiri-akumira-urusaku.-Final-Ministerial-regulations-preventing-noise-pollution.pdf

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *