Politike

Musanze : Hitezwe ko uruganda rwenga inzoga mu birayi ruzafasha mu kongera umusaruro w’igihingwa cy’ibirayi

Amakuru ku ruganda Virunga Mountain Spirits  rugiye kwenga inzoga yitwa Vodka mu birayi yakomeje kumera nk’ibanga ku batuye umujyi wa Musanze kugeza ejo bundi kuwa 02/09/2024, ubwo Umukuru w’Intara ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze basuraga ahari kubakwa uru ruganda mu murenge wa Nyange,  ngo birebere aho  imirimo yo kubaka uru ruganda igeze, bikaza kumenyekana ko uru ruganda ruzasohora iki kinyobwa bwa mbere kuya 18/09/2024.

Benshi mu bamvise iyi nkuru bayifashe nka wa mugani abanyarwanda bakomojeho ucibwa ku manywa y’ihangu, cyangwa ibya babandi babasha gusetsa imikara. Ibi babihereye ku kuntu iki gihingwa gikomeje kuba ingume, kuri ubu ikilo kimwe cyaco kikaba kirengeje amafranga igihumbi hirya no hino mu Rwanda. Byongeye kandi imishinga yindi yagiye ikorwa hagamije kubyaza ibirayi ibindi biribwa byo mu nganda, yagiye idindira bene yo bagafunga imiryango burundu, urugero akaba ari inganda 2 zari zaratangiye ibyo kubyaza ibi birayi amafiriti, zari ziherereye rumwe mu karere ka Musanze, urundi mu karere ka Nyabihu.

Virunga Today yo ibona ko nk’uko bisanzwe bigenda ku muntu wese ugiye gukora umushinga, uyu mushoramari ashobora kuba yarakoze ibikenewe byose ngo uyu mushinga uzunguke harimo n’inyigo yaho iby’ibanze ( matieres premieres) mu kwenga iyi nzoga bizava ku buryo buhagije kandi buhoraho, atari ibyo, aba nabo Virunga Today ikaba ibona byanze bikunze bazibona mu gihombo nk’icyo bagenzi babo baguyemo.

Vodka inzoga ya mbere mu gucuruzwa ku bwinshi ku Isi

Vodka ni inzoga yo mu bwoko bumwe na za whisky, ntigira ibara kandi igipimo cyayo muri alkoro kigera kuri 40%. Mu kuyenga bakoresha ibinyamapeke ( ingano, ibigori ) cyangwa ibirayi bikize ku bwoko bw’isukari bwitwa amido. Ubwoko bwiza bwa Vodka ubu bugezweho bukorwa mu byitwa beterrave cyangwa mu mbuto.

Vodka ni ikinyobwa cyakunze kuba umwihariko ku bihugu byahoze ari ubwami bw’abasoviyete : Pologne, Finlande, Ukraine, Russie ariko kuri ubu iyi nzoga yengerwa hirya no hino ku Isi.

Hari ubwoko burenga ibihumbi bitanu ku isoko ry’inzoga kandi Vodka ni yo nzoga inyobwa na benshi ku Isi kuko kuko muri mu mwaka wa 2023, hacurujwe Vodka ifite agaciro kari fai ya miliyoni 34 z’amadolari y’amanyamerika, ibituma iyi nzoga iza ku mwanya wa mbere mu zicuruzwa kuri iyi Isi ya Rurema.

Abahanga mu kwenga Vodka bagaragaza itandukaniro riri hagati ya Vodka yenzwe mu birayi, na Vodka yenzwe mu binyamapeke ( ingano)

Vodka ikomoka ku birayi:

  1. Igira uburyohe ( un gout riche et cremeux) buri hejuru ugereranije n’iyengwa mu binyampeke;
  2. Birahendutse kuyikora kubera kubera ko ikirayi cyifitemo amido nziza itanga umusaruro wo mu rwego rwo hejuru ( rendement en amidon tres eleve);
  3. Zikaba zikunze kwengerwa mu bihugu by’ubudage na Pologne.

Vodka ikomoka ku binyampeke

  1. Iroroshye kandi ntabwo ivangiye cyane mu buryohe ( gout douce et neute);
  2. Kuyenga biroroha kuko ingano zifitemo enzyme zifasha guhindura amidon mo andi masukari nkenerwa mu kwenga Vodka
  3. Zengerwa mu bihugu by’ Uburusiya , muri Bielorussie na Ukraine.

Hakenewe umushinga wihariye ku gihingwa cy’ibirayi abashinze uru ruganda bakazafasha muri iki gikorwa.

Ikirayi ni ikiribwa gikundwa n’abanyarwanda kubera impamvu zinyuranye harimo:

  1. Kuba ari ikinyamafufu kizanira ingufu abakiriye kikagira n’izindi ntunagmubiri ziromo za vitamine c ndetse n’imyunyu ngugu ya potasiyumu;
  2. Kuba gitegurwamo aamafunguro anyuranye: amafiriti. Imvange, ships,…..
  3. Kuba mu busanzwe gihahika neza, mu kugitegura ntihatakazwe ibice byinshi byacyo nk’uko bimeze ku gitoki.

Ibi akaba aribyo bikomeje gutuma gikundwa henshi mu Rwanda ndetse  no mu bihugu bidukikije.

Gusa muri iyi minsi iki gihingwa kiragenda kibura ku masoko yo mu Rwanda ku buryo hari abatekereza ko niba nta gikozwe ngo ubuhinzi bw’iki gihingwa bubungabungwe, gishobora kuzacika cyangwa kigakomeza kuba ingume ku masoko yo mu Rwanda.

Zimwe mu ngorane abahinzi b’ibirayi bakomeje gutaka zituma umusaruro w’ibirayi ugenda ugabanuka, ni ibura ry’imbuto nziza kandi iri ku giciro cyiza, ubutaka bugenda bugunduka kubera ikoreshwa mu kajagari nk’ifumbire mvaruganda ndetse no kuba ishoramari muri ubu buhinzi rigenda rirushaho guhenda, ibituma benshi mu bakora ubuhinzi bucirirtse bw’iki gihingwa nta nyungu igaragara bakuramo.

Virunga Today ibona rero ko uyu ari umwanya mwiza ku bashoramari bashinze uru ruganda wo gufatanya n’inzego zisanzwe zita ku buhinzi bw’ibirayi mu gihugu cyacu, ngo hashakirwe umuti ibi bibazo byose byugarije iki gihingwa bityo haboneke ibirayi bihagije kandi byiza bizashobora guhaza isoko ry’ibirayi rizaba ryiyongereyeho ababikeneye mu rwego rwo guhaza abakunzi b’agatama, inzoga.

Tubabwire ko mu kwenga litiro imwe ya Vodka, hakenerwa ibirayi ibiro 10, bivuze ko toni imwe y’ibirayi yengwamo litiro ijana za vodka ( amajerekani 5), iyi kaba ari ingano iri hejuru isaba nyine kuba habonetse umusaruro uhagije w’ibirayi.

Twifashishije:

Uruganda rwenga liqueur mu birayi ruzafungura imiryango mu Kwakira 2024

Vodka yengwa  mu birayi igira uburyohe buhebuje
Vodka ni inzoga yo mu bwoko bw’izo bita spiritueux ( nta sukari nyinsi iba ifite, nta nibyo bita aromes byongerwamo) kandi yengwa kimwe na Whisky cyangwa kanyanga, habanza kwengwa inzoga yo mu bwoko bwa byeri hanyuma igacanirwa igatanga alkoro y’umwimerere, etthanol

www.Alambicdistillers.fr

www.wikipedia.org

Inkuru bifitanye isano

UMUSHINGA WIHARIYE WITA KU GIHINGWA CY’IBIRAYI NK’IGISUBIZO KIRAMBYE KU IBURA RY’IBIRAYI

Umwanditsi; Musengimana Emmanuel

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *