Iby’ingenzi wamenya ku kinyamakuru “The Virunga Today” kimaze amezi 4 gisohora inkuru ziganjemo izereyeke ubumenyi ku murongo wa internet
Amezi ane arashyize ikinyamakuru The Virunga Today gisohoye inkuru yacyo ya mbere ubwo cyagezaga ku bagombaga kuzaba abakunzi bacyo, uburyo ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze,rimaze gutera intambwe ishimishije ku bijjyanye n’ireme ry’uburezi, nyuma y’igisa n’umwijima cyari cyarakomeje kubundikira iki kigo, ntihaboneke umusaruro wifuzwa.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, ubuyobozi bw’iki kinyamakuru ntibwahwemye kugeza ku basomyi bacyo inkuru zinyuranye zibanze ku bikomeje kubera mu mujyi wa Musanze no mu tundi duce tunyuranye tw’intara y’amajyaruguru. The Virunga Today kandi yakomeje no gukora inkuru ku bijyanye n’ubumenyi bunyuranye ku bibera muri iyi Isi,ku bijyanye n’ibidukikje ndetse n’ubusesenguzi mu ngeri zinyuranye ku bibazo bihari. Ibi byose bikaba byarakozwe hagamijwe guherekeza abaturage mu nzira yabo y’iterambere.
Hagati aho ariko hari abakomeje kwibaza byinshi kuri iki kinyamakuru cyahisemo gufata izina rya The Virunga Today, izina rikomoza kuri imwe mu misozi nyaburanga y’igihugu cyacu, igice cy’iri zina ( Virunga) kikaba gisanzwe gikoreshwa mu nyito z’ibikorwa binyuranye bya ba Rwiyemezamirimo cyangwa imiryango yigenga iboneka mu gihugu cyacu. Iyi nkuru ikaba iri buze rero kubamara amatsiko ku nkomoko y’igitekerezo cyo gushinga iki kinyamakuru, Icyari kigamijwe gishingwa, icyerekezo iki kinyamakuru cyahawe ndeste n’intego ( ibikorwa bifatika) cyashyize imbere.
- Igitekerezo cyo gushinga“ The Virunga Today”
Iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho rigaragara no mu rwego rw’itangamakuru. Kuri ubu mu gihugu hose harabarurwa ibinyamakuru byandikwa birenze 200 ibyinshi bikaba byandikirwa ku murongo wa internet ,amaradiyo na televiziyo arenze 30 ndetse n’irindi tangazamakuru risigaye rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga harimo Youtube.
Byinshi muri ibi bitangazamakuru bifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, amakuru byandika akaba ava imihanda yose yaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga harimo n’aya kure iyo giteye inkingi. Birumvikana, ibi binyamakuru bishyira umwihariko ku makuru yo mu mujyi wa Kigali , kuri ubu utuwe n’abagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 700 by’abaturage. Amakuru yo mu Ntara yo, ibi binyamakuru bihitisha, biyakesha abanyamakuru babihagarariye ku buryo buhoraho mu duce tunyuranye two muri izo ntara cyangwa se bakabikora bafite izindi nshingano, bishatse kuvuga ko hari icyuho uko cyaba kingana kose mu itara ry’amakuru, ku kuba hari ibinyamakuru bike bifite ibyicaro mu Ntara.
Hagati aho, kuri ubu, Guverinoma yashyizeho gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali, harimo kuyigezamo ibikorwa remezo binyuranye, gushyiraho ubuyobozi bwihariye muri iyi mijyi, ibi bikavuga ko n’urwego rw’itangazamakuru rwakagombye gutera ikirenge mu cya Leta, rugashyiraho gahunda zizamura uru rwego muri iyi mijyi, bityo abatuye iyi mijyi ndetse n’abaturiye intara iyi mijyi ibarizwamo, bakarushaho kwegerezwa itangazamakuru nk’umusinge w’iterambere ryabo.
Ni muri urwego twahisemo gushinga ikinyamakuru “ The Virunga Today ” , gifite icyicaro mu mujyi wa Musanze , umwe mu mijyi iri mu ivugwa haruguru , ndetse benshi bemeza ko ariwo wa kabiri ku mujyi wa Kigali, kugira ngo kibe umwihariko kuri uyu mujyi ndetse n’inkengero zawo harimo uturere twose tw’intara y’amajyaruguru n’uduce tw’intara y’iburengerazuba, aha niho kandi iki kinyamakuru kizahera kigaba amashami mu gihugu cyose ndetse no mu bihugu by’abaturanyi ngo gishyire mu bikorwa intego cyiyemeje zirimo kujijur abaturage ngo bashishikarire iterambere ryabo.
2. Ibirango bya “The Virunga Today”
- Izina ni: “The Virunga Today”
- Impine ni: “ Vt”,
- Website: https: virungatoday.rw
- Icyivugo ( slogan): Ubumenyi ku bw’iterambere
3. Icyicaro gikuru
Icyicaro gikuru cy’ikinyamakuru : “The Virunga Today” giherereye mu mujyi wa Musanze, Akare ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Icyo kigamije ( mission)- Icyerekezo ( vision)- intego ( objectifs)
- Icyo kigamije (mission): Ikinyamakuru The Virunga Today cyashinzwe kugira ngo kigire uruhare mu iterambere rusange ry’abaturage hibandwa mu kubajijura ngo bakangukire ibikorwa byose bibateza imbere haba mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza yabo. Ibi bizagerwaho mu nyigisho zitandukanye zizanyuzwa mu kinyamakuru, mu busesenguzi bunyuranye buzakorwa ku bibazo bibugarije hagamije gufatanya n’abandi kubishakira umuti ndetse no gukora ubuvugizi bunyuranye kubo ibibazo bireba ngo bishakirwe umuti ukwiye.
- Icyerekezo ( vision) : Kuba ikinyamakuru kimenyabose mu gihugu no mu karere kose kubera uruhare kigira mu iterambere ry’abaturage.
- Intego ( Objectifs): intego za The Virunga Today ni izi:
- Gukangurira abaturage kwitabira gahunda zinyuranye za Leta zigamije kubateza imbere;
- Guhitisha inkuru zivuga ku buzima, zikangurira abaturage kwita ku bikorwa bigamije imibereho myiza yabo;
- Gukangurira abaturage kwitabira umurimo mu bikorwa binyuranye bibageza ku iterambere mu by’ubukungu ;
- Gukangurira abaturage kwita ku bidukikije, kubibungabunga no kubirinda;
- Guhitisha inkuru zihugura abaturage mu by’amategeko no kubahugura ku bijyanye n’imikorere y’inzego z’ubutabera, hagamijwe kubakangurira kumenya uburenganzira bwabo n’ubw’abagenzi babo;
- Gutahura ibikorwa by’akarengane aho byagaragara hose, no kubikorera ubuvugizi ku babishinzwe;
- Kugaragaza service nziza zitangwa n’inzego za Leta cga inzego z’abikorera no gukangurira abandi kuzifataho urugero;
- Guha amakuru y’ingenzi abayakeneye hagamijwe iterambere ryabo.
4. Nyirikinyamakuru
- Nyirikinyamakuru The Virunga Today ni Musengimana Emmanuel, Ku ivuko rye ni mu kagari ka Nyagahinga,Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera. Yavutse kuwa 15/01/1969, mu bitaro bya Mutorere, District ya Gisoro/Uganda.
- Arubatse , afite umugore n’abana batatu.
- Yize imibare na fizike ( St Andre), afite Licence muri Gestion (UNILAK), Baccalaureat muri Statistique (CFATS Mburabuturo) kandi yarangije umwaka umwe muri Kaminuza y’ u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi.
- Yakoze imirimo inyuranye harimo: umwarimu w’imibare, Fizike, Geographe na Chimie mu mashuri yisumbuye, Umukozi muri Sonarwa n’umukozi shinzwe abakozi mu turere twa Nyabihu na Ngororero mu bihe bitandukanye.
- Rwiyemezamirimo mu bikorwa byo guhuza abantu ( MIA Ltd) n’umuyobozi akaba na Nyirikinyamakuru The Virunga Today.
- Umukristu Gatolika, avuga neza ikinyarwanda n’igifransa, icyongereza mu rugero ruciriritse.
Imwe mu nkuru zakunzwe n’abasomyi ba Virunga Today
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel