Burera: Haravugwa ibikorwa by’abavoka b’abamamyi bunama ku baturage
Kumama, ubumamyi, ni amagambo asanzwe amenyerewe mu bijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa iby’itangwa rya servise, ashatse kuvuga: “ gukoresha uburyo bunyuranije n’itegeko, n’amabwiriza ahari, ugatanga service cyangwa ugakora ubucuruzi ,ugamije inyungu zawe, kenshi ziba ari iz’umurengera.”
Ibikorwa by’ubumamyi byakunze kugaragara nko mu buhinzi bw’ibirayi, aho abitwa abakomisiyoneri, bihererana abahinzi b’ibirayi, bakabashakira abaguzi babagurira ku giciro cyo hasi. Ibikorwa by’ubumamyi kandi byagiye bigaragara mu buhinzi bw’ibigori, aho abacuruzi bamwe na bamwe bagiye bafatirana abahinzi baba bafite ibibazo by’amafranga bakabagurira ku giciro cyo hasi kandi nyamara Leta iba yarashyizeho ibiciro ntarengwa kuri ibi bigori.
Ibi bikorwa by’ubumamyi biragenda bisatira n’ibindi bice by’ubukungu bw’igihugu cyacu, aho bivugwa ko mu rwego rw’ubutabera, abunganira abantu, abavoka, basigaye bihererana abaturage, kenshi baba nta makuru bafite ku mikorere y’urwego rw’ubutabera byongeye kandi bakaba nta mikoro baba bafite yo gukurikirana ibibazo byabo mu butabera, bakabakoresha amasezerano arimo ubujura bwo mu rwego rwo hejuru kuri service baba babahaye.
Abanyarwanda benshi bamaze kumenyera gukorana n’abunganizi b’amategeko mu bibazo baba bafite by’ubutabera cyane ko kuri ubu binasaba ubundi bumenyi bwisumbuye ngo ube wakurikirana ikibazo uba watanze mu nkiko, ibyo bafashwamo n’aba bavoka.
Ibibazo aba baturage bakunze kwiyambazamo ab’avoka ni ibijyanye no gukrikirana ibibazo by’indishyi mu bigo by’ubwishingizi igihe habaye impanuka ariko aba b’avoka basigaye bitabazwa no mu manza mboneza mubano harimo ibjyanye n’amakimbirane abera mu miryango, ibiazo by’ubwambuzi n’amakimbirane ku mitungo…
Kubera ubwiyongere bw’abantu bakoresha iyi servise yo kunganira abantu mu nkiko, abakomisiyoneri ntibatanzwe muri iki gice cy’ubutabera ku buryo basigaye aribo baba ikiraro hagati y’abafite imanza n’ab’abavoka. Ikibazo ariko gikomeye si icyo cy’aba bakomisiyoneri, ahubwo ikibazo n’icy’ubufatanye busigaye burangwa hagati y’aba bakomisiyoneri n’abavoka maze bakunama ku muturage, bakamukoresha amasezerano arimo amanyanga menshi, akamubuza uburenganzira ndetse n’inyungu yari ategereje kuri izi ndishyi.
Imbabazi ziruta iza nyina w’umwana
Ikinyamakuru Virunga Today kimaze iminsi gikurikirana imikorere ya bamwe muri aba bavoka maze gisanga iyi mikorere irimo amanyanga, ubumamyi bwo hejeru ku buryo avoka yishingira amafranga yose ajyanye no gukurikirana idosiye ndetse ikirenze akishingira no ku murwaza kwa muganga igihe aba yahuye n’impanuka akajya mu bitaro.
Umuturage utuye mu karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko bafite avoka ubaha servise nziza baramurangiwe n’umukomisiyoneri, ndetse ko uyu avoka ariwe yitabaje ubwo yagiragara ibyago agakomeretswa n’imbogo zari zivuye muri parki y’ibirunga, hanyuma agakurikirana indishyi ze kugeza zibonetse mu kigo cya Leta gitanga indishyi ku bangirijwe n’inyamaswa zo muri Parki”. Yongeyeho ko uyu avoka abaha servise nziza zo mu rwego rwo hejuru, kubera ko yishyingira buri cyose kugeza ighe indishyi zibonekeye kandi ko ubwo yari no kwa muganga uyu avoka ariwe wamugezagaho amafunguro yo ku manywa ndetse na nijoro.
Yagize ati :” Uyu mudame ni umwana mwiza birengeje urugero kandi Imana izamuduhere umugisha kuko ubwo nari ndawriye mu bitaro ariwe wangemuriraga agitondo amanywa n’ijoro kandi nta n’ikindi kibazo nigeze ngirira muri biriya bitaro bisanzwe bizwi ko bitita ku barwayi, buri cyose yaragikurikiranye kugeza ntashye, nkize, none byabaye n’amahire indishyi nari ntegereje zangezeho, ndimo gushima Imana”.
Amasezerano arimo ubuhendanyi, inyungu z’umurengera kuri avoka
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya impamvu z’imikorere yuzuye ineza n’impuhwe zirenze kure iza wa musamaritani mwiza uvugwa muri Bibiliya maze abaza uyu niba hari amasezerano bagiranye ajyanye n’iyo servise yamuhaye.
Uyu yashubije ko amasezerano yakozwe, kandi ko kubimureba we yemeye kuzamuha 25% by’amafranga yagombaga guhabwa nk’indishyi na sosiyete y’ubwishingizi ndetse ko avoka azishyurwa n’amafranga yose yakoreshejwe akurikirana iyi dosiye.
Umunyamakuru yakomeje abwira uyu muturage ko niba yumva nta banga abibonamo, yamubwira ingano y’indishyi yahawe ndetse nuko yatewe imirwi n’impande zombi. Atajuyaje, uyu yahise amusubiza ko bapasuye, ko muri miliyoni icumi yahawe na cya kigega, miliyoni 5 zabaye ize, izindi 5 zigahabwa avoka.
Umunyamakuru yahise anamubaza niba abona nta gihendo kirimo kuba bapasura kandi we yaravanyemo ubumuga buhoraho, avoka akaba yarakoze ibyo kuburana gusa, uyu yashubije ko nta kibazo we abibonamo kuko atari we wenyine wumvikana n’avoka muri ubu buryo bwo gupasura ko icyangombwa ari uko yabonye indishyi we yumva zikwiye ukurikije ubumuga yagize.
Mu busesenguzi bw’Ikinyamakuru Virunga Today cyakoze cyabonye ko hari ibintu byinshi bitumvikana ku mikorere y’uyu avoka ndetse n’abandi bagenzi be twavuze bakorera muri kariya karere.
- Ninde washyizeho kiriya kiguzi cya 25% kuri servise igomba kwishyurwa uwakurikiraniye uriya muturage ikibazo muri assurance nk’uko bakunze kubivuga. Biramutse ari ibyo byaba ari igihembo gihenze cyane ku muturage kuko urebye hari igihe ikibazo cy’indishyi kirangirira mu bwumvikane hagati y’avoka na sosiyete y’ubwishingizi.
- Byagenze bite ngo igihembo cyari cyemerekanijwe cya 25% kizamurwe gishyirwe kuri 50%. Birumvikana ko ingingo avoka yitwaje ari yayindi ivuga ko hazishyurwa n’ibindi byose byatanzwe ngo indishyi ziboneke, ari naho hagaragara za mbabazi ziruta iza nyina w’umwana twavuze haruguru.
- Ko Leta yahagurukiye kurwanya ibikorwa by’ubumamyi, aho byaboneka hose, kuki aba bavoka bakomeje kunama ku baturage, babavutsa ibyo bakagombye kugiraho uburenganzira, inzego z’ibanze zishinzwe kureberera umuturage ntizigire icyo zikora ngo zihagarike ubu bujura bwo mu rwego rwo hejuru;
- Kuki inzego z’ubutabera zegerejwe abaturage, harimo urwego rwa MAJ batashyiraho uburyo bwo gufasha abaturage babasobanurira ibijyanye n’igenwa ry’indishyi ku bahuye n’impanuka ndetse no kuba bahabwa ubufasha ku batishoboye nk’uko bigenda mu zindi manza
Ikinyamakuru Virunga Today nk’intego cyiyemeje kizakomeza gukurikirana imiterere y’iki kibazo mu tundi turere, nibiba ngombwa rwegere urugaga rw’aba’avoka kugira ngo bamenye niba iki kibazo kizwi n’ingamba bateganya kugifatira.
Umwanditsi: MUSENGIMANA Emmanuel ( MUSEMMA)