Politike

Wari uzi ko ushobora gukomeza kubaho igihe utakaje rumwe muri izi ngingo z’umubiri

Dukunze kumva mu nkurru zinyuranye iby’ubucuruzi bw’ingingo zimwe z’umubiri bukunze kubera hirya no hino ku Isi, ndetse rimwe mu buzima twumvise iby’umwana wahawe impyiko n’ababyeyi be kubera uburwayi bw’impyiko bwamwibasiye . Hari n’izindi nkuru twumvise z’umuntu ku bw’impanuka wakuweho ubugabo bwe, ubuzima bugakomeza cyangwa inkuru z’abadame ku bw’uburwayi bwa cancer bagiye bakurwamo nyababyeyi ( uterus) ariko bagakomeza kugira amahirwe yo kubaho. Ni izihe ngingo dukurwamo ubuzima bugakomeza, inshingano zari zisanzwe ari iz’uru rugingo zimurirwa he?

Dore ingingo zakurwa mu mubiri wawe uko zakabaye,  nyamara ntibigire ingaruka zikomeye ku buzima bwawe.

  1. Urwagashya ( rate)

Urwagashya ni urugingo rw’umubiri rufite akamaro mu ikorwa (formation) ry’insoro zitukura n’insoro zera ndetse no mu isenya ryazo (destruction) kandi rukanafasha mu  budahangarwa bw’umubiri ( systeme immunitaire).

Umuntu ashobora kubaho nta rwagashya ( bitewe n’impanuka, rwaturutse cyangwa kubera uburwayi)  umurimo rwaakoraga wo kubungabunga insoro ugakorwa n’umwijima naho ibijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri bigasigara bikorwa n’utugira ngingo bita “tissus lymphoide”  tuba mu mubiri.  Bisaba ariko kwandikirwa imiti ya antibiotique ukimara kurutakaza mu gihe cy’ibyumweru kugira urindwe indwara ziterwa na za bacteries.

  1. Igifu

Igifu ni urugingo rugira uruhare runini mu igogora ry’ibyo turya kandi birashoboka ko muntu yabaho nta gifu ( bitewe cyane cyane n’uburwayi bwa cancer y’igifu). Muri icyo gihe abaganga bahuza umuhogo n’igice cy’urura ruto (duodenum), bigasaba nanone, ku wabikorewe, gufata indyo yihariye ikize ku bisukika kugira ngo hirindwe ingorane zavuka mu igogora.

  1. Imyanya y’imyororokere

Imyanya y’imyorokere y’ibanze ( primaires) y’umugabo n’iy’umugore ni amabya ( testicules) n’imirerantanga ( ovaires). Ku mpamvu y’uko iyi myanya ari imbangikane ( paires), umugabo akaba agira amabya abiri n’umugore akagira imirerantanga ibiri, umugabo cyangwa umugore bashobora kubyara basigaranye ibya rimwe cyangwa umurerantanga umwe . Gukurwaho izi ngingo  biterwa n’uburwayi bwa cancer kuri iyi myanya  cyangwa nyuma y’impanuka ku mugabo.

Ku mugore kandi, nyababyeyi ( uterus) ishobora gukurwamo, muri icyo gihe umugore ntiyongera kubyara, ntiyongere no kubona  imihango mu gihe cy’ibanziriza icyura ( premenopause).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amahirwe yo kubaho ( Esperance de vie) yiyongera ku bagabo bashahuwe, batakaje amabya yombi.

  1. Amara manini ( colon, gros intestins)

Hari igihe biba ngombwa mu rwego rwo kuvura cyangwa kwirinda cancer y’amara manini cyangwa izindi rwara zifata amara manini,  kubaga umuntu aya mara hagakurwamo igice cyayo cyangwa yose uko yakabaye. Muri icyo gihe hakoreshwa agafuka kari hanze y’umubiri, kugira ngo habikwemo imyanda isohoka mu mubiri. Abaganga bize kubaga kandi bashobora gukora agafuka mu mara mato, kugira ngo haboneka ahabikwa iyi myanda.

Nta bibazo bikomeye uwavanywemo uru rugingo agira uretse ihinduka bibaho mu miterere y’ibyo yituma kandi no mu gihe gito, uwavuwe aba yakize agasubira mu buzima busanzwe.

  1. Impyiko

Impyiko ni urugingo rw’umubiri rugenewe kuvana imyanda mu maraso, rukanagenzura ingano y’amaraso n’imyunyu mu mubiri.

Mu bisanzwe umuntu agira impyiko ebyiri, ariko impyiko imwe irahagije kugira ngo umuntu ashobore kubaho, kandi bibaho ko umuntu yavukana impyiko imwe cyangwa umuntu agaha impyiko mugenzi we uyikeneye. Ibi byose ntacyo bihungabanya cyangwa bihungabanya gake ku buzima bw’umuntu. Bibaho kandi ko umuntu yabaho nta mpyiko n’imwe ariko icyo gihe umurimo wayo usimburwa n’ibikoresho bimufasha gusukura umubiri bita  “dialyse” mu rurimi rw’igifransa.

  1. Agafuka k’indurwe ( vesicule biliaire)

Agafuka k’indurwe niko kabamo indurwe ivuburwa n’umwijima hanyuma ikoherezwa mu rwungano ngogozi.

Muri aka gafuka hashobora kwikoramo utubuyenge ( calculs biliaires) kubera ibinure byitekamo bigafunga imiyoboro igeza indurwe mu mara mato,  ibituma haba uburibwe bukabije ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima harimo uburwayi bwa cancers n’izindi ndwara z’ubwoko bunyuranye. Ibi nibyo bituma abaganga bahitamo kuvanaho aka gafuka kabikwamo indurwe, iyi ndurwe ariko ikomeza kuvuburwa n’umwijima igahita yoherezwa mu mara mato hifashishijwe utuyoboro tw’indurwe ( voies biliaires), akaba nta ngaruka na mba bigira ku buzima bw’uwakuwemo aka gafuka.

  1. Ibihaha ( poumons)

Ibihaha ni bibiri kandi bifite umurimo wo kuzana umwuka mwiza (oxygene) mu maraso no kohereza hanze umwauka wa gazi karbonike uba uri mu maraso, bikaba bitakumvikana rero ko umuntu yabaho nta bihaha urebye akamaro kabyo. Ariko nyamara bibaho ko umuntu yakurwamo igihaha cyose cyangwa ibice byacyo mu gihe habaye impanuka cyangwa kubera uburwayi agasigarana igihaha kimwe.

Nubwo rugikubit ubushobozi bwo kugeza umwuka mwiza mu mubiri ku muntu usigaranye igihaha kimwe bugabanuka, igihaha gisigaye kigeraho kikamenyera kigashobora gusimbura mu kazi, igihaha cyasimbuwe.

8. Uruhago ( Vessie)

Uruhago rufasha mu kubika ndetse no mu gusohora inkari ariko birashoboka kubaho utarufite. Mu gufasha uwatakaje uruhago, Hifashishishwa uburyo butabdukanye burimo ubwo kuyobya inkari ( derivation urinaire) aho izi nkari zoherezwa mu gafuka kabugenwe hanze y’umubiri cyangwa zikoherezwa mu gafuka kateguwe mu mara mato.

9. Ubwonko

Ubwonko ni igice cy’ingenzi cy’umubiri wacu, nyamara umuntu ashobora kubaho asigaranye igice kimwe cy’ubwonko, ariko nanone akaboko cyangwa ijisho byakoreshwaga n’igice cyakuwemo, ntibishobora kongera gukora.

Cancer y’impyiko ituma bakura mu mubiri impyiko irwaye, ntibigire ingaruka ku buzima bw’uwayikuwemo
burundu
Igifu cyose cyangwa igice kimwe  cyaco bishobora kuvanwaho hagahuzwa umuhogo n’amara mato, ubuzima bugakomeza
Utubuyenge mu gafuka k’indurwe, bukururira uru rugingo indwara zirimo cancer y’uru rugingo, bikaba ngombwa ko muganga akuraho aka gafuka uko kakabaye
Igice kimwe cy’amara manini cyakuweho (ahijimye), ibice bisigaye biri buze guhuzwa, imitimo y’igogora ikomeze nta nkomyi
Kugira igihaha kimwe birashoboka nubwo mu minsi ya mbere ukimara gukurwamo igihaha , igihaha gisigaye bikigora guhaza umubiri mu mwuka mwiza
Hemispherectomie ni ubuhanga bukoreshwa bavana ku bwonko ibice birwaye ugasigarana igice cy’ubwonko kizima: demie-cerveau kizima

Twifashishije: www.rts.ch na www.futura-sciences.com

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *