Politike

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Abakristu mu bisa n’icyunamo nyuma y’iyimurwa ry’umupadiri bakundaga bihebuje

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 03/07/2024, niho inkuru zatangiye gucicikana ku ishyirwa mu myanya ( nominations) ry’abapadiri bakorera ubutumwa hirya no hino muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Iki ni igikorwa gisanzwe cy’Umwepiskopi akora buri mwaka, benshi mu bakristu ndetse n’abapadiri ubwabo bakaba baba bafite amatsiko menshi ku biri bigaragare muri iki gikorwa. Bikaba bikunze kubaho ko habaho impinduka zikomeye ndetse rimwe na rimwe zitunguranye  mu ishyirwa mu myanya ry’izi ntore z’Imana.

Umunyamakuru wa Virunga Today, ari mu ba mbere bamenye inkuru ya nominations 2024-2025, maze muri icyo gitondo cy’uwa 3 ashobora gusangiza iyi nkuru abari bitabiriye igitambo cya Misa kuri Paruwase Katedrale.

Padiri wakunze kugaragara mu bikorwa byo kwita ku buzima bwa Roho z’abakristu yahinduriwe imirimo ahabwa ubutumwa bwo gucunga umutungo muri Diyoseze ya Kabgayi

Bafashe umunyamakuru wa Virunga Today nk’umubeshyi

Abasangiza iyi nkuru, umunyamakuru wa Virunga yabwiye abo baganiraga ko nta kintu gikomeye nominations nshya yahinduye ku yari iheruka, ko ikintu yenda gikomeye kigaragara muri nomination nshya, ari ukwimurirwa kwa Padiri Nshimiyimana Evariste muri Seminari Nkuru ya Kabgayi aho azaba ari econome, uyu Padiri akaba yari asanzwe ari ceremonial wa Diocese. Uyu mupadiri akaba yari amaze kuba kimenyabose kubera inyigisho nziza zifasha cyane abakristu yatangaga kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri.

Abumvise iyi nkuru ntibahise bemera ( ak’umutagatifu wizizhizwaga uwo munsi witwa Thomas) ibyo ababwiye, ahubwo bamufashe nk’umubeshyi, bemeza ko bitashoboka ko umupadiri nk’uyu abakristu bibonamo, ko yimurwa nta n’umwaka aramara mu butumwa kuri Paruwase.

Uyu mukristu  yahereye ku bihe byiza bagiranye n’uyu mupadiri mu Misa yasomeye kuri Paruwase ku cyumweru giheruka maze abwira umunyamakuru ati: “ Ntabwo byashoboka ko hakorwa amakosa ya bene kariya kageni, ngo umupadiri nk’uyu wari warigaruriye imitima ya benshi, ndetse abatabarika bakaba bari bamaze gusubira mu Kilizya, ntabwo byashoboka ko yakwimurirwa mu butumwa mu yinndi diyoseze kandi natwe tukimukeneye”.

Uyu mukristu kandi yongeyeho ko uretse no kuba uyu mupadiri yatangaga inyigisho zubaka ubukrisu muri benshi mu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, ngo yanagaragara mu bikorwa binyuranye byo kwita kuri Roho z’abakristu.

Yagize ati : “ Iyi nkuru yawe iramutse ibaye impamo, cyaba ari igihombo gikomeye ku bakristu bose ba Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, kuko uretse na ziriya nyigisho ze zihebuje, Padiri Evariste yadufashaga muri byinshi mu butumwa bunyuranye yakoraga  bwita kuri Roho z’abakristu, nko kubasura iwabo mu rugo bagasangira ijambo ry’Imana, kugemurira abarwayi Ukaristiya, kwegera urubyiruko n’ibindi, kugenda kwe rero kwasiga icyuho gikomeye mu iyogezabutumwa rya hano kuri Paruwase yacu”

Bwana MUSENGIMANA Emmanuel, umuyoboke w’idini Gatolika usengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, akaba n’umunyamakuru wa Virunga Today

Basabye ikintu gikomeye umunyamakuru wa Virunga Today

Kera kabaye ariko aba bakristu baje kwemera ukuri kw’iyi nkuru ( ibaruwa ishyira aba bapadiri mu myanya umunyamakuru yari nayo), maze batangira kwibaza niba koko hari impamvu zaba zaratumye uyu mupadiri yimurwa ikuba gahu. Umunyamakuru wa Virunga Today, yababwiye ko bitoroshye kumenya ibintu byo mu gipadiri, ko ariko mu bushobozi bwe, azagerageza gushaka inkuru y’impambo y’ibyabaye. Aba bakristu ntibashyizwe, ahubwo basabye umunyamakuru ko niba bishoboka, bamutuma ku mushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri kugira ngo iki cyemezo kibe cyahagarikwa maze Padiri bakunda akaba yagaruka mu butumwa muri Diyoseze. Bongeyeho ko  ndetse bibaye ngombwa bazakusanya imikono bakandikira Umushumba wabo, bakamusaba kuburizamo iki cyemezo.

Ikinyamakuru Virunga cyahise gitangira iperereza kuri iki kibazo, ariko amakuru y’ibanze cyabonye ni uko uyu mupadiri yaba yarashimiwe ku mirimo myiza yakomeje gukorera Diyoseze bityo akaba yarahembwe kuzamurwa mu rwego rwa interdiocesain, urwego byumvikana rwisumbuye ku rwo yari asanzwe ariho.

Ku bireba Virunga Today, nk’ikinyamakuru gisanzwe cyibanda ku birebana n’Iyobokamana, kizakomeza gishake amakuru yizewe maze kimenye impamvu Umwepiskopi yaba yararenze kuri wa mugani wa Kinyarwanda uvuga ko ujya gutera uburezi abwibanza, maze akimura umupadiri wari umufatiye runini mu ivugabutumwa, cyane ko uretse no kuba abakristu bamwibonagamo, yari kuzaba n’urugero rwiza ku bandi bapadiri, bakunze kunengwa n’abakristu kubera kudashyira imbere  inyungu z’abakristu.

Kuba Padiri yazamurwa mu ntera mu rwego rwo kumushimira ntako bisa, ariko nanone hakwiye kwibazwa igikwiye gushyirwa imbere ni ikihe. Ari ukujya gukora iryo cungamutungo ( sibyo yize, sinacyo yari ashyize imbere aza mu bupadiri), ari no kwita ku mbaga y’imana, kwita kuri ya mirima yeze ariko abasaruzi babishoboye bakaba bakiri mbarwa.

Ikindi Virunga Today yibaza ni uruhare rwakomeje kuvugwa cyangwa gusabwa rwakagombye kugirwa n’abalayiki muri Kilizya Gatolika. Hakibazwa niba muri Kiliziya Gatolika hazagera igihe abakristu bakagira uruhare muri gahunda zibagenerwa, ibyifuzo byabo bikaba byakwitabwaho nko muri iki gikorwa gikomeye cyo gushyira abapadiri mu myanya.

Aha hagahita hanaza ikindi kibazo cyo kumenya niba umwepiskopi afite uburyo buboneye bwo kumenya ibibera iyo mu maparuwase, kugira ngo amakuru nk’aya abe yamufasha gufata ibyemezo nk’ibi bikomeye bireba abakristu bose.

 

Inkuru bifitanye isano

MUSANZE: BATATU BA MBERE MU KWIGARURIRA IMITIMA Y’ABANYAMUSANZE

Umwanditsi: RWANDATEL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *