Politike

Musanze: Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Ruhengeri burasaba ababigana guhindura imyumvire bari bafite kuri ibi bitaro no kurushaho kumva uburengenzira ndeste n’inshingano zabo igihe baje kwivuza.

Mu cyumweru gishyize mu mujyi wa Musanze havuzwe inkuru ibabaje y’umwanaw’imyaka 4 warumwe n’imbwa ikamwangiza bikomeye ndetse n’ubu abari hafi y’uyu mwana bakaba bemeza ko akomeje kurembera muri Clinic du Mont Nyamagaumba iherereye rwagati mu mujyi wa Musanze. Icyateye umujinya abantu kurushaho ni ukuntu ababyeyi b’uyu mwana ngo  baba barahawe service mbi ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho bari bihutiye kumugeza akimara kurumwa bikomeye n’iyi mbwa, hanyuma bagahitamo kumuvana muri ibi bitaro bakamujyana mu bitaro byigenga, kandi bizwi ko ikibazo nk’iki gikomeye cyo kurimbwa n’imbwa cyakagombye kwitabwaho n’ibitaro kurusha uko cyakurikiranwa n’ivuriro ryo mu rwego rwa clinique.

Umunyamakuru wa Virunga Today, wari umaze igihe kitari kinini yivurije kuri ibi bitaro nyuma yaho akoreye impanuka mu muhanda, maze akakirwa neza kuri service za urgence z’ibi bitaro, ari mu babajwe cyane  n’ibyemejwe muri iyi nkuru, inkuru yaje isanga izindi nyinshi zivuga nabi imikorere iranga abakozi b’ibi bitaro.

Iyi nyo mpamavu yahisemo kujya kwishakira amakuru nyayo kuri iki kibazo maze  yegera abarimo ukuriye  service ya urgence kuri ibi bitaro ari nayo yakiriye uyu mwana, ushinzwe abagana ibitaro ( Public Relation) ndeste n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri ubwe maze bamuha amakuru ku byabaye byose ubwo uyu mwana yakirwaga ku bitaro kuri  taliki ya 01/092024.

Ibyangombwa byose byari bihari ngo uyu mwana ahabwe ubuvuzi bw’ibanze buhabwa uwarumwe n’imbwa.

Ubwo yageraga ku bitaro bya Ruhengeri, Umunyamakuru wa Virunga Today yahise ahitira  kuri service  ya  urgence, maze umuforomo wari mu banyuranagamo bita ku ndembe nyinshi zari zagaragaye kuri uwo munsi w’itaiki ya 02/09/2024, yereka umunyamakuru wa Virunga umudame ukuriye service ya urugence wabanje kumubwira ko nta makuru mesnhi ari bumuhe kuko atari umuvugizi w’ibitaro kandi ko ibyabaye atari ahari kuko yari muri konji.

Ku makuru make yamuhaye rero, harimo inzira zinyurwamo hitabwa k’uwazanywe ku bitaro yarumwe n’imbwa, maze abwira uyu munyamakuru  ko iyo bazaniwe bene uyu murwayi,  ikintu cya mbere bakora ari ukumuha urukingo rwagenewe abarumwe n’imbwa  ( vaccination antirabique), hagamijwe kumurinda indwara y’ibisazi by’imbwa ( rage des chiens), iterwa na virrus , ikaba   ikunze kwibasira abariwe n’imbwa kandi kugeza ubu  idashobora kuvurwa igihe cyose igaragaje ibimenyetso bya mbere.

Hagati aho ibyo kumutera urukingo bijyana no kumuha ubundi buvuzi harimo guhagarika iva ry’amaraso, kuvura ibikomere harimo no kubidonda igihe bibaye ngombwa. Uyu ukuriye servise za urgence wemeza  ko uwo munsi ibyo biba atari ahari, abona ko nta kintu cyari bubuze uyu murwayi kwatabwaho, dore ko uwo munsi kuri urgence hari umu docteur w’inzobere usanzwe uzwiho kwita ku barwayi.

Uyu mukuru wa Urgence, akaba we akeka ko ibyabaye byaba byaratewe no kutihanga kw’ababyeyi b’uwo mwana, bari bafite n’impungeng,  birumvikana ku buzima  bw’uyu mwana wabo, babonaga ko buri mu kaga. Ku bindi bibazo bijyanye n’iki kibazo, uyu mudame yagiriye inama umunyamakuru kujya kureba Umuyobozi w’ibitaro kuko ariwe wari  ufite icyo bita “ incident report”, raporo  iva imuzi uko byagenze ngo umurwayi urembye bene kariya kageni avanwe mu bitaro ajyanwe mu ivuriro, clinic.

Uyu mwana twaramwakiriye mu kwitegura kumufasha nibwo ababyeyi be bahise bamujyana muri Private, ntabwo yarangaranywe.

Iki ni kimwe mu bisubizo by’umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri ku bibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa Virunga Today kuri iki kibazo cy’uyu mwana, ibibazo yasubije hifashishijwe ubutumwa bwanditse .

Ku kibazo cyo kumenya niba koko ababyeyi b’uyu mwana barategereje hafi amasaha ane uyu mwana atarahabwa  ubuvuzi bw’ibanze burimo urukingo   kandi nyamara yari yangijwe bikomeye ku gice cy’umutwe, Umuyobozi w’Ibitaro yashubije ko uyu mwana koko  ibitaro byamwakiriye kandi ko mu gihe  abakozi bo kuri urgence barimo kwitegura kumufasha, ababyeyi be bahise bamujyana mu bitaro byigenga, yongeraho ko uyu mwana atigeze arangaranwa.

Ku kibazo cy’umunyamakuru cyo kumenya niba nta buryo bwari buhari  bwo kuburizamo umugambi w’ababyeyi wo gukura uyu mwana mu bitaro ku ngufu kandi  harimo gukorwa ibisabwa byose ngo avurwe,Umuyobozi mukuru w’ibitaro yashubije ko koko uyu mwana yari yababaye cyane ko yari arembye akaba yarakenewe guhita yitabwaho ako kanya. Yakomeje asobanurira umunyamakuru wa Virunga Today ko n’ubusanzwe bibaho ko umurwayi yavanwa mu bitaro ku busabe bwe cyangwa ubw’abarwaza be, ko icyo gihe ariko abanza gusobanurirwa  akerekwa ingaruka zabyo, akigishwa  byakwanga akabisnyira ndetse ngo hari nubwo ibitaro byitabaza izindi nzego.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’uyu mwana, Umuyobozi w’ibitaro yemeza ko byumvikana ko ababyeyi be aribo bagombaga kumufatira umwanzuro, ko ariko aba ababyeyi  batatanze umwanya wo kunyura muri izi nzira zisabwa zose, ahubwo bihutiye kujyana uyu mwana  mu ivuriro ridatanga service ibitaro bya Ruhengeri byo bitanga.

Uko ikinyamakuru Virunga Today kibibona.

Ikinyamakuru Virunga Today gikurikije ukuntu umukozi waco yakiriwe vuba na bwangu ubwo yakoraga impanuka yo mu muhanda, abakozi bo kuri uregence bagatuza ari uko bigaragaye ko ikibazo yari afite  ( hematome) kitari gikomeye, kibona bitashoboka ko umurwayi nk’uyu wari ubabaye nk’uko Umuyobozi Mukuru w’ibitaro abyiyemerera, abaganga bamara ariya masaha bataramugeraho ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

Bibaye byarabayeho nabyo, abarwaza bakagombye kuba barahamagaye inimero zigaragara ahatangirwa service maze  bagahamagara umuyobozi wa service cyangwa Umuyobozi Mukuru w’ibitaro ubwe bakamugezaho iibazo bahuye nacyo, aho gufata icyemezo cyo gukura umwana muri ibi bitaro byari  bifite ibikoresho n’abaganga b’inzobere mu gukurikirana ubu urwayi, ngo ngaho bamujyanye muri clinic iri bubahe service yihuse.

Ikinyamakuru Virunga Today gisanga nanone ariko ibitaro byakagombye guhabwa uburyo bwo kuburizamo ibikorwa nk’ibi by’abarwaza byo kwiba abarwayi,  bafata ibyemezo bisa n’ibihubukiweho, nibura bakabanza gusinya impapuro zisabwa nk’uko amategeko abiteganya aho kugira ngo basige icyasha ku bitaro bagaragaza ko batakiriwe neza. Kuri iki kibazo hakaba hibazwa niba ababyeyi baragize igihe cyo kuva muri urgence no guca ku burinzi bw’ibitaro, hataramenyekana umugambi wabo wo gutwara uyu mwana wari urembye cyane.

Nanone ikinyamakuru Virunga Today kibona ko igihe kigeze abagana ibitaro bakumvishwa ko hari byinshi bigenda bikorwa kugira ngo services zitangwa n’ibitaro bya Ruhengeri zirusheho kunozwa, harimo gushaka ibikozi beza kandi b’inzobere  no gushakirwa ibikoresho bya ngombwa mu buvuzi harimo za ambilanse n’ibikoresho byo kwa muganga.

Aha, Umuyobozi w’ibitaro akaba yarabwiye Virunga Today ko muri aya mezi atanu yonyine ashyize, ibitaro byahawe ambilansi nshya 5, ibizarushaho koroshya ibyo kugeza abarwayi ku bitaro no kubohereza ku bitaro baba boherejweho ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuye. . Izi mpinduka zikaba zaratangiye kwigaragaza cyane muri services ya urgences isanzwe izwiho kugira abarwayi benshi kuri ubu ikaba yarahawe abakozi beza bagerageza kwita ku barwayi mu bushobozi bwabo n’ubw’ibitaro.

Virunga Today kandi ifite icyizere cyinshi ko umushinga wo kubaka bundi bushya ibitaro bya Ruhengeri no ku biha ibikoresho bigezweho ndeste n’abakozi benshi b’inzobere uzihutshwa dore ko ibyo kuwutangira byari byaravuzwe kuzaba mu kwezi gushyize kwa 6 bitigeze bikorwa ndetse n’inkuru kuri uyu mushinga zitakigarukwaho kenshi,  ibikunze gutera impungenge abari bawutegerejeho agakiza ku bibazo byose byugarije ibi bitaro.

Uyu mwana yari ababaye kandi arembye yagombaga kwitabwaho vuba n’ibitaro aho kuba ivuriro nka Clinic ziboneka mu mujyi wa Musanze
Dr Muhire Philbert Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri yababajwe cyane nuko umwana wari urembye cyane yimwe uburenganzira bwo kwitabwaho n’ibitaro ayobora
Inyubako zishaje kimwe mu bihesha isura mbi ibitaro bya Ruhengeri
Mu mezi atanu ashyize ibitaro bya Ruhengeri bimaze guhabwa imbangukiragubara 3 hategerejwe izindi 2 muri iki cyumweru
Inyubako z’ibitaro bya Ruhengeri mu isura shya, kimwe mubyitezweho gukemura ibibazo byakomeje kuvugwa muri ibi bitaro

 

Inyubako zigenewe services y’mbagwa kuri ubu yaravuguruwe ihabwa n’ibikoresho bigezweho

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/Icyo-wakora-igihe-urumwe-nimbwa.pdf

 

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/Itandukaniro-hagati-ya-Hopital-na-Clinic-mu-gifransa-1.rtf

twifashishije urubuga: www.wesur.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *