Politike

Paruwase Katedrale ya Ruhengeri: Icyizere mu bakristu cyo gufungurirwa za Kiliziya kiragenda kiyoyoka

Kuri iki cyumweru cya taliki ya 08/09/2024, mu Misa ya mbere, kuri Katedrale ya Ruhengeri hagaragaye imbaga nyinshi y’abakristu  itari yarigeze ibaho, icyatumye hitabazwa ibindi byicyaro, abandi bakristu benshi bakurikira Misa bari hanze. Ibi bikaba ari ingaruka zo gufunga Kiliziya zose zigera kuri 5 zabonekaga hirya no hino mu karere ka Musanze, aho bita ku ma santrale, ni muri wa mukwabo wo gufunga insengero zose zitujuje ibyangobwa, umukwabu wakorewe mu gihigu cyose.

Umunyamakuru wa Virunga wiboneye ukuntu iyi mbaga y’abakristu barimo babyigana   bashaka gukurikira inyigisho za Padiri no gusangirira ku meza matagatifu bahabwa  umubiri wa Kristu, yahise  aterera agatima ku bivugwa imu gitabo gitagatifu,Bibiliya,  aho mu Ivanjili yanditswe na Matayo batubwira ukuntu Yezu ubwo yari mu gikorwa cyo gukwiza Inkuru nziza y’ingoma, yabonye imbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari barushye, kandi bameze nk’intama zitagira umushumba( Mt 9,36).

Ibi ninabyo byatumye uyu munyamakuru ashaka kumenya aho imirimo ijyanye no gutunganya za Kiliziya zafunzwe igeze, ibyaje kumugora kuko abo yari itegerejeho amakuru nyayo barimo Padiri Mukuru wa Paruwase Katedrale batashatse kuyatanga dore ko no kuva iki kibazo cyatangira kuvugwa,  ntacyo abayobozi ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri baratangariza abakristu, ngo babahumurize kubw’ibirimo gukorwa byose ngo gikemuke.

Musanze iracyubakwa, Kabirizi izimurirwa Karwasa naho  Muko yo  imirimo yo kuyitunganya ntiratangira.

Amakuru ya nyuma Virunga yahawe n’abakristu bari basanzwe basengera muri za Kiliziya zafunzwe ni ko Kilziya za Santrale ya Kabere na Ninda zishobora gufungurwa vuba kubera ko ibyasabwaga, biirmo ubwiherero bumeze neza,  byarangije gukorwa,  hakaba hakenewe gusa ikipe ishinzwe igenzura ngo ariyo yemeza ko bakomorerwa.

Kiliziya ya Musanze, igomba kuzacumbikira Paruwase nshya ya Musanze,  yo imirimo yo kuyitunganya irakomeje, abakristu basanzwe basengerayo bakaba bemeza ko hari byinshi bigikenewe gukorwa harimo gutunganya altari no gusasamo amakaro.

Killizya yo kuri Santrale ya  Muko, ibarizwa mu mbago z’Umujyi wa Musanze, yo imirimo yo gutunganya ibisabwa ntiratangaira kandi iyi mirimo ishobora kuzasaba ubushobozi bwisumbuye kuko hagomba gutunganywa imbuga nziza yagenewe guparikaho imodoka.

Ikibazo gikomeye ariko kiri kuri Kilizya ya Santrale ya Gacaca kuko yo, ko iteye ubu, nta kindi cyayikorwaho uretse kuyubaka bundi bushya; Ibi bikaba bihurirana n’umushinga wari ufitwe na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri wo kwimurira iyi Kiliziya ahitwa Karwasa, mu murenge nanone wa Gacaca.

Ibi rero bikaba bisaba amikoro ahagije no gutegereza ko harangizwa iyubaka rya Kilizya ya Musanze.

Barasabwa guhitamo hagati yo kureka abakristu bagakomeza kuba nk’intama zitagira abashumba no  gushaka uburyo bwose bwo gutunganya ibisabwa ngo abakristu bafungurirwe.

Nyuma yo guhabwa amakuru ku migendekere y’imirimo yo gutunganya ibyasabwe, umunyamakuru wa Virunga Today yifuje kumenya icyo abakristu batekereza ku byakagombye gukorwa ngo izi Kiiliziya zifungurwe.

Uwitwa Jean de Dieu wari usanzwe asengera ku Musanze, yabwiye Virunga Today ko abakristu basanzwe basengera ku Musanze nta cyizere bafite cyo gufungurirwa vuba, kuko imirimo isoza igisaba amafaranga menshi kandi n’uburyo bwifashishwaga hakusanywa inkunga yo kubaka iyi Kiiziya busa n’ubutakiriho kuko batagishobora guterana.

Ku kibazo cyo kumenya niba uku gufungirwa bitazatuma ubukristu busubira inyuma, kuzagarura abakristu mu Kiliziya bikazagorana mu gihe gufungurirwa byakomeza  gutinda, uyu mukristu yasubije ko iki ari ikibazo gikomeye cyane kubera ko henshi imiryango remezo nayo itagiterana bitewe nuko hari abakomeje kuyitiranya n’ibyumba by’amasengesho bikunze gushyirwa mu majwi nk’amahuriro atemewe.

Umunyamakuru wa Virunga Today kandi yabajije umukristu witwa Ugustin nawe usengera kuri Katedrale  niba atabona uburemere bw’ikibazo cy’abakristu batakibona uburyo bwo gutega amatwi ijambo ry’Imana ndetse no gusangirira ku meza matagatifu, bityo ko imbaraga zose zakagombye gushyirwa mu gukemura iki kibazo, imishinga iindi Diyoseze yari ifte ikaba yaba isubitswe, uyu yashubije ko iki kibazo gikomeye cyane ko ariko bo, mu maparuwase bakomokamo, batangiye kwegeranya ubushobozi ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Yongeyeho ko ibyo gusubika imwe mu mishanga ya Diyoseze byagorana, kuko bigoye kwimurira ingengo y’imari mu yindi dore ko kugira ngo hakorwa iriya mishanga bisaba kwitabaza banki, ibyo guhindura umushinga rero banki ikaba itabikozwa. Uyu yarangije abwira umunyamakuru, ko Kiiziya zahagaritswe ari nyinshi, ko rero Diyoseze, byayigora gushyira imbere Kiliziya zo mu mujyi hibagijwe ko no mu giturage bakeneye gukomeza kugezwaho inkuru nziza.

Virunga Today izirikana ko inshingano za mbere za Kiliziya ari ukwamamaza ijambo ry’Imana aho kujya mu bikorwa nk’iby’ubucuruzi, imaze kubona kandi ko abakristu batahita babona amikoro yo gutera inkunga isabwa ngo ibi bikorwa byo gutunganya izi Kiliziya  birangire, imaze kubona kandi ko igikorwa cyo gufunga za Kiliziya cyabaye gisa n’igitunguranye, irasanga ibihe Kiizya irimo byafatwa nk’ibihe bidasanzwe maze ingufu zose zigashyirwa mu gutunganya ahagenewe gusengerwa. Kubera iyo mpamvu, isanga ntacyabuza guhagarika imishinga Kiliziya yari ifite harimo iyo kubaka inzu z’ubucuruzi,  byaba na  ngombwa imwe mu mitungo ya Kiizya igashyirwa ku isoko maze hagakemurwa iki kibazo cyihutirwa cyo kubonera abakristu aho basengera. Byaba rwose bibabaje hakomeje gushyirwa imbere iyubakwa ry’inzu z’amagorofa 4, mu gihe habuze amafranga atagera no kuri miliyoni 5 zo gushyira amapave kuri Kiliziya nk’iya Muko isanzwe iteraniramo abarenga ibihumbi 4 ku cyumweru bahimbaza Imana.

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/Yezu-agiria-rubanda-impuhwe.pdf

Imbaga nyamwinshi ikomeje kugira inyota yo kuza kumva ijambo ry’Imana kuri Katedrale ivuye  imihanda yose, yibutsa ibivugwa muri Mt 9, 35-38

Imyanya iri muri Kiliziya ya Paruwase Katedrale ntigishoboye guhaza imbaga y’abakristu mu Misa zo ku cyumweru
Haribazwa ukuntu hakomeza kuzamurwa igorofa rigeretse kane mu gihe abakristu kuri ubu babaye nk’intama zabuze abashumba

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *