Politike

Burera: Nta muti nyawo uraboneka ku kibazo cy’icuruzwa n’inyobwa by’ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Kubera ingaruka zikomeye ikinyobwa cya Kanyanga kigira ku buzima bw’abakinywa ndetse no ku mibereho y’abaturage babana cyangwa baturanye n’abakinywa, Leta y’ U Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye zigamije gukumira inyobwa ndetse n’icuruzwa ry’iki kiyobya bwenge ku butaka bw’ U Rwanda. Muri izo ngamba harimo kwigisha abaturage ububi bwayo, gukumira iyinjizwa mu gihgu ryayo hifashihsjiwe uburyo bwose bushoboka harimo no gukaza amategeko ahana abanywa cyangwa bagacuruza iki kiyobyabwenge ku buryo abafatiwe muri ibi bikorwa bashobora gukatirwa igihano kigera ku myaka 25 y’igifungo.

Hejuru y’ibyo ariko birasa naho nta muti uhamye iki kibazo kirabonerwa kuko nk’uko muri bubyumve muri iyi nkuru, kanyanga iracyanyobwa ikanacuruzwa cyane cyane mu duce twegereye umupaka na Uganda by’umwiahariko mu karere ka Burera gahana imbibe na za districts za Kisoro na Kabale zo muri Uganda.

Abarembetsi ntaho bagiye kandi bamwe mu baturage bagize kanyanga ikinyobwa  kiboneka mu mafunguro yabo ya buri munsi.

Icyo kuba abarembetsi ntaho bagiye, gihamya ni uko izi nzoga zikomeje kuboneka mu dusantere tuboneka hirya no hino mu turere twa Musanze ndetse na Nyabihu, akaba ari nta bandi bakora iri kwirakwiza ku ntera ndende uturutse aho igurirwa,  atari abagize umwuga ubucuruzi bwa kanyanga : abarembetsi.

Birazwi ko nanubu, ari ibisanzwe, ko mu masaha ya saa munane ya buri munsi, abarimo insoresore zikomoka mu mirenge ya Kimonyi, Shingiro na Kinigi, bafata taxis Musanze Cyanika, maze bakerekeza ahitwa mu Ngagi, Centre yo muri Uganda iri neza neza ku mupaka wa Cyanika. Aba ngo banyura mu nzira zitemewe ( panya) bakambukiranya umupaka maze bakagera ku buryo bworoshye muri iriya centre, aho bategereza ngo ijoro rigwe maze bafate imihahano yabo (amajerekani ya za kanyanga afunzwe ku buryo budasanzwe) maze  bambukiranye imirenge y’uturere twa Burera, Musanze na Nyabihu banyuze urw’ishyamba rya pariki y’ibirunga.

Umunyamakuru wa Virunga Today ukunze gutemberera muri kariya gace yabwiwe n’abanyarwanda bakorera ubushabitsi aho ku Ngagi, ko ubu bucuruzi buteye imbere kuko buri munsi hapakururwa amakamyo yuzuye amajerekani y’iki kinyobwa kandi inyinsi muri izi nzoga zipakururwa, zishakirwa isoko mu Rwanda.

Aba bongeyeho ko abaremebetsi bungukira bikomeye muri ubu bucuruzi kuko muri rusange ijerekani imwe ya kanyanga bayungukuho asaga ibihumbi mirongo ine by’amanyarwanda, iyi akaba ari business ishobora kwinjiriza abayikora akayabo k’arenga ibihumbi magana atanu ku kwezi.

Naho ku bijyanye n’inyobwa rya Kanyanga, Virunga Today yamenye ko urujya n’uruza rugaragara ku mupaka wa Cyanika, ruba rurimo benshi baba bagiye kwinywera kanyanga ya make, ntacyo bikang, a iyo hirya y’umupaka. Muri icyo giha kandi hari abandi baba bifashishije utuyira tw’imigenderano duhuza ibihugu byombi, bakambuka kwishakira iyi mari bagasangira n’abandimwe babo bo hirya y’umupaka. Abandi baturage batashoboye kwambuka umupaka, bagana umuturanyi aho mu mudugudu,  bizwi ko acuruza bucece iyi mari, maze akaba ariyo bafataho nk’amafunguro y’ibinyobwa byabo  rya buri gitondo.

Uwahaye amakuru Virunga Today yayibwiye ko iyi kanyanga yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’aba baturage ku buryo hari n’abamaze guhitanwa n’iki kinyobwa harimo ndeste n’ab’igitsina gore. Umunyamakuru wa Virunga Today nawe, ubwo yari mu gace kegereye umupaka wa Cyanika,  yiboneye  abaturage batakigira gatege, batumbye amatama n’ibirenge nk’ibimenyetso by’abasabitswe n’iyi nzoga nubwo umubare wabo utaraba mwinshi.

Kuki abaturage bahitamo kwiyahuza ikinyobwa cya Kanyanga.

Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya impamvu abaturage bakomeje kuyoboka ikinyobwa cya kanyanga kandi bizwi ko cyangiza ubuzima bw’abakinywa kandi na Leta ikaba yarakomeje kubakangurira kureka kunywa iki kiyobyabwenge ari nako ifatira ibihano bikomeye abakomeje kuyinywa no kuyicuruza,   ariko bakanga bakanangira:

  1. Ntibemera ko kanyanga ari ikiyobyabwenge

Aba bemeza ko nta ribi rya  kanyanga, ko kuva na kera bayinyoye iyo murupakazo mu gihugu cya Uganda kandi ko n’abaturanyi babo hirya y’umupaka bayinywa buri munsi ntacyo ibatwara. Aba banemeza ko iyi nzoga ya kanyanga ahubwo ari ubwoko bwiza bwa likeri babona ku giciro cyiza, ko abarwanya iminywere yayo baba bashaka kwishakira isoko ry’inzoga zindi zikorerwa mu Rwanda ariko ziboneka zihenze.

  1. Igiciro gito cya Kanyanga, igisubizo ku biciro byazamutse by’inzoga

Hari abandi banywi ba kanyanga bo babona kuyinywa ari amaburakindi kuko nabo bazi ububi bwayo ku buzima ariko bakabona nanone nta bundi buryo bafite bwo kubona agahiye, bagahitamo kwiyahuza kanyanga iboneka ku giciro cyo hasi, dore ko iy’amafranga magana atanu ishobora guhaza abantu babiri kandi ayo atagura litiro y’urwagwa, iyi litiro ikaba itarimo icira n’imira  nk’uko bikunze kuvugwa n’aba bakiniga mazi.

Ibi byose aba banywi babivuga birengagije ko iyi kanyangabo  bemeza  ko ntaribi ryayo bizwi ko ifite igipimo cyo hejuru cy’alkoro kiri hagati ya 40 na 60%  cyangwa hejuru yayo. Kunywa buri gihe iyi nzoga bikaba bishobora gukururira abazinywa ibibazo bikomeye by’ubuzima by’igihe  dore ko na benshi mubaziyahuza nta bindi biryo bikungahaye ku ntungamubiri baba babanje gufungura.

Harakorwa iki

Virunga Today ibona iki kibazo cya kanyanga ari ikibazo bikomeye kubonera umuti cyane ko abayinywa badakozwa iby’ububi bwayo kandi n’ingamba zo kuyikumira ngo igume hirya y’umupaka zikaba zarakomeje kuvangirwa n’imiterere y’umupaka ndetse n’imigenderanira hagati y’abaturage b’ibihugu byombi basanzwe bahurira mu ri gahunda zinyuranye zirimo cyane cyane ubukwe.

Irindi hurizo muri iki kibazo ni uko n’abo akarere kahisemo ngo bafashe gukumira iki kinyobwa ku mupaka birangira aribo bishoye mubyo korohereza abacyambutsa ndetse n’izo bafashe bakazinywera bo n’imiryango yabo. Ibihano bitangwa ku banywi ndeste n’abacuruza kanyonga ntawahakana ko bigira uruhare mu gukumira ibi bikorwa ariko nanone hari umubare utari muto w’abahabwa ibi bihano nyuma bakagaruka muri ibi bikorwa.

Ku bw’ibyo rero, Virunga Today, ntibona umuti w’aka kanya w’iki kibazo, ikaba ibona abarimo inzego z’ubuyobozi. iz’umutekano, abashakashatsi n’abaturage bakagombye guhurira hamwe bagashakira umuti iki kibazo gikomeje kubangamira bikomeye ubuzima  bw’abatuye kariya karere ari nako budindiza gahunda z’itermbere aka karere kashyize imbere.

Tubabwire ko kanyangwa yengwa hakorehejwe uburyo bwitwa distillation, ni uburyo bukoreshwa havangurwa ( separation) ibisukika ari nako babyongerera umwimerere ( purification), bikarangira havuyemo inzoga zo mu bwoko bwa likeri.

Distillation kugira ngo ikorwe neza ikenera ibintu byinshi harimo:

  1. Ikigero kidahindagurika cy’ubushyuhe, ntikibe gito cyane cyangwa ngo kijye hejuru cyane;
  2. Ubwiza bw’ibikorwamo kanyanga;
  3. Ibikoresho byiza byabugenewe;
  4. Iyinika  cyangwa itara ( fermentation) ryagenze neza ku bikorwamo likeri;
  5. Kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge aba yatanzwe n’ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge.

Ibi byose bivuzwe hejuru, abenga kanyanga iyo hirya y’umupaka ntibaba babyujuje ku buryo icyakagombye kuba  alcool ( ethanol) y’umwimerere, hivangamo ibindi binyabutabire birimo icyitwa methanol, cyifitemo uburozi bwangiza bikomeye ubuzima bw’umunywi wa kanyanga.

Bimwe mu bikoresho bya gihanga byifshishwa benga inzoga za likeri
Uburyo bukoreshwa hengwa kanyanga ntibwatuma haboneka ikinyobwa cyujuje ubuziranenge
Imirimo yo kwenga kanyanga irangira habonetse alkoro, ethanol itari iy’umwimerere ivanzemo ku kigero gito n’ikinyabutabire cyitwa methanol cyifitemo uburozi bwangiza umubiri w’umuntu.
Centre yo ku Ngagi iherereye  hirya gato  y’uyu mupaka wa Cyanika muri Uganda

Ubuyobozi ntibusiba gushakira umuti ikibazo cy’abarembetsi bagira uruhare mu ikwirakwiza rya Kanyanga. Habanza kubagoragoza mu bingo ngororamuco, abanangiye bagashyikirrizwa ubutabera

 

Kenshi hagiye haba ibikorwa byo kumena ku mugaragaro ibihumbi by’amalitiro ya kanyanga, hagamije guca intege ubu bucuruzi butemewe
Muri Kenya, nyuma yo kunanirwa kurandura inzoga y’inkorano yitwa Changaa yahitanaga abatabarika, Guverinoma ya Kenya yahisemo kuyenga ku buryo bwa gihanga, maze haboneka changaa ifite ubuziranenge kandi ku giciro gito.

Soma ibya Changaa yahoze ifatwa nka kanyanga muri Kenya ubu ikaba yemewe

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/changaa.pdf

Distillation ikozwe nabi itanga ibinyabutabire bya ethanol na methanol iri ku kigero cyo hasi

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/Distillation-mal-faite.png

Umwanditsi: Muengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *