Politike

Radio-Musanze: Umunyamakuru Ally Muhirwa yaburiye Mayor wa Burera ku bw’abakozi be bakomeje kwishora mu bikorwa bibujijwe n’Itegeko Nshinga.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 09/09/2024, mu kiganiro umuti ukwiye gihita kuri Radiyo Musanze mu gitondo cya kare, umunyamakuru Ali Muhirwa ari kumwe na Mugenzi we Ishimwe Patience, bumvikanye bifatira mu gahanga ( banenga cyane), umukozi w’akarere ka Burera wahohoteye bikomeye umuturage, usanzwe ari mu bo bita b’amabasaderi b’iyi Radiyo ikorera mu mujyi wa Musanze. Nk’uko byagarutsweho n’aba banyamakuru, ngo nyirabayazana yabaye igitekerezo cyatanzwe n’uyu muturage ukora akazi k’ubwarimu uzwi ku izina rya Fideli, waba waranenze bagenzi be b’abarimu, batanze umusaruro utari mwiza mu kazi kabo, igihe batsindishaga  abana bagenerwa ku mashyi kandi ngo nyamara ntacyo Leta itakoze ngo bahabwe ibyo bari bakeneye ngo bakore akazi kabo neza, batange umusaruro wifuzwa.

Iki gitekerezo ngo gishobora kuba kitarakiriwe neza n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo umwe mu mirenge igize akarere ka Burera , aho uyu mwarimu atuye muri centre ya Kidaho, ibyatumye  ukuriye umutekano ku murenge,  afata icyemezo cyo kumutumiza mu nama bita Joc isanzwe iteranira ku  murenge, aho yihanangirijwe bikomeye ko atagomba kuzongera guhirahira ngo arahamagara kuri Radiyo atanga amakuru ajyanye n’ibibera mu murenge wa Kagogo.

Aba banyamakuru bakoresheje imvugo ikarishye ku buryo nk’uwitwa Patience yageze naho yibaza niba abayobozi bo mu karere ka Burera, babona ko Leta yashyizeho Radio Musanze ngo itangweho ibitekerezo byubaka igihugu, ariyo gicucu. Aba banyamakuru ntabwo bariye indimi kugeza naho baburira Mayor Solina ku bw’ibi bikorwa bigayitse bikomeje kuranga abakozi b’akarere ayobora, ndeste baboneraho no gusaba Guverneri w’Intara y’amajyaruguru gukurikirana ubwe iki kibazo.

Kunyuranya n’ibivugwa mu ngingo z’itegeko nshinga, umuco mubi umaze kokama abakozi b’Akarere ka Burera

Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe ukurikira ibiganiro bikorwa na Ali Muhirwa, yababajwe cyane n’iyi nkuru maze nk’uko asanzwe abigenza, yihutira kureba niba koko nk’uko aba banyamakuru babyemeje, ibyakorewe mwarimu Fidele binyuranije n’itegeko nshinga rya Repubuika y’ U Rwanda. Mu ngingo ya 38 y’iri tegeko mu gace ka 1 ndetse na 2  ku bijyanye n’Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bagira bati:

  • Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.
  • Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.

Iyi ngingo ikaba igaragaragaza ko nta kosa na rimwe mwarimu Fidele yabarwaho mu gihe yagaragaje ibitekerezo ku kuntu abona ikibazo cy’umusaruro muke ugaragara ku mashuri yo mu murenge wa Kagogo kuko ibyo yakoze byemezawa mu gace ka 1 k’iyi ngingo.

Igitekerezo kandi Fidele yatanze nta kimenyetso na kimwe gihari ko cyaba cyarabangamiye ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura kimwe n’ibindi bivugwa muri aka gace ka kabiri.

Ikintu gitangaje ariko ni ukuntu uyu mwarimu w’umuhanga usanzwe azwiho gutanga ibitekerezo byubaka ku maradiyo anyuranye, harimo radio Rwanda na Kt Radio, abashinzwe umutekano baba baratinyutse kumwibasira byarangira ubuyobozi bw’akarere bukinumira ntibukurikirane ki kibazo kugeza naho iyi nkuru ibabaje igera ku banyamakuru bisanzwe bizwi ko bazi akamaro kanini uyu Fidele abafitiye.

Ibi byahise byibutsa umunyamakuru wa Virunga Today, ibindi bibazo ikinyamakuru Virunga Today cyagiye gikomozaho ko ababyihishe inyuma barengera ibivugwa mu itegeko nshinga rya Repulika ariko ubu ubuyobozi bw’akarere bukaba bwararuciye bukarumira.

Urugero ruri hafi ni urw’ umukecuru witwa Kamashara Costasie wambuwe ku maherere uburenganzira yemererwa n’itegeko nshinga bwo gucunga umutungo we harimo n’ubutaka, abakozi b’akarere bakaba nanubu barateye utwatsi ikinyamakuru Virunga Today cyakomeje guharanira ko uyu mukecuru yahabwa ubutabera.

Icyo ikinyamakuru Virunga cyibaza ni ukuntu abantu bahembwa buri kwezi umushahara mwiza ngo bite ku bibazo by’abaturage bituramira, abarimo abanyamakuru bakora nta gihembo bategereje, akaba aribo birirwa barwana inkundura, byarangira bagahabwa inkwenene ari nako bahiga bukware ababitabaza ngo babakorere ubuvugizi.

Virunga Today kandi ifite n’andi makuru yo muri aka karere,  ikigenzura ukuri kwayo, agaragaraza ikindi gikorwa kinyuranije n’itegeko nshinga cyagizwemo uruhare  n’umuyobozi, aho umuryango wakorewe ivangura, ukirukanwa mu nzu wari utuyemo none ukaba ubu bubungera ku gasozi. Iki gikorwa nacyo kikaba kiramutse kibaye impamo cyashimangira iby’uyu muco mubi wo kuvogera itegeko nshinga dore ko mu ngingo yaryo ya 16 ku bijyanye no kurindwa ivangura hagira hati:

(1)Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana.

 (2) Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’imibereho, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Abanyarwanda bo bati:” Agapfa kaburiwe ni impongo

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Burera

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/PDF_img2pdf_26Aug24_0747.pdf

Ibaruwa y’umukecuru Kamashara: Birasa naho Mayor akomeje gukingira ikibaba abakozi bakomeje kurenga ku bibujijwe n’amategeko

Umunyamakuru: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *