Politike

ADEPR-Bukane ( Musanze): Itorero rimaze imyaka irenga 50 rihafunguye  imiryango ariko nanubu baracyasengera mu mfunganwa no mu manegeka.

Itorero ADEPR niryo riza ku mwanya wa kabiri mu kugira abayoboke benshi mu Rwanda nyuma ya Kilizya Gatolika. Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka ryo muri 2022 ryagaragaje ko iri torero abayoboke barenga miliyoni ebyiri  mu gihugu cyose.   Adepr ni itorero ryagize uruhare rukomeye mu mibereho y’abanyarwanda kuko mu ndangagaciro z’abayoboke bayo harimo guca ukubiri n’ibisindisha ibyatumye riba ubuhungiro bwari barabaswe n’ibisindisha iba n’iturufu ryifashishijwe mu kwigarurira abayoboke benshi. Adepr kandi igira uruhare mu iterambere ry’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi ndetse no guhangana n’ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.

Mu Karere ka Musanze, iri torero rihafite naho abayoboke benshi ndetse aka karere kari mu bakiriye abavugabutumwa ba mbere b’iri torero bageze mu Rwanda mu mwaka wa 1940. Muho ADEPR yahise ifungura imiryango mu karere ka Musanze, harimo  ahitwa Bukane, mu murenge wa Musanze, iri torero rikaba rihamaze imyaka irenga 50 rihafunguye imiryango, kuri ubu mu rusengero rw’iyi Paruwase hakaba hateraniye umubare munini w’abakristo batuye mu mirenge ya Muhoza na Musanze hanabarizwa n’amakorali azwi mu rwego rw’igihugu.

Muri iki gihe havugwa ifungwa ry’insengero kubera kutuzuza ibisabwa, ikinyamakuru Virunga Today cyamenye ko n’urusengero rw’iyi Paruwase rwafunzwe, maze umunyamakuru wacyo yihutira kujya kureba aho imirimo yo gutunganya ibisabwa kuri uru rusengero igeze nyuma y’amezi 2 rufunzwe.

Inyubako y’urusengero ishaje iri mu mfunganwa n’amanegeka, inzira zigoye zigera ku rusengero n’imbuga yo ku rusengero bananiwe gutunganya

Ibyo umunyamakuru wa Virunga Today yabonye kuri uru rusengero rucumbikiye Paruwase imaze imyaka y’ibinyacumi ishinzwe, yibajije niba ubuyobozi bw’ADEPR buzi neza imiterere y’uru rusengero ruherereye mu mujyi urimo kuzamurwamo inyubako nziza mu bice byawo byose.

Koko rero nk’uko yabyoboneye, uru rusengero ubona ko rukurakuye, rwo n’imbuga zarwo byubatswe ku buso butagera no kuri metero kare ibihumbi bibiri , ndetse iki kibanza bagisangiye n’umuturage ufite inyubako ndani muri ubu butaka, hagati y’ishuri ribanza ricungwa n’iri torero n’urusengero ubwarwo.

Ikindi kibazo kigaragara ni uburyo butoroshye bwo kugera kuri uru rusengero, ingirwa muhanda ihari ivuye ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, inyura hafi y’ahahoze ubwiherero bw’abanyeshuri, imyobo imwe y’ubwo bwiherero ikaba igaragara, kandi biragoye ko imodoka zisanzwe zikoresha uyu muhanda kuko urimo ibinogo n’ibihuru biwukikije.

Hafi y’umuryango munini w’uru rusengero, harimo gukorerwa imirimo yo gusasa amapave ku mbuga nto ihari, ariko biragaragara ko imirimo irimo icumbagira, abatangiye kuyikora ukabona barimo basa nk’abikinira icyatuma hatekerezwa n’amikoro make yo gukora iki gikorwa. Ikindi gice giherereye hakurya y’umuhanda uza ku rusengero, haragarara amapave ategereje gusaswa ariko ibikorwa byo gutegura ahazashyirwa aya mapave ni ntabyo, biheruka nko mu byumweru bitatu bishyize.

Umunayamakuru agize amatsiko yo kwinjira ahagana mu gikari cy’urusengero, maze ahasanga ubwiherero bushaje ndetse n’inyubaka zimeze nk’ibihangari bikoreshwa n’ikigo cy’amashuri ya Bukane  mu mirimo yo gutekera abanyeshuri.

Icyagaragariye uyu munyamakuru, ni uko bizagora ubuyobozi bw’iyi Paruwase kubona uruhushya rwo kongera gufungura kuko imirimo yakozwe yabaye nk’iyo kwikiza, hakaba ndetse nta n’icyizere ko ibindi bisabwa byaba byarujujwe, bityo ikaba itahabwa ubu burenganzira.

Ubuyobozi bw’ADEPR i Kigali n’abapantekote b’i Musanze bakwiye gutabara itorero hakaboneka urusengero rwiza rubereye Uwiteka.

Umunyamakuru wa Virunga Today yifuje kumenya ikiirimo gukorwa ngo abakristu bafungurirwe maze kibaza umwe mu barimu b’iri torero basengera kuri uru rusengero maze amubwira ko barimo kugerageza gukora ibisabwa nubwo amikoro ari make. Ku kibazo cyo kumenya aho ubu abakristo baba barimukiye, yamushubije ko bagana urusengero rwo mu mujyi rwagati wa Musanze kandi ko n’amakorali yose ariyo yimukiye. Ku kibazo cya nyuma cyo kumenya niba ADEPR Kigali izi imiterere kuri ubu y’uru rusengero biboneka ko rushaje n’impamvu abakristo bo mu mujyi wa Musanze bizwi ko bifite badatanga ubufasha ngo havugururwe uru rusengero, uyu yashubije ko atazi icyo ADEPR mu rwego rw’igihugu ibivugaho kandi ko ku bijyanye n’uruhare rw’aba bacuruzi, inshingano zabo zigarukira ku rusengero rwabo ruherereye mu mujyi, ko iby’iyi Paruwase itari iyabo bitabareba.

Uko Virunga Today ibibona:

  1. Virunga Today isanga Akarere ka Musanze kari gakwiye gufasha Itorero ry’ADEPR hakaboneka uburyo bwo kumvikana n’umuturage utuye rwagati mu mbago z’iri torero, agahabwa ingurane ikwiye atabanje kuruhanya kuko nawe ubona ko bimugoye gutura ndani mu mbago z’itorero. Ikindi ni uko ubutaka buriho inyubako ze, bwagenewe ibikorwa by’amadini nk’uko bigaragazwa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze.e.
  2. Ubwo hafashwe icyemezo cyo gufunga uru rusengero, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwakagombye kumvisha ubuyobozi bw’itorero ADEPR mu Rwanda ndetse n’abakristu bose basengera kuri Bukane, ko bari bakwiye gufatiraho, bakavugurura inyubako y’uru rusengero bityo ikajyana n’ibikorwa bindi birimo kubera mu mujyi wa Musanze byo kuvugurura inyubako zo muri uyu mujyi. Banafatira n’urugero ku yandi matorero arimo iry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi, irya Zion Temple na  Kilizya Gatolika arimo kuvuguraura no kubaka insengro nshya.
  3. Ibikorwa by’umuganda w’abakristu byakwifashishwa hatunganywa umuhanda uva kuri Kabulimbo Musanze -Rubavu werekeza ku rusengero, hagasibwa burundu aho ubwiherero bwahoze.

 
Tubabwire ko mu gihe cyashyize abakristo bo mu itorero Adepr bagiye basabwa kugira uruhare mu mishinga y’iterambere y’iri torero, bakabyitabira ku buryo bushimishije ariko bikaza kurangira inkunga zakusanyijwe zigiriye mu mifuka y’abayobozi b’itorero, urugero rwa vuba akaba ari inkunga yasabwe hubaka Hotel Dovet ku Gisozi i Kigali

Ibiro by’abapasteri n’abadiyakoni bikorera mu byumba byatiwe mu ishuri ribanza rya Bukane
Ingirwa muhanda igana ku rusengero inyura neza neza hejuru y’ibyobo byahoze ari ubwiherero bitatarasibwa neza bishoboka kuba bikirimo imyanda.
Inyubako y’umuturage rwagati mu mbago z’ubutaka bw’itorero
Gutunganya imbuga kwabaye nko kwikiza, imirimo iheruka mu byumweru 2 bishyize
Ubwiherero bushaje n’ibizu by’ibihangari byatuma utekereza ku matongo
Abaturanyi babo biyujurije insengero nziza nyamara nta myaka igera ku icumi baramara batangiye ubutumwa muri uyu mudugudu

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *